Politike

Musanze: Umunyamakuru wa Virunga Today ntagikurikira ibiganiro bya RC Musanze

Nyuma yaho umunyamakuru wa Virunga Today agaragarije mu nkuru ye ibitekerezo bye k’uko abona imikorere ya Radiyo y’abaturage ya Musanze akanatanga ibyifuzo bye ku bikwiye guhinduka ngo ibiganiro by’iyi radiyo binyure abakurikira iyi radiyo, hari benshi batishimiye ibikubiye muri iyi nkuru cyane ko umutwe wayo usa n’uwibasiraga bikomeye umuyobozi w’iyi Radiyo bwana Kamili Athanase.

Ni inkuru itarakiriwe neza na gato n’abarimo abanyamakuru bakorera mu ntara y’amajyaruguru aho benshi muri bo ubwo bari kumwe n’uyu munyamakuru mu kazi bakoreye mu karere ka Burera, batarariye iminwa imbere ye bamubwira ko yarenze umurongo utukura ubwo yibasiraga umusaza w’inararibonye mu itangazamakuru wubahwa na benshi muri bagenzi be bakorana kuri RBA byongeye ngo bikaba bisa nkaho kizira mu itangazamakuru, kwibasira mugenzi wawe ku ikosa yaba yakoze ryose, ko icyo gihe ahubwo wamwegera ukamwereka ibikwiye gukosorwa.

Uyu munyamakuru washyushye nuwenera amakosa yakozwe ariko ntiyaripfana yemeza ko ibyo yavuze kwari ugutanga ibitekerezo nka byabindi bishyirwa mu gasanduku k’ibitekerezo kaboneka ahatangirwa servise zinyuranye,agasanduku buri wese ashobora gushyiramo ibyifuzo bye kandi ko ibi yakoze kuri RC Musanze, yabikoze kuri Radio RBA,ikorera i Kigali, ndetse bimwe mu bitekerezo yatanze bikaba byarahereweho hagira ibikosorwa muri programme za Radiyo y’igihugu.

Mu kumusubiza aba banyamakuru bamubwiye ko uretse no ku byabaye kuri Kamili, ko hari n’abandi bantu banyuranye harimo abayobozi yakomeje kwibasira igihe kikaba kigeze ngo ahindure imwe mu myandikire iboneka mu kinyamakuru cye, kuko bigaragara ko hari byinshi bikiboneka mu nkuru ze zitubahiriza amahame yo mu itangazamakuru.

Ntagikurikira Rc Musanze

Imwe mu mpamvu zatumye umunyamakuru wa Virunga Today yihutira gutanga ibyifuzo ku mitegurire ya bimwe mu biganiro bihita kuri RC Musanze, ni uko yari asanzwe yifashisha ibyavugiwe muri bimwe muri ibyo biganiro agakora inkuru z’ubusesenguzi, kenshi akaba yarifashishaga ibitekerezo byo mu kiganiro umuti ukwiye agakora nyine ubusesenguzi ku bibazo byabaga byagaragajwe n’abakurikira Radio Musanze.

Koko rero muri ibi biganiro niho uyu munyamakuru yamenyeraga ibibazo birimo akarengane gakorerwa abaturage, ibibazo bya servise zitanoze zibahabwa ndetse n’ibibazo bijyanye n’ibikorwaremezo abaturage batasibye kugaragaza, maze agatangira kubikirana amaze kubikorera ubusesenguzi.

Bisa naho kandi ibyifuzo by’uyu munyamakuru ntacyo byahinduye ku murongo wari wafashwe n’ubuyobozi bwa Radiyo wo guhindura imiterere y’ibiganiro byari bisanzwe bikurikirwa n’uyu munyamakuru, ahubwo iki kibazo cyarangiriye mu kunenga imyitwarire y’umunyamakuru wasabye impinduka.

Koko rero nko kubijyanye n’ikiganiro cyahitishwaga kuwa kane, rugikubita cyatumiwemo abayobozi b’uturere, kuri ubu cyarangije gukurwaho ku mpamvu ubuyobozi bwa Radio butigeze busobanura abayikurikira kandi nyamara iki kiganiro cyari kimaze kwigarurira imitima y’abantu benshi.

Naho ikiganiro umuti ukwiye gushima no kunenga gihitishwa buri wagatanu, nacyo impinduka zifujwe n’umunyamakuru ntizigeze zikorwa, ikiganiro gikomeza kubanzirizwa n’iminota y’imfabusa yo gusuhuzanya no kwikorera ibiganiro bibangikana n’ibyakagombye kuvugwa mu kiganiro nyirizina aribyo guha urubuga abakunzi ba Radiyo ngo binigure bashima cyangwa banenga ibyo biboneye hirya no hino aho iwabo cyangwa ahandi bakeneye kwaka tuvuge servise.

Ibi ninabyo byatumye benshi mu batangaga ibitekerezo higanjemo b’ambasaderi b’iyi radiyo bararetse kugira uruhare muri iki kiganiro, bitavuze ko hatari byinshi byo kunenga cyangwa byo gushima, ahubwo ari ukubera imitegurire yaco itanogeye benshi muri bo.

Mu bahombeye bikomeye nyine muri ibi byabaye harimo n’umunyamakuru wa Virunga Today waari usanzwe atanguranwa n’isaha y’i saa kumi n’ebyiri za mugitondo ngo akurikire bimwe mu biganiro bifite
nsanganyamatsiko ziryoshye kandi zinyuranye byabaga byateguwe buri munsi, none kuri ubu byinshi muri ibi biganiro akaba yarahisemo kubizibukira kuko nta nyungu n’imwe igikura mu kubikurikira.

Ni ibintu ariko nanone bisanzwe ko runaka wari usanzwe akurikira ibiganiro kuri Radiyo runaka, ahitamo kutabikurikira kubera impamvu ze bwite harimo no kuba we atanogerwa n’imitegurire y’ibiganiro bihitishwa kuri iyo radio.

Radiyo Musanze ni imwe muri Radiyo za RBA zegerejwe abaturage zikaba zifite intego :

– Kwegereza abaturage amakuru;
– Guteza imbere imiyoborere myiza;
– Gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta;
– Guteza imbere umuco n’indangagaciro: Zifasha mu gusigasira umuco nyarwanda;
no – Gutanga urubuga rw’ubuvugizi ku baturage.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *