Musanze: Noneho ya transfo yo kwa Guverneri na ba mayors bisa naho yakwamye burundu
Ikibazo cy’ibura ry’umuriro mu gace ka Yaounde mu mujyi wa Musanze ari nako karimo amacumbi ya benshi mu bayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru, cyafashe indi intera, kuva kuri uyu wa kane abatuye aka gace ntibakibona umuriro amanywa yose kugeza mu masaha ya saa tatu z’ijoro.
Kuri uyu wa kane taliki ya 05/03/2026 mu masaha ya mugitondo, ubwo uyu muriro waburaga, nk’uko bisanzwe bigenda igihe habaye ibura ry’umuririo, hagaragaye abatekinisiye ba REG muri ya transfo igaburira umuriro abatuye aka gace, maze bibatwara hafi umunsi wose bari mu bikorwa byo kudepana.
Ibi bikorwa byo kudepana byakorewe kuri poto yegereye neza iyi transfo, birangira umuriro ubonetse benshi mu basanzwe bakurikirana ibibazo byo kuri iyi transfo bahita bagira icyizere ko ibibazo bikemutse.
Nyamara kuri uwo mugoroba uyu muriro wongeye kujya wikuraho buri kanya, abatuye aka gace bakomeza kuba mu rujijo ku bikomeje kubabaho nyamara mu bindi bice by’umujyi wa Musanze umuriro nta kibazo ufite.
Ibintu byarushijeho kuba bibi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu kuko saa kumi n’ebyiri za mu gitondo za mu gitondo, umuriro wari warangije kuvaho, uza kugaruka nk’iminota 10 gusa mu ma saa sita, umuriro wongera kuboneka neza mu ma saa tatu z’ijoro.
Umunyamakuru wa Virunga Today wabangamiwe bikomeye mu kazi n’iki kibazo, kuri uyu mugoroba yahisemo gutembera muri icyo kizima mu gice bita mu kizungu gituwe na benshi mu bayobozi bo mu ntara y’amjyaruguru maze yongera kwibonera ko icyo gice nacyo cyari mu icuraburindi uretse amatara yo ku muhanda yarimo yaka, aya matara bikaba bizwi ko afite transfo yihariye munsi gato ya transfo ya Yaounde.
Ahandi habonekaga urumuri, ni mu
bifite bafite generateri z’amashanyarazi cyangwa umurasire,solar. Aho ni mu mahoteli no kuri za station za essencw ndetse no muuri ba bayobozi twavuze haruguru.
Bamwe mu bafite ibikorwa binyuranye by’ubushabitsi muri aka gace ka Yaounde babwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko bakomeje guterwa ibihombo bikomeye n’iri bura ry’umuriro,ndetse ko kuri uyu uwo munsi wa gatanu, ku ncuro ya kabiri bikurikiranije bari butahe amara masa.
Umwe muribo wogosha yagize ati;” Sinzi ukuntu ndibuhinguke none mu rugo, ubu bubaye ubugirakabiri nta n’ufupfusha ntahana mu rugo, naraye niyenjeje muri butiki barankopa sinzi uyu munsi bongera, ejo ni week end kandi nibwo tuba dutegeje abakiriya benshi, byongeye gutya,kaba ari akaga gakomeye kuri twe n’imiryango yacu”.
Hagaragaye kandi n’ibibazo mu itumanaho kuko kuri ubu telephone benshi zashyizemo umuriro, ntibashobora guhamagara, ntibashobora gukora ihererekanya ry’amafranga.
Umukozi mu karere ka Rubavu utaha mu mujyi wa Musanze iby’iki kibazo cya za telefone yakibwiye umunyamakuru wa Virunga Today muri aya magambo:” Ikibazo cy’umuriro cyadukomeranye, sinashoboye gusharija nijoro nizera ko mu gitondo uhabyukira none ugiye mu gitondo kare ntaracomeka, ntabwo mbona uko mbigenza kuko amafranga y’itike ari kuri iyi fone.”
Twababwira ko Viringa Today igishakisha uburyo yavugana n’ubuyobozi bwa REG mu karere ka Musanze ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’ibura ry’umuriro muri kariya gace kari mu duce dusanzwe dutuwe cyane mu mujyi Musanze ndetse n’icyaba kirimo gukorwa ngo iki kibazo kibonerwe umuti mu maguru mashya.
Inkuru bifitanye isano:
