Politike

Musanze: Uwitwa Rujugiro amaze iminsi irenga 150 afungiwe mu Igororero rya Musanze, kubera ibibazo byavutse mu masezerano y’ubugure yagiranye n’uwitwa Ndayambaje Eric

Iyi ni inkuru y’impamo kuko aya masezerano avugwa Virunga Today iyafitiye kopi, abashyize umukono kuri aya masezerano akaba ari Neretsabagabo uzwi ku izina rya Rujugiro na Ndayambaje Eric , akaba yarakorewe imbere ya Noteri Izere Iradukunda Germain.

Ahari uwasoma uyu mutwe w’inkuru ntiyahita yumva ikidasanzwe mu kuba umuntu yafungwa n’ubutabera kubera uburemere bw’icyaha yakoze, ariko abazi iby’amategeko bahita bumva ikidasanzwe mu byabaye kuko ibibazo byavutse hagati y’aba bagabo, ntibyakagombye kuba byarakurikiranwe mu manza nshinjabyaha kugeza naho ukekwaho icyaha afungwa, ahubwo iki kibazo cyagombaga gukemurwa mu manza mbonezamubano nk’uko turibubigarukeho muri iyi nkuru.

Uru rujijo rwatejwe n’ibyabaye kuri Rujugiro nibyo byatumye mu bufatanye bw’ibinyamakuru ( duherutse gutangariza abasomyi bacu) , Virunga Today, Bagarama tv, Rwandayacu , Mama Urwa Gasabo,bitangira gukurikiranira hafi iby’uru rubanza rugomba kuzaburanishwa mu mizi kuwa 24/06/2025 mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza, kugira ngo ibi binyamakuru bicukumbure impamvu zaba zarateye inzego z’ubutabera gufata uriya murongo hakemurwa iki kibazo, ariko nanone hirindwa ko ibi binyamakuru byakwivanga mu mikorere y’ubutabera ahubwo ari mu rwego rwo gutanga amakuru yose ku migendekere y’uru rubanza ngo hakurweho urwikekwe n’ibihuha bitaretse guherekeza uru rubanza kuva rwatangira kugeza magingo aya, iminsi 150 irashize.

Amasezerano y’ubugure hatabayeho ihererekanya ry’umutungo

Aya masezerano yashyizweho umukono kuwa 17/01/2025, mu ntangiriro z’ayo hagarukwa ku mvo n’imvano zayo, ko nyuma yaho Rujugiro asabiye umwenda muri Unguka Bank ariko akagira ikibazo cyo kwishyura uyu mwenda, yegereye Ndayambaje Eric maze bakumvikana ko Ndayambaje Eric yamugurira uyu mwenda ndetse akanamugurira n’inzu yatanzweho ingwate ahabwa inguzanyo.

Mu ngingo ya kabiri y’aya masezerano ho bavugamo ku giciro cy’ubugure n’uburyo bwo kwishyura.
Hagira hati ku bw’ibyo abashyize umukono bemerekanije:
Ko inzu ya Rujugiro iherereye mu mudugudu wa Nduruma, akagari ka Kigombe, umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, ayigurishije Eric ku mafranga miliyoni magana abiri zizishyurwa ku buryo bukurikira:
1. Miliyoni 50 zihita zishyurwa ako kanya;
2. Mliyoni ijana na mirongo itanu zisigaye akazazishyura ku buryo bukurikira:
a) Miliyoni 50 zizishyurwa bitarenze italiki ya 17/10/2023
b) Amafranga miliyoni ijana zisigaye zikazakoreshwa hishyurwa umwenda waguzwe na Eric, Rujugiro afitiye Unguka Bank.

Mu ngingo ya 7 y’aya masezerano ho bavuga ku nshingano z’uwaguze:
1. Kwishyura igiciro cyumvikanyweho mu bihe byumvikanyweho;j
2. Kwishyura umwenda wa Unguka Bank.

Ingingo ya 10 ho havugwamo iby’ihererekanya ry’uyu mutungo: Bagira bati:
Impande zombi zemerakanije ko ugurishije agomba gukorera ihererekanyamutungo uwaguze kugira ngo uyu mutungo umwandikweho. Iherekanya rizaba ari uko umwenda wishyuwe wose.

Ikigaragara muri aya masezerano nuko bitandukanye n’ibikorwa mu yandi masezerano, ntabwo bigeze bashyiramo ingingo ivuga ku iseswa ry’aya masezerano. Ibi bikaba bitari binashoboke ku masezerano nk’aya y’ubugure bujyana n’ihererekanyamutungo kuko igikorwa kiba cyarangiye burundu, kitasubizwa inyuma.

Amasezerano atarigeze yubahirizwa na Eric uko yakabaye

Nubwo aya masezerano yakorewe imbere ya Noteri yumvikana akaba nta rujijo yagombaga gutera ku mpande zombi igihe yarimo ashyirwa mu bikorwa, biratangaje ko ingingo z’ingenzi z’aya masezerano zahise zirengwaho na Eric , amasezerano akimara gushyirwaho umukono.

Koko rero miliyoni 50 zivugwa mu ngingo ya 2 z’aya masezerano zagombaga guhita zishyurwa ako kanya ntibyakozwe kuko Eric yishyuye gusa miliyoni 30 andi ayashyira kuri sheki itazigamiwe, itigeze yishyurwa.
Byongeye kandi italiki ya 17/10/2023 nayo ivugwa mu ngingo ya kabiri y’aya masezerano yo kuba yarangije kwishyura izindi miliyoni 50 nabyo ntibyigeze bikorwa.

Ikirenze ibyo ariko, mu kwezi kwa cumi 2024, Eric yatakiye Rujugiro ku bw’ibibazo yahuye nabyo mu micungire y’iyi nzu, imicungire yaganishaga ku gihombo maze amusaba ko yamufasha akikuraho iyi nzu yari icyanditse kuri Rujugiro.

Ibi Rujugiro yaje kubimwemerera maze hakorwa amasezerano y’ubugure hagati ya Rujugiro n’umukiriya mushya wa Eric.

Muri aya masezerano umukiriya mushya yishyuye miliyoni 150 zinyuzwa kuri konti ya Rujugiro.

Ubwo hahise havuka ikibazo cy’uko amasezerano yari asanzwe azashyirwa mu bikorwa maze Eric we ahita abwira Rujugiro ko bitashoboka ko igihombo cya miliyoni 50 cyamuhereraho wenyine, ko bagomba byanze bikunze kukigabana, hakabona ubukorwa amasezerano mashya.

Ibi Eric yasabye byose yari nk’amananiza kuri Rujugiro kuko ibyo gusesa amaserano ntibyari byarigeze bikomozwaho mu ngingo z’aya masezerano ( nkuko twabigarutseho hejuru) ku bw’ibyo, ibyo kuba bagabana igihombo rero nabyo akaba nta shingiro byari bifite.

Kuba aya mafranga yaranyujijwe kuri konti ya Rujugiro ni icyaha cyo kwihesha icy’undi mu buriganya kuri Rujugiro

Nyuma yaho Rujugiro yemereye gufasha Eric ngo yikureho inzu nawe yari imaze kumubera umutwaro ariko nanone amasezerano bagiranye na Eric akaba atarigeze ayubahiriza, ibyakurikiyeho nibyo byabaye bibi kurushaho.

Koko rero ku mpamvu nanubu zitumvikana, uyu Eric yitabaje inzego z’ubutabera aziregera Rujugiro kuba yarihesheje umutungo we mu buriganya, akaba yarakomoje ku bwishyu bw’aya nzu twavuze haruguru, ubwishyu bwanyujijwe kuri konte ya Rujugiro, nawe agahita afatira aya mafranga nk’ubwishyu kubera umwenda yari akimubereyemo.

Iki kirego akaba aricyo inzego zahereyeho zikorera Rujugiro idosiye imukekaho icyaha kivugwa mu ngingo ya 174 cy’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha nyine cyo kwihesha ikintu cy’undi ku bw’uburiganya! Ikirego akaba aricyo Rujugiro agomba kwisobanuraho mu rubanza ruzaba mu mizi kuri italiki ya 24/06/2025, akazaba amaze amezi 5 arenga ategereje ko yaburanishwa aho afungiye mu Igororero rya Musanze.

Ibikwiye gusobanuka muri iyi dosiye ya Rujugiro na Eric

Bamwe mu bakurikiranye iki kibazo cya Rujugiro na Eric harimo n’inzobere mu by’amategeko babona hari ibikwiye gusobanuka muri iki kibazo.
1. Byagenze bite ngo ibibazo byavutse hagati ya Rujugiro na Eric, ibibazo bikomoka ku kuba hari ibitarumvikanyweho igihe hashyirwaga mu bikorwa aya masezerano, bijyanwe mu manza nshinjabyaha kandi bizwi ko bene ibi bibazo bikomoka ku masezerano bikemurwa mu manza mbonezamubano.

Ibi byo kuba iki kibazo cy’aba bombi cyaragombaga kujyanwa mu manza mbonezamubano binemezwa no ku rubuga www.ediv.be, aho bavuga ko:
Imanza nshinjabyaha ni izirebana n’ibyaha n’ibihano, aho umuntu aba akurikiranweho icyaha runaka gishobora gutuma ahanishwa igihano giteganywa n’amategeko. Naho imanza mbonezamubano zo zirebana n’amakimbirane hagati y’abantu cyangwa ibigo, nk’ibibazo by’amasezerano, ubutaka, uburenganzira bw’umuntu, n’ibindi bitari ibyaha.

2. Birazwi ko kugira ngo igikorwa runaka cyitwe icyaha kigomba kuba cyujuje ibintu bitatu: kuba kibujijwe n’itegeko, kiri ku rutonde rw’ibyaha biteganywa n’itegeko ( element legal), kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko cyakozwe ( element materiel) no kuba yarabikoze abishaka cyangwa atitaye ku ngaruka zabyo.

Nubwo igikorwa gishinjwa Rujugiro cyabonewe inyito kikaba kiboneka no ku rutonde rw’ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, ariko Rujugiro iki gikirwa ntacyo yigeze akora kuko amafranga yakiriye ni ay’ikiguzi cy’umutungo we, kuko nk’uko bivugwa mu ngingo ya 10 yamasezerano bagiranye, uyu mutungo wagombaga kwandikwa kuri Eric ari uko arangije kwishyura ikiguzi bemerekanije, akaba ari nayo mpamvu anasezerano y’ubugure yakozwe hagati ya Rujugiro na wa mukiriya Eric yazanye, bikaba byumvikana nanone ko nta handi aya mafranga yagombaga gucishwa uretse kuri konti ya Rujugiro.
Nta cyaha cyo kwihesha umutungo wundi cyabayeho rero kuko ntawikorera uburiganya kuko ku bw’itegeko, uyu mutungo wari ukiri uwa Rujugiro akaba ari nawe ugaragara muri systeme y’ubutaka.

Kuba Rujugiro yarafashe amafranga akayiyishyura bikaba kwari ugushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bari bagiranye y’ubugure bw’iyi nzu.

Tubabwire ko ibinyamakuru twavuze haruguru bikomeje gushakisha amakuru yose kuri iki kibazo, ku bireba Virunga Today ikaba yarohereje ubutumwa bwanditse Eric bumusaba kugira icyo avuga ku makuru yari imaze guhabwa kuri iki kibazo, ariko ubu butumwa bukaba butarigeze busubizwa.

Madame Rujugiro asobanurira umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais akarengane umugabo we yagiriwe.
Eric ntiyigeze yubahiriza amasezerano yagiranye na Rujugiro! Iyi ni cheque itazigamiwe kugeza nubu, yishyuye mu gihe yari yiyemeje kwishyura cash nk’uko bivugwa mu ngingo ya 2 y’aya masezerano





Ibibazo byavutse hubahirizwa ayaasezerano bigomba gukemurwa mu manza mboneza mubano

Ingingo ya10 y’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, igaragaza ko umutungo wari ukiri mu maboko ya Rujugiro, bikaba bitashoboka rero ko yaregwa kwihesha umutungo wundi mugihe bigaragara ko ari uwe.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *