Musanze: Minisitiri Marizamunda Yuvenali yifatanije n’abatuye umurenge wa Rwaza mu muganda usoza ukwezi abasaba kugira umutima w’ubutwari
Umuganda usoza ukwezi kwa Muatarama 2026 mu rwego rw’Akarere ka Musanze wabereye mu Murenge wa Rwaza, ahakozwe ibiraro 3 birimo ikiraro cyambukiranya umugezi wa Mukinga, gihuza Utugari 3 aritwo aka Kabushinge , aka Nyarubuye n’akaagri Musezero.
Uyu muganda wari witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo , Bwana Marizamunda Yuvenali akaba n’imboni y’akarere ka Musanze hari na Mayor w’akarere ka Musanze Bwana Nsengimamuganda n’abahagarariye ingabo na police mu karere.
Abari bitabiriye uyu muganda mu mirimo inyuranye bakoze harimo kugeza ibikoresho by’imbaho ahagomba gusana ikiraro no kuzisimbuza ibiti byari bisanzwe kur’icyo kiraro kuko byari bishaje.
Umuganda urangiye abari bawitabiriye berekeje ku cyicaro cy’Umurenge, hakurikiranwa ikiganiro kijyanye n’umunsi, cyatanzwe na Minisitiri MARIZAMUNDA Juvenal.
Ubwo yahabwaga ikaze n’Umuyobozi w’Akarere, Minisitiri MARIZAMUNDA Juvenal nk’Umushyitsimukuru, yafashe ijambo maze ashimira buri wese witabiriye uyu muganda, asaba ko ubufatanye n’ubushake abaturage b’Umurenge wa Rwaza bafite, bigomba gukomeza ntibihagararire aho, cyane ko aribyo bizabageza ku iterambere rirambye.
Yagize ati: ”Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wanyu abivuze mu kanya, ndabashimira uburyo mwifatanya mu gikorwa nk’iki cy’umuganda, nkanashima ko mu bijyanye nokwiteganyiriza muri ejo heza, mwabaye abambere mu Ntara yose y’Amajyaruguru, ndetse no mu bwisungane mu kwivuza mukaba mumaze kugera ku kigero kiri hejuru ya 90%, ibyo byose bigaragaza ubutwari bwanyu mu kubaka igihugu cyacu.”
Minisitiri w’Ingabo yakomeje asaba abaturage kuba intanga rugero bagira umutima w’ubutwari, isuku mu mibereho ya buri munsi, haba isuku yo ku mubiri, ku myambaro , mu nzira banyuramo, aho bataha, aho baryama, kubyo bariraho, igihe bategura ibyo barya n’ibyo banaywa , ariko cyane abashikakariza kurwanya igwingira ry’abana mu nzira zose.
Minisitiri Marizamunda kandi yasabye abatuye umurenge wa Rwaza gukoresha inkunga bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ URwanda Paul Kagame binyuze mu mushinga wa ”Give directly” ihwanye na 1.500.000 frw kuri buri murayngo ,abagira inama yo kuzayibyaza umusaruro kuburyo yazababera inkingi y’iterambere rirambye.
Mu zindi mpanuro Minisitiri Marizamunda yakomeje guha abaturage, harimo n’ijyanye n’uburezi aho yababwiye ko ko kujyana abana bose mu ishuri bigomba gukurikiranwa ku buryo bw’umwihariko, kuko ubumenyi bunyuze mu ngeri zose aribwo soko y’ubukire.
Minisitiri asoza ikiganiro yagiranye n’abaturage, yabasabye gukunda igihugu, bamagana ikibi, bashyigikira icyiza, iyo nzira ikazabafasha kugira amahoro, kugira umutekano, kandi buri wese ku giti cye akawuharanira, bikazabyara ubukire buzatuma buri munyarwanda abaho neza.
Iyi nkuru yateguwe kandi yanditswe na Theogene HABUMUREMYI.




