Musanze: Uheruka gusezera mu gipadiri yavuze ko nanubu bagenzi be bakimuterera isaluti kandi ko igihe cyose yabishakira yagisubiramo
Ni imvugo Virunga Today ifitiye sudio , imvugo isa niyishongora yakoreshejwe na bwana Maniragaba Alexis wahoze ari padiri akorera ubutumwa muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri akaza gusezera umwaka ushize. Ibi byabaye ubwo yasubizaga ibibazo bya mugenzi wacu Uwitonze Captone w’ikinyamakuru Gasabo.net, wamubazaga iby’ubushyamirane yagiranye n’abanyamakuru ba Virunga Today bakomeje gushakisha amakuru ku micungire mibi y’mutungo wa Diyiseze Gatolika ya Ruhengeri.
Agaruka ku makuru y’inyerezwa ngo bikekwa ko yaba yaragizemo uruhare, uwahoze ari padiri yahaye gasopo umunyamakuru wese wazatinyuka kumwandikaho inkuru zidafite ishingiro.
Uwahoze ari Padiri yagize ati:” Bagenzi bawe ubabwire uti mwanyereye ku bantu, ntimuzajye kunyerera ku mabuye, kandi njye nzabahumagiza. Ayo mafranga bavuga ko nibye ahubwo nibo bagiye kuyampa.”
Maniragaba yongeyeho ko acyubashywe bikomeye na bagenzi be kandi ko ku isaha n’isaha igihe cyose yabishakira yagaruka mu gipadiri.
Yagize ati:” Ndakuzi cyangwa weho uranzi? Nayoboye abapadiri benshi uperereze, urumva ?, nabareze nubashywe, mva mu gipadiri nubashywe, n’ubungubu nanagisubiramo, nta numwe uzi impamvu nakivuyemo, niba rero bazi ko nabibye amafranga,babijyane muri RIB.”
Padiri Bazivamo
Nyuma y’aya magambo asa n’iterabwoba, Virunga Today yahise yibaza impamvu uyu wahoze ari padiri yitanguranijwe akiha gukanga umunyamakuru wari wibereye mu kazi umunyamakuru utarigeze agira aho ahurira na padiri muri iki gikorwa cyo gushaka amakuru.
Virunga Today ahubwo ibona Iki ari ikimenyetso cy’uko padiri ashobora kuba hari icyo yishinja mubikomeje kumuvugwaho, ibyo akora akaba ari mu rwego rwo kuyobya uburari no gutsibanganya ibimenyetso.
Ibyo kuba yarayoboye abapadiri benshi nanubu akaba acyubashywe nabyo nta gihamya kandi abanyarwanda nibo bavuze ko nari umugabo idahabwa intebe, iby’ibyo byubahiro agihabwa rero nabyo akaba nta gihamya abitangira, ikizwi nuko kuva aho asezereye muri aka kazi, ntaragaragara mu birori bikomeye bitegurwa na Kiliziya cyangwa ngo abe yatabira igitambo cya misa, maze ngo ibyo byubahiro bibe byakwigaragaza.
Ibyo kuba nta muntu numwe wamenya icyamukuye mu gipadiri nabyo umuntu yakwibaza uwaba afite inyungu mu kumenya izo mpamvu n’icyo byamumarira, ikizwi cyo nuko yasezeye mu gipadiri, akikura mu nshingano yari yararahiriye imbere y’umwepiskopi ndetse amakuru Virunga Today ifitiye gihamya akaba ari uko yakwepye igipadiri mu gihe ubuyobozi bwa Diyiseze bwari bwamwohereje gukomereza amasomo mu gihugu cya Kenya.
Naho ibyo kuba yasubira mu gipadiri ho bisa na bya bindi bavuga byo gusetsa imikara, kwikirigita ukisetsa cyangwa kurota ku manywa.
Ntibizamworohera kongera gukandagiza ikirenge mu gipadiri
Koko rero ku rubuga Wikipedia.org, bagaruka ku kuba padiri wagisezeyemo yagaruka mu butumwa bwa Gisaserdote bagize bati:” Muri rusange, umupadiri wasezeye ashobora guhitamo kwibera umulayiki amaze gutakaza stati ye y’ubupadiri no kuvanwa mu nshingano yari afite. Ariko nanone uyu padiri ashobora gusaba gusubizwa mu kazi, kandi Kiliziya ishobora kwemera iki cyifuzo, bitewe n’impamvu zitandukanye harimo nk’impamvu zatumye asezera, imyitwarire ye kuva asezera ndetse n’amabwiriza aba ariho icyo gihe muri Kliziya ajyanye n’uko kongera kwakirwa.”
Ku bireba Maniragaba rero we, impamvu zamujyanye nk’uko nawe abyivugira ntizizwi, ikizwi nuko no kugeza uyu munsi abakristu batarabwirwa ku mugaragaro iby’igenda rye bivuze ko ryateye urujijo nk’uko Virunga yarigarutseho mu nkuru yahise.
Ku bijyanye n’imyitwarire ye nayo Virunga Today yayigarutseho, benshi mubaganiriye n’iki kinyamakuru bakaba bemeza ko uwahoze ari padiri ari mu rukundo n’umwe mu badame ukora muri kimwe mu kigo cy’abihayimana giherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, hakaba ndetse hari n’abemeza ko ubu aba bombi baba babana ku mugaragaro, rikaba ryaba rero ari nk’ishyano umugabo washatse asubiye mu gipadiri.
Tubabwire kandi ko amakuru Virunga Today ifitiye gihamya ari uko uyu wahoze ari padiri ari Chief manager wa kamwe mu kabari gakomeye gaherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze.

Inkuru bifitanye isano:
Ruhengeri: Padiri wiyambuye ikanzu yaba ari hafi kubona uwo barushingana
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel