Musanze-Muko: Virunga Today yatahuye uruganda ruto rw’inzoga z’inkorano hafi y’umuhanda wa kaburimbo, inzego z’ibanze zishyirwa mu majwi, abanywi bazo bo bemeza ko kuzihiga ari ukwikoza ubusa
Itangazamakuru rikomeje umugambi waryo wo kugaragaza ibibazo binyuranye byugarije abaturage, bikaba n’inzitizi zikomeye ku iterambere ryabo.
Muri ibyo hari ikibazo cy’ikoreshwa ry’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bizwi ko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo ndetse no ku mibereho ya buri munsi y’aba baturage banywa izi nzoga.
Ni muri urwo rwego rero Virunga Today ikomeje gukoresha uburyo bwose ifite ngo itahure abo bose bakomeje kugira uruhare mu ikorakwiza ryubu burozi ku banyarwanda.
Uduce dukomeje kuvugwamo iyenga n’icuruzwa ry’izi nzoga duherereye hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru ariko cyane cyane mu turere twa Musanze na Burera, bikaba byarakomeje kuvugwa ko imirenge ya Nkotsi na Muko ari indiri y’abakora izi nzoga maze bakazohereza mu tundi duce tw’intara y’amajyaruguru ndetse no mu tw’iy’i Burengerazuba, bikaba bitorohera abashinzwe kugenzura izi nzoga, kuko ziba zivanze n’iziba zivuye Vunga bizwi ko zengwa mu bitoki bibineka ku bwinshi muri aka gace gaherereye mu karere ka Nyabihu .
Byakomeje kuvugwa kandi ko inzego z’ibanze zigira akaboko muri ubu bucuruzi, Virunga Today ikaba imaze no kubona gihamya y’ikorwa ry’izi nzoga ndetse n’ubushake buke bw’inzego z’ibanze bwo gukemura iki kibazo, biganisha ku gukeka rwa ruhare tuvuze hejuru.
Uruganda ruto rwa Teacher mu zindi nyinshi zikorera mu gace ka Gisenyi, umudugudu wa Gakoro, akagari ka Cyivugiza.
Ibikorwa by’uwitwa Teacher utuye ahavuzwe haruguru, byari byagarutsweho mu nkuru ya Virunga Today yahitishijwe mu minsi ishize. Uyu witwa Teacher ( kugeza n’ubu utaramenyakana amazina ye nyakuri ndetse na telephone ye kubera amabwiriza yaba yarahaye abaturanyi) akaba yari yatangarije Virunga Today ko koko akora izi nzoga ariko ku kigero cyo hasi cyane muri icyo gihe akenga n’urwagwa rusanzwe rwo mu bitoki.
Iyi mvugo ntiyanyuze umunyamakuru wa Virunga Today ibyatumye akomeza gushaka amakuru yimbitse kuri iki kibazo cy’inzoga z’inkorano za Teacher.
Ngo iminsi y’umujura ntijya irenga 40, kuko kuri uyu wa gatatu taliki ya 07/05/2025, ahagana mu ma saa mbiri za mugitondo ariho umunyamakuru wa Virunga Today yiboneye imbonankubone abanyonzi barimo bapakira izi nzoga, mu rugo rwa Teacher ariko amakuru ahitamo kuyatarira hanze y’urugo, yirinda ko byafatwa ko yavugereye urugo rw’abandi, ibintu amategeko tugenderaho atemera.
Na mbere y’uko agera aho Teacher atuye ( ni kuri metero hafi 200 uvuye ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Vunga werekeza ku mugezi wa Rwebeya, ku gahanda k’igitaka kagabanya umurenge wa Muhoza n’uwa Muko), ubwo uyu munyamakuru yari kuri moto, yahuye n’abanyamagare batatu, buri wese yikoreye ibijerekani 4 by’inzoga buri wese, byumvikane ko bari bavuye gupakira kwa Teacher.
Mu kugera kwa teacher yahasanze undi munyegare wari urangije gupakira, wanamutangarije bike ku mikorere y’uyu Rwiyemezamirimo.
Uyu munyonzi yemereye umunyamakuru ko koko uwo bakorana ari tecaher kandi ko iki gikorwa ari icya buri munsi.
Yagize ati: ” Njye nkorera undi muntu wagiranye anasezerano na Teacher yo kugemura izi nzagwa mu kinigi, tugemura buri munsi nk’ubu ntwaye amajerekani 4″, hari n’abandi mbona nabo bapakira hano sinamenya iyo bo bagemura”.
Ku kibazo cyo kumenya niba abayobozi nka mudugudu baba batazi iby’uru ruganda uyu munyonzi yemeje ko atabihamya naho ku kibazo cyo kumenya niba ibyo akora bitanyuranije n’itegeko kandi bikaba byangiza ubuzima bw’abanyarwanda, uyu wari watashywe n’ubwoba yahisemo gusaba imbabazi uwo yise umuyobozi.
Muri rusange ikigaragara nuko dukurikije amakuru yandi twahawe, uru ruganda twise ruto, rukora litiro 1000 ku munsi zigemurwa hirya no hino mu mujyi wa Musanze, akaba atari ingano nke y’inzoga nk’iki zica ubuzima bw’abazinywa.
Ikindi twashoboye kumenya nuko muri aka gace atari teacher wenyine uhafite uyu mushinga, ko ahubwo ahitwa mu Gisenyi ( agasantre gato munsi yo kwa teacher,) ari mu ndiri y’izi nzoga zigemurwa hirya no hino mu karere ka Musanze na Nyabihu.
Mudugudu ujijisha na Gitifu w’akagari wigira ntibindeba.
Ikindi gitangaje muri iki kibazo, ni imyutwarire y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri iki kibazo bagaragarije umunyamakuru.
Nka mudugudu rugikubita yabwiye umunyamakuru ko nta nzoga z’inkorano zibarizwa mu mudugudu we, ko umunyamakuru yazashaka akanya akamwereka ibivugwa ko ntaho bishingiye. Nyuma igihe cyose umunyamakuru yasabye ko bahura yagiye amubwira ko adahari, rimwe ko yagiye za Bugesera ubundi ko arimo kwita ku bana. Uyu mudame yaje kubwira nanone umunyamakuru ko hari byinshi akeneye gutangariza umunyamakuru kuri iki kibazo ariko bari hamwe, atari kuri phone ariko nanone birangira atabonetse.
Ejo bundi ho ubwo hatahurwaga uru ruganda, mudugudu yatangaje ko uwo teacher uvugwa atamuzi ko ba teacher azi ari abakora akazi k’ubwarimu.
Naho Gitifu w’akagari ka Cyivugiza wakomeje gusabwa n’umunyamakuru ko bafatanya bakamenya amakuru ku myengere n’imicururize y’izi nzoga ikomeje kuvugwa mu kagari ke, yahisemo kubloka uyu munyamamakuru, iyi ikaba ari imikorere imaze kuba ingeso ku bayobozi barimo na ba mayors b’uturere.
Imikorere nk’iyi irangwa no kwanga gufatanya n’itangazamakuru akaba ariyo ikomeje gutuma haba urwikekwe hagati y’aba banyamakuru n’abari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze hemezwa ko aba bayobozi bishoye muri iyi business itemewe yangiza ubuzima bw’abo bashinzwe kuyobora.
Bakuriye inzira ku murima umunyamakuru bamubwira ko badateze kureka inkorano kandi ko na 90% z’inzoga zinyuzwa mu kagari kabo ari inkorano
Mu gushaka kumenya amakuru yimbitse kuri iki kibazo umunyamakuru wa Virunga Today yegereye bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Gakoro bamutangariza byinshi kuri izi nzoga.
Ku kibazo cy’umunyamakuru cyo kumenya niba koko banywa izi nzoga kandi bazi ububi bwaazo umwe muri aba baturage ko urebye ari zo binywera kandi kugeza ubu nta ngaruka barahura nazo
Yagize ati: “Hano izi nzoga nizo twinywera kandi urebye ntaho zitandukaniye nizo za Vunga zenze mu bitoki, hano tumaze igihe ari zo twinywera, icupa turigura 400 mu gihe urwa Vunga ari 500, n’ubu nizo twahoze twonywera, nta kibazo rwose izo nzoga,ziteye”
Umunyamakuru wakomeje amusobanurira ububi bw’izi nzoga kandi ko leta irimo guhiga bukware abakomeje kuzikwiza mu baturage.
Uyu yashyushe nk’umuseka amubwira ko bisa naho ari ukwikoza ubusa kurwamya izi nzoga kuko 90% by’inzoga zicishwa muri uriya muhanda wa Musanze -Vunga aba ari ibikoramo ko byagorana rero kuzica burundu.
Umunyamakuru yabajije ulkandi umwe muri aba baturage niba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntacyo bakora ngo baburizemo ibi bikorwa byo kwenga inzoga z’inkorano, nawe asubiza atwenga agira ati:” Uzi n’ikindi, hari Gitifu twari dufite wigeze kutubwira ko impamvu tudatera imbere nk’abanya Vunga, ariko tutazi ubwenge n’ubukorikiri bwo gutunganya inzoga nk’izi, none dore n’ino aha ubu bwengw bwabagezeho, reka natwe dutere nk’abanyavunga”.
Ngibyo ibikoneje kuvugwa kuri izi nzoga z’inkorano mu karere ka Musanze, igikomeje kwibazwa ni ukuntu abanyamakuru bakomeje gukora ibishoboka byose ngo batange umusanzu ngo harandurwe izi nzoga zikomeje kudindiza iterambere ry’abaturage, ariko abayobozi b’ibanze bagakomeza kwigira ntibindeba muri iyi ntambara twese twakagombye kurwana twese.Ibi kandi babikora birengagije inshingano zabo zo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, inshingano banahemberwa uko kwezi gutashye.
Icyokora itangazamakuru nk’intego ryihaye ntirizahwema gukomeza ubufatanye hagati y’abanyamakuru bwabo ndetse n’abayobozi bagihangayikishijwe n’iki cyorezo, akaba ariyo mpamvu ikinyamakuru Virunga Today na Karibumedia bamaze gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu rwego rwo kurwanya izi nzoga z’inkorano zikomeje kwugarurira isoko ry’inzoga mu ntara y’Amajyaruguru.
Ku bw’ibyo ubuyobozi bw’ibi bitangazamakuru bukaba busaba ubufatanye bwa buri wese muri iki gikorwa gisaba imbaraga zidasanzwe.
Inkuru bifitanye isano: