Politike

Musanze-Muko: Buri munsi agemura ibijerikani 12 by’inzoga z’inkorano hirya no hino mu mujyi wa Musanze, ubuyobozi bw’inzego zibanze bukavuga ko bwabuze gihamya y’ibikorwa bye

Kuva aho abanyamakuru ba Radiyo y’abaturage ba Musanze bakoze inkuru ku ruhare abayobozi banyuranye mu ntara y’amajyaruguru bakomeje kugira mu ikorwa no mu icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge bakunze kwita iz’inkorano, inkuru twagarutseho no muri Virunga Today, hari abanyamakuru bahisemo kudakomeza kurebera ibi bikiorwa bibi byafatwa nk’ibikorwa byo kuroga abanyarwanda, maze bafata gahunda yo guhigira hasi kubura hejuru abishora muri ibi bikorwa ari nako bacengera uruhererekane ( reseaux) rwaba rwariyubatse muri uyu murimo ubujijwe n’amategeko.

Yiyemerera ko agemura inzoga z’inkorano  mu isoko rya Bukinanyama

Uriya mugabo uhagaze imbere y’inyubako ituzuye mu gapira kanditseho nimero 10 zisanzwe ari iz’umukinnyi w’igihangage ku Isi, Messi, azwi ku izina rya teacher kandi atuye mu mudugudu wa Gakoro, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Muko ho mu karere ka Musanze. Ni mu rugabanao tw’imirenge  ya Muhoza na Muko, umuhanda ugana iwe, ukaba uri munsi gato y’icyapa cyifuriza ikaze abagana umurenge wa Muko, rwagati y’agace k’umuhanda Musanze- Nyakinama, kamanuka cyane bita muri Bugese.

Ubwo Virunga Today yari mu bushakashatsi ku bakomeje kwishora mu bikorwa byo kwenga inzoga z’inkorano, hari abaturage bayihaye amakuru, ko uyu muturage tuvuze haruguru yenga izi nzoga ku mugaragaro kandi ko bisa naho buri munsi agemura amajerekeni tari munsi ya 12 ahantu hanyuranye mu mujyi wa Musanze. Abatanze aya makuru bakaba bemeza ko ibi babyibonera n’amaso igihe amagare aba aparitse k’uyu mugabo apakira izi nzoga.

Iki nicyo cyatumye umunyamakuru wa Virunga Today ahitamo kujya kwiashakira uyu Teacher ngo amubaze kuri ibi biikorwa bitemewe avugwaho, abe yanamugira inama yo kubishingukamo mu gihe yasanga koko abikora.

Ku bw’amahirwe umunyamakuru yashoboye gusanga uyu mugabo we, nyuma yo  kumusobnaurira ikimugenza nawe yemera ko ibivugwa bifite ishingiro ariko agira ibyo anyomoza kuri izi nkuru zamuvuzweho.

Ku bw’ibyo rero akaba yarabwiye uyu munyamakuru ko yenga inzoga z’urwagwa rusanzwe, akongeraho n’inzoga z’inkorano kandi k’urugero ruto kuko agemura ibijerekani bibiri by’inzoga isanzwe na bibiri by’inzoga z’inkorano kabiri mu cyumweru kandi byose abikora mu rwego rwo kwirwanaho kubera imibereho. Yongeyeho kandi ko isoko agemuramo riherereye hafi y’agakiriro ka Bukinanyana.

Ku kibazo cyo kumenya niba azi ububi bw’izi nzoga ndetse n’ingaruka zishobora kugira ku baturage, uyu muturage yabwye umunyamakuru, ko ibi byo kwenga inzoga z’inkorano ntaho bitaba kandi ko byose bikorwa mu rwego rwo gushaka imibereho, bivuze ko izi ngaruka ntazo azi kandi ko niyo yazimenya agomba gushyira imbere ye inyungu ze zo kubona amafranga.

Mukumusubiza uyu munyamakuru yabwiye uyu mwenzi, ko izi nzoga zangiza bikomeye ubuzima bw’abazinywa kandi ko kuzenga bibijijwe, ubirenzeho akaba abihanirwa n’amatego kubera ibikorwa bifatwa nko kuroga abaturage, kandi ko niba adahagaritse ibi bikorwa, ibi bikorwa bye azabinyuza mu itanagazamakuru, ibishobora kuzamugiraho ingaruka zikomeye.

Ibi bisa naho ntacyo

Mugudugudu yahakanye iby’izi nzoga naho Gitifu yemeza ko iki kibazo cyaganiriweho mu nteko z’abaturage.

Mu gushaka andi makuru ku nzoga zengwa na teacher, umunyamakuru wa Virunga Today yahamagaye ku murongo wa telephone madame umuyobozi w’umudugudu maze uyu amusubiza amutsembera ko nta nzoga zengerwa muri mudugudu we. Mudugudu yagize ati: ” Ibyo uvuze by’uko hari inzoga zaba zengerwa mu mudugudu wa Gakoro ntabyo nzi kandi ninabwo bwa mbere nakumva aya makuru mu muri uyu mudugudu”, Madame yaaboneyeho asaba umunyamakuru ko yazashaka akanya akamutambagiza umudugudu we, akazibonera ko amakuru y’izo nzoga zenegrwa muri Gakoro ari ibihuha.

Uyu munyamakuru utarashoboye kumvikana na mudugudu ukuntu iri genzura rwakorwa mu gihe haba habaye ibintu byo guteguza ukekwaho icyaha, yahisemo kugeza iki kibazo kuri Gitifu w’akagari ka Cyivugiza.

Ku kibazo cyabajijwe Gitifu cyo kumenya niba nta kuru yaba azi y’inzoga z’inkorano zikorerwa mu kagari ke, Gitifu Nyirambonigaba yabwiye umunyamakuru ko nta makuru afite ko ahubwo mu bufatanye busanzwe buranga ubuyobozi n’itangazamakuru, yamuha amakuru yaba afite kuri iki kibazo.

Umunyamakuru yahise amubwira ibikorwa by’uwitwa Teacher, ibikorwa byo kwenga izi nzoga akaba abikorera ku mugaragaro mu mudugudu wa Gakoro, akaba anazigemura ku mugaragaro mu mujyi wa Musanze.

Gitifu yashubije ko aya makuru ayafaite ariko ko nta gihamya yayo arabona.

Gitifu yagize ati:’ Niba ari ibikorwa by’uwitwa Teacher, twarabyumvise kandi iki kibazo twanakiganiriye no mu nteko y’abaturage yabereye muri uriya mudugudu, tuburira abo bose bakora inzoga zitemewe ndeste dushyiraho n’ubugenzuzi kuri ibi bikorwa bitemwe bya Teacher ariko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe turabona kigaragaza ko ibi biikorwa bihari”.

Ku kibazo cyo kumeya niba ubuyobozi bw’akagari butafatanya na police y’igihugu hagahagarikwa ubucuruzi bw’izi nzoga zikunze kunyuwa mu kagari ayobora zikuwe mu bice bya za Vunga, Madame Nyirambonigaba yabwiye umunyamakuru ko bigoye gutahura izi nzoga zinyuzwa ari nyinshi muri uyu muhanda kandi ko nta buryo bwihariye bafite bwabafasha kumenya ko inzoga ari inkorano cyangwa atariyo.

Icyo Virunga yibaza akaba ari:

  1. Mpamvu ki Mudugudu yahakanye agatsemba iby’izi nzoga zikorerwa mu mudugudu kandi nyamara Gitifu yemera ko iki kibazo cyakomojweho mu nteko y’abaturage. Ibi ntibyaba biganisha kuri bwa bufatanya itangazamkuru twavuze rihurutse kugarukwaho rirangwa hagati y’inzego z’ibanze n’aba benga inzoga z’inkorano?
  2. Gitifu Nyirambonigaba yemeza ko ntako atagize ngo amenye amakuru kuri ibi bikorwa bya Teacher ariko ntagire icyo ageraho, ariko nyamara umunyamakuru wavuye i kantarange akaba ariwe uhabwa aya makuru afite gihamya dore ko na nyirubwite yiyemereye ko ibi bikorwa abikora ?

Tubabwire ko iinzoga z’inkorano ziganisha ku ngaruka nyinshi ku buzima no ku muryango muri zo tukaba twavuga:

– Ubuzima : Inzoga z’inkorano zishobora kubamo ibinyabutabire bita methanol byifitemo uburozi bishobora gukurura ubuhumyi cyangwa urupfu.
–  Ingaruka mbonezamubano : Gukoresha izi nzoga bishobora gukurura ibibazo mu miberho y’abaturage n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, amakimbirane yo mu miryango, ku ireme ry’uburezi no ku bwiza bw’abakozi bashoboye bakenerwa hirya no hino mu nzego z’ubukungu bw’igihugu,ndeste no ku ireme ry’uburezi.
– Ingaruka z’ubukungu : Nubwo izi nzoga ari igisubizoku banywi b’amikoro make, ariko ku buryo buziguye  ingaruka ku buzima no ku mibereho y’abaturage nibyo bifite agaciro karenze kure ibyiza byakomoka ku kunywa bene izi nzoga.

Teacher yengera inzoga z’inkorano mu mudugudu wa Gakoro, akagari ka Cyivugzia, mu murenge wa Muko, akazigemura mu murenge wa Cyuve, mu kagari ka Bukinanyana

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *