Politike

Musanze-Gataraga: Uzamukunda Foromina akomeje guhatira abakozi b’akarere kumukorera izungura ryifashishije inyandiko mpimbano

Umudamu witwa Uzamukunda Foromina utuye mu kagari ka Mudakama, umurenge wa Gataraga ho mu karere ka Musanze akomeje gusiragira ku biro by’akarere ka Musanze asaba abakozi bashinzwe imicungire y’ubutaka ngo bamukorere izungura ry’ubutaka bungana na hegitari 2 yemeza ko yaburazwe na nyina umubyara kandi nyamara abavandimwe be baragaragaje ko impapuro yitwaza ari impimbano, ibi bikaba binemezwa n’umukozi w’akarere ufite iyi dosiye.

Mu nkuru ya Virunga Today iheruka yakomoje kuri iki kibazo, twababwiye ko amakuru umunyamakuru wayo yahawe n’abavandimwe b’Uzamukunda aribo Mukasine Agnes na Musabyimana Beatrice yemezaga ko uyu Uzamukunda yifashishije abantu batazwi mu muryango bagasinya ku cyemezo gihamya abazungura ( fiche ya 13.b), maze bakemeza ko avuka wenyine bityo akaba ariwe ugomba kuzungura isambu wenyine yasigiwe n’umubyeyi umubyara Busenge Helena kandi nyamara ubu butaka bwaragombaga kuzungurwa n’abavandimwe 7.

Iki cyemezo kiriho n’ umukono na Gitifu w’umurenge kikaba cyarashyizwe mu idosiye yose uko yakabaye y’izungura ry’ubu butaka yakorewe ku murenge wa Gataraga, ikoherezwa ku karere ka Musanze, ngo ikorerwe igenzura mbere yo kuyohereza ku mubitsi w’impapuro mpamo ngo hemezwe iri zungura.

Ku bw’amahirwe ariko aba bavandimwe baje kumenya ko ubu butaka burimo gukorerwaho iri zungura ibiri n’amahire kandi na wa mukozi w’akarere yari yamaze gutahura ko iyi dosiye irimo ibintu bitumvikana kuko yayigereranije n’izindi dosiye zizungura umutungo wa nyakwigendera Busenge Helena, agasanga abazungura atari bamwe.

Iyi akaba ariyo mpamvu uyu mukozi yasabye aba bavandimwe bari baje kumureba ku karere ku bijyanye n’iki kibazo ko bazazana abazungura bose uko ari 7 bakazahurira ku murenge wa Gataraga, noneho hagakorwa izungura ryubahirije amategeko.

Nk’uko byemezwa na Mukasine Agnes, ngo ibyo basabwe n’uyu mukozi ntibabyubahirije kubera umwe mu bazungura utuye kure utarashoboye kuboneka, bituma biha indi taliki y’iki gikorwa.

Hagati aho ariko Uzamukunda aherekejwe na Nditonze uri mubasinye kuri cya cyemezo gihimbano yasubiye ku karere yongera gusaba wa mukozi w’akarere ko yahabwa izungura kuko ibyo yasabwaga byose byuzuye ngo abikorerwe.
Uyu mukozi watunguwe n’igaruka ry’uyu mudame wenyine, yahise amuburira ko nakomeza gusaba gukorerwa izungura kandi bigaragara ko icyemezo yazanye gifite ibibazo, ikibazo cye kizashyikirizwa RIB.

Nyuma y’ukwezi, kuri uyu wa kane taliki ya 14/08/2025, uyu mudame yongeye kwerekeza ku karere aherekejwe nanone na Nditonze, yongera gusaba umukozi w’akarere ko yakwemererwa izungura kandi ko noneho yazanye procuration yahawe n’abavandimwe be, yemeza ko bamuhariye ubu butaka bungana na hegitari 2.

Uyu mukozi wahise nanone agira amakenga kuri iki gikorwa cya Uzamukunda yahise ahamagara Musabyimana Beatric, wa muzungura twavuzwe haruguru amubaza impamvu bahisemo kohereza umwe mu bazungura kandi bari bemerekanije ko bose bagomba kuza noneho iri zungura rigakorwa bundi bushya bose bahari.

Beatrice watunguwe n’ayo makuru yari ahawe, yasubije uyu mukozi ko ibyo bintu ari amayobera, ko nta numwe mu bazungura wigeze aha Uzamukunda procuration, kandi ko ibyiza ari uko yabafasha uyu murumuna wabo agatabwa muri yombi kugira agezwe kuri RIB.

Mukumusubiza umukozi w’akarere yamubwiye ko Uzamukunda na Nditunze wari umuherekeje barangije kuva ku karere, ko bazaza bose ku murenge bagakemura iki kibazo imbere ya Gitifu w’Umurenge.

Inyandiko 2 z’impimbano harimo 1 iriho kashe y’umurengw n’umukono wa Gitifu.

Umunyamakuru wa Virunga Today ukomeje gukurikiranira hafi iki kibazo akaba yaranamenye n’ iby’iri siragira rya Uzamukunda ku karere, yasabye Beatrice kumuha amakuru ya nyuma kuri iki kibazo.

Beatrice yashubije uyu munyamakuru ko hari byinshi batarasobanukirwa muri iyi dosiye kandi ko abona ko akarere kari gakwiye kubaha ubufasha Uzamukunda agatabwa muri yombi kubera ibi bikorwa byo gukoresha inyandiko mpimbano agamije kwikubira umutungo basigiwe n’umubyeyi wabo.

Beatrice yagize ati:” Kugeza ubu nta makuru dufite yuzuye kuri ibi bikorwa bya murumuna wacu bigamije kwiyandikaho wenyine uyu mutungo, ku karere batubwiye ko dosiye yazanye yuzuye ko harimo n’urupapuro rwemeza abazungura rushyirwaho umukono na Gitifu wa Gataraga, ariko banze kutwereka urwo rupapuro, none yongeye icyaha azana na procuration tutazi uwayisinye, akarere nikareke kuduhoza muri uru ahubwo kadufashe uyu murumuna wacu ashyikirizwe RIB kuko nibo bafite ibimenyetso byakenerwa na RIB.”
Abajijwe niba we n’abavandimwe be biteguye kwitabira ubutumire bw’umukozi w’akarere wabasabye guhurira bose ku murenge, yashibije yego ariko yongeraho ko byanze bikunze bagomba no gukurikirana mu nkiko uyu muvandimwe wabo ushaka kubahuguza umutumgo basigiwe n’umubyeyi wabo.

Yagize ati: ” Daniel yansabye ko nabwira abavandimwe banjye tukazahurira ku murenge wa Gataraga kuri uyu wa kabiri, tugakemura iki kibazo, nta kibazo tuzaza nubwo twe twifuzaga kugeza iki kibazo ku muyobozi w’akarere, ariko nanone twakumvikana twagira dute, uyu murumuna wacu tugomba kumushyikiriza inkiko kugira ngo asobanure impamvu ashaka kwikubira wenyine uyu mutungo akoresheje ubutiganya.

Ingingo ya 276 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ku cyaha cyo guhimba, guhindura
inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko
mpimbano igira iti :”
Umuntu wese uzi ko inyandiko ari
impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo
ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo
abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5)
ariko kitarenze imyaka irindwi (7)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW)
ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000
FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo
bihano.

Dosiye y’izungura ya Uzamukunda igaragaramo iyi fishe 13 b iriho umukono wa Gitifu, abazungura ba Busenge bakemeza ko ari impimbano

Musanze-Gataraga: Barimo gushakisha agatsiko k’abantu banyuranye, kakoresheje inyandiko mpimbano, kagafasha umuvandimwe wabo kuzungura wenyine umutungo umubyeyi wabo yabasigiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *