Musanze-Gataraga: Uwitwa Kamanzi Paul arashinja umugore we Nyirajyambere Rose, kumwirukana mu mitungo bashakanye none akaba arimo gusembera kwa nyina umubyara w’imyaka 90.
Nubwo ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribera mu ngo cyakomeje kugarukwaho muri rusange, ndetse hakaba harashizwe n’imbaraga mu bikorwa byo kurikumira ndetse no guhana abaryishoramo mu gihugu cyacu,irikorerwa abari n’abategarugori niryo ryakomeje kugarukwaho cyane, bifata isura nk’aho iry’abagabo ntaribaho cyangwa riri ku kigero cyo hasi.
Nyamara ubusesenguzi bwa vuba aha kuri iki kibazo bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu z’iyi mibare iri hasi ku bagabo ari ipfunwe, gutinya guseba ndetse no kutamenya inzego biyambaza, bityo iki kibazo kikigaragaza nk’ikidafite ubukana ku bagabo.
Izi mpamvu ubanza ari zatumye uwitwa Kamanzi Paul utuye mu mudugudu wa Kampande, akagari ka Rungu, umurenge wa Gataraga, akarere ka Musanze, yarakorewe ihohoterwa kuva mu myaka 15 ishize ariko kugeza ubu akaba yarahisemo kujya gusembera kwa nyina umubyara w’imyaka 90, aho bombi bakaba babayeho mu buzima bugoranye mu gihe umugore bashakanye akomeje kwiberaho neza we n’abana babyaranye 4 mu mutungo bashakanye bombi.
Inkuru y’iri hohoterwa nk’uko Kamanzi yariviriye imuzi umunyamakuru wa Virunga Today wamusanze aho asembereye kwa nyina mu mudugudu wa Kampande.
Nyuma y’imyaka 17 bashakanye, bafitanye n’abana 4 mu mutungo uhagije bashakanye bombi, Nyirajyambere yashotse ku ityazo ko atazapfa yongeye guhurira ku buriri na Kamanzi wari umugabo we.
Imbere ya mukecuru we basigaye babana mu nzu ibona ko ishaje cyane, n’imbere ya bashiki babiri bagize uruhare mu gutabaza itangazamakuru kubera ikibazo cya musaza wabo, Kamanzi Paul w’imyaka 60, yaviriye imuzi umunyamakuru wa Virunga Today ibibazo yatewe n’uwo bashakanye Nyirajyambere Rose, imyaka 20 irashize.
Paul atangira inkuru ndende ku byamubayeho, yavuze ko mu mwaka wa 1988, ubwo yari afite imyaka 23 ariho yashakanye na Nyirajyambere Rosa, ariko ngo rugikubita imibanire yabo yahise izamo agatotsi, ku mpamvu we yemeza ko yari kamere y’uyu mudame, abona ko atimwibonagamo nk’umugabo we , akamugora muri byinsh, ariko ngo ibi ntibyababujije kubyarana abana 5 ( bane nibo bariho) kandi muri icyo gihe bashakana n’umutungo uhagije ari nawo kugeza uyu munsi uyu mugore yigaruriye, akawumwirukanamo.
Nk’uko bikomeza byemezwa na Kamanzi, ngo ibintu byarushijeho kuba bibi mu mwaka wa 2005, ubwo uyu mudame Nyirajyambere yashokaga ityazo ( kurahira) ko atazigera yongera guhurira ku buriri n’umugabo we Paul, biba bityo, batangira ubuzima bwo kubana umwe aba ukwe,ibi abikora nanone nta mpamvu nyakuri agaragaje z’uku kwivumbura.
Yamwijeje guhinduka, akamubanira neza, aramutse yemeye ko basezerana mu murenge, bibaye, akaza ibikorwa byo kumuhohotera, Paul ahitamo kumuhunga
Paul yakomeje abwira umunyamakuru wa Virunga Today ko kera kabaye, mu mwaka wa 2009,Nyirajyambere yaje kumwegera, aramwinginga, amusaba ko basezerana imbere y’amategeko bityo nawe akabona akazibukira ibintu byo kumuhoza ku nkeke no kumukumira mu rugo rwe,ibintu Paul yemeye kubera ko nawe yabonaga byarashoboraga kugarura umubano mwiza n’ituze mu muryango wabo.
Paul avuga ariko ko ku buryo butunguranye atari uko byaje kugenda ko ahubwo nyuma yaho hashyiriweho umukono kuri aya masezerano, ngo Nyirajyambere yarushijeho kubishya, atoteza Paul umugabo we karahava kugeza naho amuhimbiye igikorwa cyo gushaka kumwica yifashishije ishoka, ariko bikaza kugaragara ko kwari ugushaka kumwikiza ngo aje mu buroko.
Ibi byo kumuhohotera ngo byakomeje gufata intera maze mu mwaka wa 2012, Paul afata icyemezo cyo kumuhunga ajya mu rupakazo ahitwa i Kiyanza, mu karere ka Rulindo.
Aha naho ariko ngo Nyirajyambere ntiyigeze amworohera nubwo yari yaramuhingiye iyo giteye inkingi nk’uko bikomeza byemezwa na Paul.
Koko rero ngo Nyirajyambere mu butumwa bunyuranye yagiye yoherereza umugabo we, yagiye amwihanangiriza ko atagomba guhirahira ngo arataha mu rugo kuko bigenze bityo yazamugirira nabi.
Nk’uko Paul akomeza abivuga, bikaba binemezwa n’abaturage bari bitabiriye iki kiganiro cya Paul n’umunyamakuru, ngo rimwe hagaragaye grenade hafi y’urugo rwabo ruri mu mudugudu wa Kampande ari naho Nyirajyambere n’abana be batuye muri iki gihe, grenade ishobora kuba yarahasigaye mu gihe cy’intambara y’abacengezi, maze ngo Nyirajyambere aritanguranwa abwira abasirikare bari baje kuyitegura, ko iyo grenade yatezwe n’umugabo we Paul, ibi abivuga kandi azi ko umugabo we atigeze akora igisirikare, atazi ibijyanye n’ibikoresho bya gisirikare.
Umuhungu we w’umusirikare yamusabye gutaha, ageze mu rugo nyina Nyirajyambere ntiyamwakira ahitamo kujya gusembera kwa nyina umubyara w’imyaka 90
Kamanzi Paul akomeza inkuru ku buzima bugoranye yashowemo n’umugore bashakanye, yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko mu mwaka wa 2021, amaze hafi imyaka 10 mu buhungiro i Rulindo, yabonye ubutumwa bw’umwana we wari mu gisirikare wakoreraga Nyamagabe, ubutumwa bumwingingira gutaha imihira amwizeza ko azakemura ibibazo byose yari afitanye na nyina.
Paul ngo yarabyemeye maze uyu musirikare amuha itike ataha mu rugo rwe i Kampande.
Nk’uko Paul akomeza inkuru abyemeza, ngo akigera Kampande, umudame we ntiyigeze amureba n’irihumye mu gihe abandi barimo umukecuru we na bashiki be banwakiranye urugwiro, ibintu byumvikana ku bw’umuvandimwe wabo baherukaga mu myaka 10 yari ishize batamuca iryera.
Uku kwinangira k’uyu mudame kwatumye Paul ahitamo kujya kuba asembereye kwa mukecuru we mu buzima bugoranye kuko uyu mukecuru w’imyaka 90 nta yandi mikoro nawe yari afite cyane ko ubutaka bwe yari yarabuhayemo abana be iminani harimo n’imirima 6 yahaye Paul nayo ikaba iri muyo nyirajyambere umudame we yigaruriye.
Paul kandi yatangiye n’inzira zo gushaka ubutabera, maze abifashijwemo n’umukecuru we, batangira kwitabaza inzego zinyuranye harimo ndetse n’intumwa za rubanda zagejejweho iki kibazo ubwo zari zakoreye uruzinduko mu murenge wa Gataraga, izi ntumwa zikaza gusaba ko ikibazo cye cyakemurirwa mu nzego z’ibanze.
Ibi ngo barabakoze kuko nk’uko bigaragara mu nyandiko mvugo z’umuryango wa Paul, iz’umudugudu,n’ iz’akagari, ikibazo cya Paul baracyakiriye, ariko uko batumijeho uyu umudame ntiyitabe.
Inyandiko mvugo ya Gitifu w’akagari yo kuwa 25/01/2025 Virunga Today ifitiye kopi yemeza ko ubuyobozi bw’akagari bwakiriye ikibazo cya Paul usaba kurenganurwa kubera ihohoterwa yakorewe n’umugore we Nyirajyambere, ko ariko igihe cyose bahamagaye uyu mufasha we, yanze kwitaba, Gitifu, akarangiza yemeza ko ikibazo acyohereje ku rwego rumukuriye.
Urujijo ku mikirize y’urubanza Nyirajyambere yaba yarasabyemo ubutane mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza
Agaruka ku byakozwe hashakishwa umuti ku makimbirane ari hagati ye n’umufasha we, Paul yavuze ko nyuma yaho atahukiye, umubano hagati ya bombi wakomeje kuzamo igihu, icyatumye umugore we yitabaza urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ngo bamuhe gatanya.
Nk’uko byemezwa na Paul, ngo uru rubanza mu mizi rwabanjirijwe n’inama ntegurarubanza, maze uwari uyiyoboye agaragariza Nyirajyambere ko we nta mpamvu abona zatuma ahabwa gatanya, ariko nanone abemerera ko bazahurira mu rubanza rwa gatanya imbere y’umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza.
Gusa ngo ku bw’amahirwe make, Paul ngo ntiyamenye igihe urubanza rwaburanishijwe kuko yahise afatwa n’uburwayi bwa mugejejeyo mu gihe cy’amezi 3, icyatumye atitabira iburanisha ngo amenye n’imyanzuro yafashwe kuri iki kibazo.
Nk’uko akomeza abyemeza, ngo icyatumye akeka ko hari icyemezo gishobora kuba cyarafatiwe muri ruriya rubanza, ni uko ubwo yajyaga ku irembo gushaka icyiciro ngo arihe mitweli, yasanze baramukuye mu muryango we, bisaba ko ahabwa icyiciro kwa mukecuru basigaye babana.
Aha rero umuntu akaba yakwibaza ukuntu urukiko rwaba rwaratanze gatanya, imitungo yose bakayegurira umugore, ntahagire n’umurima numwe ugenerwa uyu mugabo ngo ashobore kuba yabaho.
Gitifu wa Gataraga yiyemeje gukurikirana ikibazo cya Paul
Nyuma yo kugirana ikiganiro kirambuye na Paul, ndetse agahabwa n’andi makuru ku byabaye n’abarimo umukecuru we na bashiki be, umunyamakuru yegereye incuro zirenga 2 zose uruhande rwa Nyirajyambere n’abana be bane, maze bamushwishuriza ko ntacyo bamutangariza ko niba ashaka kubafunga yabikora ko bo nta kibazo babona muri iryo fungwa.
Umunyamakuru amaze kutumva impamvu Paul atitabaje urwego rw’umurenge ngo rumukemurire ikibazo, amaze kubona kandi ko atanashatse kumenya ibikubiye mu mwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwafashe kuri iki kibazo, yahisemo koherereza Gitifu wa Gataraga ikiganiro cyose uko cyakabaye yagiranye na Paul, aboneraho kumusaba ko yagira icyo akora ngo hamenyekane amakuru yose kuri iki kibazo yatuma haboneka ubutabera kuri Paul.
Uyu Gitifu nawe ushobora kuba yaratunguwe akanababazwa n’iri hohetera rikabije ryakorewe uyu mutarage we, yahise abwira umunyamakuru kohereza Paul bagasuzuma ikibazo cye mu ntangiriro z’icyumweru cyagombaga gukurikiraho, bikaba byitezwe ko nibura Gitifu yazafasha kumenya ibikubiye mu mwanzuro urukiko rw’ibanze rwafashe kuri aya makimbirane yakomeje kuyogoza uyu muryango imyaka 37 irashize, ibyazatuma haboneka izindi nzira zo gukemura iki kibazo.
Tubabwire ko Raporo ya Gender Statistic Profile Report 2023 yakozwe mu Rwanda,yerekanye ko abagabo benshi bahura n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku marangamutima, ndetse no ku gitsina, ariko bake cyane nibo batanga ibirego. Urugero, muri 2021–2022, ibirego by’abagabo byari 2% gusa mu byagejejwe kuri Isange One Stop Centers.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel