Politike

Musanze-Gataraga: Uwabyawe Odetta arashinja abarimo noteri w’ubutaka n’utanga urunguze kumukorera uburiganya, hakagurishwa umutungo utimukanwa ahuriyeho n’uwo bashakanye

Ikibazo cya Bank Lambert ni inkuru ishaje kandi nubwo itangazamakuru ryakomeje kugaragaza ubukana bwacyo cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, inzego zegerejwe abaturage bisa naho zarangije kugaragaza ko ntacyo zishoboye kugikoraho naho inzego z’ubutabera zikagorwa no kubona ibimenyetso bihamya iki cyaha. Muri icyo gihe ariko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera n’ingaruka ku mitungo itimukanwa zigakomeza kuba agatereranzamba.

Koko rero nyuma yaho iki kibazo kiburiwe umuti, ba kabuhariwe mu gutanga uru runguze, barangije kubona abo twakwita abafatanyabikorwa babafasha gukora amasezerano y’ihererekanya ry’imitungo hagati y’aba batanga urunguze ndetse n’abahawe inguzanyo, aya masezerano kenshi bikaba biza kugaragara ko yakozwemo mu buriganya bwinshi, hakazamo ndetse n’ikibazo cy’inyandiko mpimbano nk’uko bigarukwaho muri iyi nkuru y’ibyabaye mu minsi ya vuba aha , muri Virunga Today tugarukaho.

Yifashishije inshoreke ye, afata urunguzi hagurishwa umutungo ahuriyeho n’umugore w’isezerano

Ni inkuru Virunga Today yabwiwe na nyirubwite, Madame uwabyawe Odeta warengnyijwe nyuma yaho umugabo we, afashe umutungo wabo ugizwe n’igipangu batuyemo mu murenge wa Gataraga akagari ka Rubindi, akawutangaho ingwate ndetse ugahita ukorerwa n’ihererakanya, none yananirwa kwishyura, uyu muryango ukaba usabwa kuva muri iyi nzu.

Nk’uko bivugwa na Uwabyawe Odetta, washakanye na Mutabazi, ngo umugabo we witwa Mutabazi, yakeneye amafranga maze ahitamo kujya gufata urunguze ku mudame witwa Uwimana Agnes, utuye mu Kinigi. Uyu mwarimukazi kuri GS ya Kagano giherereye mu murenge wa Kinigi , akaba we n’umugabo we bita Milita bakaba bazwi nka ba Ruharwa muri ibi bikorwa byo gutanga Lambert.

Uyu Mutabazi rero yatanze cya gipangu ho ingwate, maze nk’uko bisigaye bikorwa, gihita gikorerwa n’ihererkanya imbere ya Noteri wigenga witwa Joel ukorera mu mujyi wa Musanze.

Ibi ariko Mutabazi yabikoze ntacyo umudame we Uwabyawe abiziho, kuko muri ihererekanya, Mutabazi yifashishije imikono y’inshoreke ye, maze asinya ku mpapuro zose za ngombwa, bityo n’ihererekanya rihita rikorwa.

Kera kabaye uyu Mutabazi ntiyashoboye kwishyura maze nk’uko bivugwa n’uyu mudame we, bene gutanga urunguzi bamusanze aho atuye ku italiki ya 11/05/2025, bamusaba kubavira mu gipangu bamaze kumwereka ko ubutaka n’ibiriho ari ibyabo, ko babuguze mu buryo bukurikije amategeko imbere ya Noteri wigenga Joel twavuze haruguru.

Noteri Joel yiyemereye ko akorana n’itsinda ry’abatanga urunguze

Nk’uko bikomeza byemezwa na Madame Odetta, ngo iki kibazo cy’aba bamutwariye umutungo utimukanwa yari ahuriyeho na Mutabazi yahisemo kukigeza ku buyobozi bw’akagari, maze abaguze bemeza ko baguze berekana koko amasezerano y’ubugure yakorewe imbere ya noteri, ibintu Odetta we yakomezaga guhakana dore ko ari nawe wari ukibitse orginal ya UPI y’ubu butaka bwariganyijwe.

Ku kagari babonye nta kintu bakora kuri iki kibazo, ngo bagiriye inama Odetta kwitabaza RIB ngo imufashe kumenya uko byagenze ubutaka bwe bukagurishwa we nta kintu abiziho.

Odette we ariko we yahisemo kubanza kujya kubaza Noteri Joel uko byagenze, maze kuri uyu wagatanu taliki ya 16/05/2025 yibonanira na Joel ariko ngo Joel ntiyashaka kuvugana nawe byinshi,amubwira gusa ko ibyabaye atari we wa mbere bibayeho, kuko ngo hari abagabo benshi bakunze kuzana abagore batari ababo, bagasinya amasezerano y’ihererekanya ry’imitungo, abagore basezeranye ivanga mutungo nta kintu babiziho, bikaza kugaragara nyuma ihererekanya ryarangiye.

Joel amaze kubasubiza atyo bahisemo kuganiza iki kibazo umusekreteri we, maze atazuyaje abasubiza ko iki kibazo bakizi kandi ko badasiba kukiganiraho n’abatanze urunguzi.

Uyu secretaire ngo yahisemo guhamagara Uwimana Agnes watanze urunguzi, maze ku murongo wa phone amuburira muri aya magambo: “bya bindi byarabuye, uze urebe ko twabigenza”. Iyi akaba ari igihamya ko Joel na secretaire we aya manyanga bayazi kandi ko basanzwe babikorana n’aba batanga urunguzi.

Byarangiye uyu secretaire asezeranije Madame Odeta, kuzakurikirana iki kibazo bityo aya masezerano akaba yaseswa, ibintu magingo aya bitarashoboka.

Icyo Virunga Today ikomeje kwibaza, ni ukuntu noteri wizewe agahabwa uburenganzira bwo gusinya ku masezerano y’ihererakanya ry’umutungo utomukanwa, yaba yaratinyutse gusinya ku ihererekanya ry’umutungo wa Mutabazi, atabanje kugenzura imyirondoro ye n’uwo bashakanye kandi bizwi ko aya masezerano anasinywa bombi bahibereye imbere ye, imbonankubone.

Iki nicyo cyatumye umunyamakuru wa Virunga Today wari watangajwe n’ibyabaye yarahisemo koherereza ubutumwa bugufi Me Joel amubaza amakuru kuri iyi dosiye ndetse no ku yindi nayo uyu noteri yigeze kuvugwamo.

Uyu yashubije atsemba ko ibimuvugwaho nta kuru kurimo kandi uburiganya buvugwa mu idosiye ya Mutabazi, butigeze bubaho, ko iri hererekanya ryabaye hisunzwe amategeko.

Umunyamakuru yashatse kumenya icyo Madame Uwimana atekereza ku byamuvuzweho, maze mu butumwa bugufi amusubiza nabi cyane muri aya magambo:” Nta kibazo njye mfite kuko singurishya simpindura sindimanganya njye naraguze ibyo uzabibaze abandi wowe uri Urukiko kuburyo wemeza uburiganya ?”.
Amakuru ya nyuma agera kuri Virunga Today, nuko uyu munsi taliki ya 19/05/2025, Madame Odeta yari muri RIB kugira ngo atange ikirego ku buriganya yakorewe ku buryo mu minsi ya vuba, aba bavugwa muri iki gikorwa bazitaba uru rwego rw’ubugenzacyaha ngo bisobanure kuri iki cyaha bakekwaho.

Banki Lambert ni uburyo bwo kugurizanya amafaranga hagati y’abantu ku nyungu iri hejuru cyane, rimwe na rimwe igera ku 100%. Ibi bikorwa ntibyemewe n’amategeko mu Rwanda, kuko bishobora guteza igihombo ku bazikoresha ndetse no ku bukungu bw’igihugu.

Madame Uwimana Agnes n’umugabo we bita Milita baravugwa mu gikorwa cy’uburiganya cyatumye bigarurira umutungo wa Odeta na Mutabazi uherereye mu kagari ka Rubindi, murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *