Musanze: Maseri urangije igihano, yagororewe kuyobora ikigo cyiyubashye cya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
Kuri uyu wa mbere taliki ya 26/01/2026, mu karere ka Musanze hatangiye gukwirakwizwa amakuru y’ihinduranya ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ngo abagera kuri 14 akaba aribo barebwaga n’iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’akarere.
Umunyamakuru wa Virunga akimara kubona aya makuru yatangiye gushakisha ukuri kw’aya makuru, maze ahagana saa munane zo kuri uwo munsi, umuntu wavuze ko ari umurezi ku kigo cya GS Musanze ya 1 ( St Aloys) giherereye mu murenge wa Musanze, ahamagara mu buyobozi bwa Virunga Today, atanga amakuru yuko ikigo cyabo cyamaze kubona umuyobozi mushya ko ariko icyoba ari cyose mu barimu n’abandi bakozi bo kuri iki kigo kubera amakuru atari meza babwiwe ku Umuyobozi wabo mushya, Maseri Uwizeyimana Valentina wari usanzwe ari Umuyobozi wa Gs Remera.
Uyu nunyamakuru yashatse kumenya byinshi kuri ibi bivugwa kuri Maseri maze abaza uyu mwarimu iby’ayo makuru atari mezĂ avugwa ku muyobozi mushya.
Mu kumusubiza yamubwiye ko nta makuru menshi barabona ajyanye n’imikorere ya Maseri, ko ariko ibyo babwiwe ari uko uyu muyobozi yakomeje kujujubya abarimu bakoreraga ku kigo cya Gs Remera Tss bakaba bategereje kureba niba ari uko nabo bizabagendekera.
yashyizeho boarding ku bana bo muri Tss abacumbikira muri Gheto, Mineduc ibimenye imuhanisha guhagarikwa amezi atatu adahembwa
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe arwana inkundura mu bijyanye n’imibereho myiza ya mwarimu ndetse no mu bijyanye n’iterambere ry’uburezi, yahisemo gukomeza gushakisha amakuru yimbitse kuri iri shyirwa mu myanya y’abayobozi ariko ku buryo bwihariye ku ishyirwa mu mwanya ry’umuyobozi ryaciye igikuba mu barimu, yahisemo kwaka amakuru mugenzi we maze amubaza ku murongo wa telefoni niba hari amakuru yamurusha ku mubikira wari usanzwe ayobora ikigo cya Gs Remera TSs giherereye mu murenge wa Remera, akaba yahawe kuyobora GS Musanze ya 1.
Uyu munyamakuru yamushubije ko amuzi kandi ko mu gihe gishize yagiranye ibibazo bikomeye na Mineduc ikamufatira ibihano bikomeye.
Yagize ati:” Ni wowe wenyine w’umunyamakuru ukorera mu majyaruguru utaramenye amakuru y’uwo mubikira, yakugiriye atya afata abanyeshuri bo muru Tss abacumbikra ku ishuri abanje kububakira gheto zirimo abahungu n’abakobwa, ibyo byose abikora akarere na Mineduc ntacyo bibiziho, aho babimenyeye, ntibamwihanganira, bamuhagarika mu kazi mugihe cy’amezi 3, nubu birashoboka ko yaba akiri mu gihano.”
Umunyamakuru wa Virunga Today wabaye nk’uwigaya kukuba ataremenye ayo makuru, yahisemo gusangiza amakuru yari ahawe na mugenzi we abo bahurira ku rubuga MIA, maze asanga uyu mubikira bari basanzwe bamuzi.
Umwe muribo ku kibazo umunyamakuru yari abajije cyo kumenya uwahawe Gs Musanze ya 1 yagize ati: ” Yahawe umubikira umaze igihe mu gihano yari yarahawe n’akarere kubera kudakurikza amategeko no gushyira igitutu ku bakozi.”
Uyu munyamakuru yashimiye uwamuhaye aya makuru ariko amusaba nanone ko abishoboye yamushakira amakuru yimbitse ku mikorere ya Maseri undi amusubiza ko ari buze kumuhuza n’umuha amakuru yuzuye ariko yongera kumusubiramo ko ikizwi ari uko uyu mubikira yakoze ibibujijwe n’amategeko agenga uburezi mu Rwanda byongeye ngo akaba asanzwe arangwa n’imikorere idahwitse harimo gusuzugura abarimu n’ibindi bibangamira akazi ka mwarimu.
Umunyamakuru wakuwe umutima n’amakuru yari ahawe yahisemo kwandikira ubutumwa bugufi visi meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze, amubwira ko yahawe amakuru yuko hari Umuyobozi wahawe kuyobora ikigo cya GS Musanze ya 1 kandi yari mu guhano, akurikiranyweho amakosa akomeye, ahita amusaba ko yamuha amakuru kuri uyu muyobozi ngo ashobore gutegura inkuru y’ukuri kuri ibi byabaye.
Gusa kugeza ubwo twarangizaga gutegura iyi nkuru, nta gisubizo cyari cyakabonetse ku kibazo cy’umunyamakuru.
Tubabwire ko uretse uyu mubikira wimuriwe ikigo mu bandi bimuwe harimo uwari Umuyobozi wa ESSA Ruhengeri wimuriwe kuri GS Ruhehe, uwari GS Musanze 1 yoherezwa kuri GS Muhe, uwari Gs Muhe ahabwa kuyobora GS Kampanga naho uwayoboraga Gs Kampanga azanwa muri ESSA Ruhengeri.


Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
