Politike

Musanze: Virunga Today irasaba Perezida mushya w’Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza gufasha mu gikorwa cyo kurandura burundu urunguze n’indi mikorere yakomeje kuba imbogamizi ku butabera

Inkuru Virunga Today ikesha abakurikiranira hafi ibibera mu rwego rw’ubutabera mu karere ka Musanze, ni ay’uko uwari usanzwe ari perezidante w’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza mu karere ka Musanze yarangije kwimurirwa mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma ho mu Ntara y’Iburasirazuba aho azakomereza umurimo w’ubucamanza.

Ni ibintu bisanzwe ariko ko Inama nkuru y’ubucamanza ikuriwe na Prezida w’urukiko rw’ikirenga ifata icyemezo nk’iki igamije kongera ubushobozi bw’inkiko cyangwa guhangana n’imanza zidindira n’ibindi.

Ku rundi ruhande ariko nanone Virunga Today ibona ko hari ibibazo bikomeye Perezida mushya agomba kwitegura guhangana nabyo, ibibazo byakomeje kuvugwa mu ifasi y’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, ihura neza n’imbibi z’akarere ka Musanze.

Muri ibyo twavugamo nk’ibibazo bijyanye na ruswa ivugwa cyane mu bunzi, ikibazo cy’ubucuruzi butemewe bw’amafranga bita urunguze ariyo bank lambert ndetse n’imikorere y’aba noteri n’abaheshabinkiko bigenga, ibi bibazo byose bikaba byaratumye isura y’ubutabera mu karere ka Musanze itaba nziza.

Ikibazo cya ruswa mu bunzi

Uru rwego rw’abunzi rufitwe mu nshingano n’urukiko rw’ibanze, uru rukiko rukaba arirwo rukurikirana umunsi ku wundi imikorere y’abunzi, rukabagenera n’anahugurwa ya ngombwa atuma bashobora gukora inshingano zabo neza.

Gusa byakomeje kuvugwa ku mu duce tumwe na tumwe tw’ifasi y’urukiko rwa Muhoza, mu manza z’abunzi, ruswa yakomeje guhabwa intebe cyane cyane mu manza z’urudaca abaturage bashorwamo n’abatanga urunguze.

Urugero rufatika n’urw’umukecuru witwa Nibamwe Marita wo mu kagari ka Rungu, umurenge wa Gataraga waterejwe umutungo we ugizwe n’ubutaka kandi ntaho ahuriye n’urubanza rwaciwe, umwanzuro umuheshawinkiko yifashishije ateza cyamunara ubu butaka ( umwanzuro no 31) ukaba waraburiwe kopi ndetse no mu bitabo byandikwamo ibirego by’abunzi ba Rungu, ikirego kijyanye n’uru rubanza kikaba kitagaragara, bivuze ko habaye guhimba umwanzuro bigizwemo uruhare n’abunzi, iki gikorwa kikaba kigize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Si aho gusa kuko hari n’abaturage bo mu murenge wa Musanze babwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko bigoranye kubona ubutabera mu bunzi udatanze akantu, kabone niyo urubanza rwawe rwaba ari urucabana ndetse n’umunyamakuru wa Virunga Today akaba ari umuhamya muri ibi bikorwa bya ruswa birangwa mu bunzi bo mu murenge wa Musanze kuko yatsinzwe incuro 2 zose mu kagari no mu murenge, mu rubanza nyamara yari afitiye ibimenyetso bihagije by’ubwambuzi yakorewe.

Ikibazo cy’urunguze

Iki ni ikibazo kimaze kuba akasa mutwe mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Musanze, cyane cyane uwa Kinigi n’uwa Busogo, kuko nk’uko byakomeje kugaragazwa n’itangazamakuru, hari umubare munini w’abaturage bakomeje kwimuka muri iriya mirenge bitewe n’ibihombo bikomeye bahuye nabyo nyuma yo kwaka inguzanyo z’urunguze bikarangira imitungo yabo ibashyizeho.

Byagaragaye kandi ko nyinshi mu manza zatumye aba baturage bamburwa utwabo ku bw’amaherere ( hari abagiye bishyura, ntibasubizwe imitungo yabo yagwatirijwe) zagiye zicibwa n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, hakibazwa niba hakurikijwe ubwinshi bw’imanza zagizwemo uruhare n’abantu bazwi mu gutanga urunguze, bitaragombaga gutuma haboneka ibimenyetso simusiga byatuma abakekwa bagezwa imbere y’ubutabera aho gukomeza kuborohereza batsinda imanza zirimo gihamya y’urunguze.

Kuri iki kibazo cy’ibimeyetso simusiga by’urunguze, umwe mu nzobere mu by’amatageko waganiriye na Virunga Today yayibwiye ko byoroshye gutahura abishora muri ubu bucuruzi uhereye ku bikorwa byigaragaza bijyana n’ubu bucuruzi.

Uyu munyamategeko yagize ati:” Aba batanga urunguze barangwa no gutanga inguzanyo zishyurwa ku nyungu ziri hejuru zigera no 100%, bagakora amasezerano y’amahimbano asa n’ayo kugurisha ibintu cyangwa imitungo itimukanwa, bagasaba ingwate idasanzwe nka cheque cyangwa ubutaka ubutaka kandi byose bakabikora mu ibanga kuko batagaragaza aho bakorera.

Yongeyeho ko atumva impamvu abunzi ndetse n’inkiko bikomeje gufata ibyemezo biha agaciro itangwa ry’ingwate ritubahirije amategeko kuko ingwate yemewe ari iyandikishijwe mu bita bya RDB ifite n’ibindi iba yujuje.

Yagize ati: ” Ni gute abunzi bafata icyemezo cyo gufatira ingwate itujuje ibisabwa iba yatanzwe mu masezerano kandi bazi ko ingwate igomba kuba yaranditswe mu bitabo by’ikigo cy’igihugu cyita ku iterambere RDB, yarakorewe igenagaciro, ifite irangamimerere rizwi neza, hakagaragazwa ndetse n’amasezerano y’inguzanyo yateguwe na noteri atanga ibisobanuro by’ingwate n’ibyinguzanyo “

Ibikorwa bya ba Noteri n’abaheshabinkiko bakora ibinyuranije n’itegeko

Amakimbirane akomeje kuvugwa hirya no hino mu karere ka Musanze arangwa mu ihererkanya ry’ubutaka akomeje guterwa n’imikorere ya ba noteri bakomeje guhagararira iri hererekanya kandi nyamara atari ba noteri b’ubutaka.

Virunga Today ifite urugero rutangaje aho noteri yashyize umukono ku masezerano agurisha umutungo utimukanwa ugizwe n’ubutaka buriho inyubako, ibintu adafitiye uburenganzira, ibi kandi abikora azi neza ko iyi nyubako yatanzweho ingwate muri banki, ibi bikaba bigize icyaha gihanwa n’amategeko cyo kugurisha ingwate yatanzwe muri banki.

Nk’uko greffier ukorera mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga yabitangarije umunyamakuru wa Vitunga Today, ngo ibi bikorwa bya ba noteri basanzwe biha inshingano za ba noteri b’ubutaka bikomeje gutera ibibazo bikomeye kuko ngo haba igihe uyu wagurishije aca inyuma akajya kugurisha ubu butaka undi muntu noneho akabikorera imbere wa noteri w’ubutaka cyangwa akabutangaho ingwate muri banki.
Uyu greffier yavuze ko icyo gihe nta kundi bigenda, uwaguze bigakorerwa imbere wa noteri w’ubutaka niwe wegukana uyu mutungo undi agasigara yiyambaza inkiko ngo arenganurwe abe yasubizwa amafranga yishyuye.

Ibi kandi bikaba byubahiriza umurongo ngenderwaho watanzwe n’urukiko rw’ikirenga ku bibazo birebana n’iri hererakanya ridakorewe imbere ya noteri w’ubutaka.

Urukiko rw’ikirenga rwemeje ko:

– Amasezerano atakozwe imbere ya noteri w’ubutaka ntiyemewe nk’inyandiko mpamo.
– Uwaguze ubutaka yambuwe uburenganzira, agomba gusubizwa amafaranga yatanze.
– Uwagurishije agomba kuryozwa igihombo cyatewe n’amasezerano atubahirije amategeko.

Hirya no hino kandi hakomeje kugaragara amasezerano y’inguzanyo atangwa hagati y’impande 2, agashyirwaho umukono na ba noteri kandi kugeza ubu bizwi ko abemerewe gutanga inguzanyo ari banki ibigo by’imari cyangwa undi muntu wikorera ku giti wabiherewe uburenganzira na BNR.

Muri icyo gihe kandi inkiko zirimo urw’ibanze rwa Muhoza zigakomeza kwakira ibirego bijyanye n’imyenda yagurijwe itaratanzwe n’ibigo cyangwa abantu babiherewe uburenganzira nk’uko bimeze mu rubanza uwitwa Damien wo muri Rungu yarezemo abitwa, ibi bikaba bimeze nko guha umugisha ibikorwa binyuranije n’amategeko.

Naho ku bijyanye n’imikorere inyuranije n’amategeko by’abahesha binkiko nanone hakomeje kumvikana ibikorwa by’urukozasoni bya ba noteri birimo nk’igikorwa cy’Umuhashawinkiko witwa Mukeshimana Julienne wagurishije ubutaka bw’umuturage twavuze haruguru utari ufite aho ahurira n’urubanza rwabaye, igikorwa cyahawe umugisha n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza.

Uko byagenda kose, hari akazi gakomeye gategereje uwashyizwe ku buyobozi bw’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ukurikije intera ibi bibazo twagarutseho bigezeho, ubufatanye bw’inzego zinyuranye harimo inzego zegerejwe abaturage ndetse na MAJE y’akarere ka Musanze akaba ari ingenzi cyane cyane mu bijyanye n’ubukangurambaga bwakangurira abaturage kuzibukira ibikorwa nk’ibi bibashora mu bihombo nabyo biganisha ku bukene mu miryango yabo.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *