Musanze-Yaounde: Abari mu gikorwa cyo gusukura rigole no gukumira ibiza bakomwe mu nkokora n’uwemeza ko ibiri muri rigole ari umutungo we bwite.
Mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, aho bakunze kwita i Yaounde, hari umuhanda w’igitaka ushamikira ku muhanda mpuzamahanga Musanze- Rubavu kuri Station bita Olympique ukazamuka werekeza mu Kinigi ukaba unahura n’umuhanda wa Kaburimbo INES- Kinigi.
Kimwe n’indi mihanda yo muri aka gace, uyu muhanda nawo ukunze kwubasirwa n’ibiza igihe haguye imvura nyinshi, amazi yishora mu muhanda akawusenya dore ko n’igice kinini cy’uyu muhanda nta rigole ifatika zihari.
Mu busanzwe iyo imvura yagwaga ikazana amasuri bene aka kageni, abaturiye uyu muhanda bahitagamo kugomorora, gusibura uyu muyoboro bagakuramo uyu mucanga kugirango hirindwe ko amazi yasanga rigole yuzuye akayobera muri uyu muhanda akawangiza. Uyu mucanga kandi uba n imari kubafite ibikorwa by’ubwubatsi kuko bakuramo nk’uwakenerwa mu bikorwa byo gusana bitagombera umucanga mwinshi.Muri icyo gihe kandi baboneraho no gukora isuku muri iyi rigole,bakavanaho ibyatsi biba byarayirengeye.
Virunga Todaya yahawe amakuru mu masaha ya nyuma yo kuri iki cyumweru cyo kuwa 05/10/2025, ko ibi byo kwita kuri uyu muyoboro ari uko byagenze mu gitondo cy’iki cyumweru, imvura yari yaraye igwa ijoro ryose yazanye isuri yuzuyemo umucanga n’amabuye, maze abaturiye uyu muhanda bahitamo kubyukira mu gikorwa cyo kuzibura uyu muyoboro.
Nkuko uwatanze amakuru yakomeje abyemeza, ngo iki gikorwa cyaje gukorwa mu nkokora n’umwe mu bafite inyubako kuri uyu muhanda ariko utahatuye, wahagaritse iki gikorwa ku ngufu yitwaje ko ngo iyo rigole ari iye kandi ko nuwo mucanga ari umutungo we.
Nk’uko uyu akomeza nanone abivuga nk’uwari ahiberete, ngo uyu mugore n’umujinya mwinshi yatse ibikoresho abari mu gikorwa cy’umuganda ndetse n’umyanda yari imaze gushyirwa mu ngorofani ayimena hasi.
Uwahaye amakuru Virunga Today yongeyeho ko iki gikorwa cyo gushaka kuburizamo uyu murimo cyakurikiwe n’igisa n’imvururu maze uyu mugore aza gukomerekeramo byoroheje, ahita ajyanwa kwa muganga n’abo bari bashyamiranye maze mu rwego rwo kwiyunga facture yo kwivuza yishyurwa n’aba bari mu muganda.
Icyokora amakuru ya nyuma agera kuri Virunga Today, nuko ubu uyu mugore yahisemo kwitabaza RIB ngo ikurikirane ikibazo cye kubera aba bantu we yemeza ko bamuhohoteye.
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya imiterere y’iki kibazo maze ku mugoroba w’iki cyumweru avugana n’umwe mu baturiye uyu muyoboro kandi nawe usanzwe yitabira umuganda kuri iyi rigole maze ahamiriza umunyamakuru ko ibyabaye ari ukuri kandi ko byafatwa nk’impanuka, ko nawe atumva ukuntu umuntu w’umugore yatinyuka guhangara abantu b’abagabo bari mu bikorwa by’isuku no gukumira ibiza bizwi ko zombi ari gahinda Leta yacu yashyize imbere.
Yagize ati:” Iki gikorwa twari dusanzwe tugihuriramo nk’abaturanyi tukagomorora uyu muyoboro, uretse ko uyu munsi njye ntabonetse, ntabwo rero numva ukuntu uyu muturanyi yahitamo kuza kuburizamo iki gikorwa kandi abona ko iyi myanda nidakurwamo amazi ari buze kuyobera mu muhanda, akawusenya.”
Ku kibazo cyo kumenya niba koko uyu mudame yajyanye ikibazo cye muri RIB, uyu yashubije ko atabizi neza ko ariko iki kibazo bari bakigiyemo nk’abaturanyi bagasaba ko uwakomeretse yavuzwa kandi ko babonaga atari ibintu bikomeye.
Yagize ati:” Aba ni abantu b’abavandimwe, bafitanye amasano ya hafi, icyokora ejo twabonaga hari uburakari bwinshi, tubijyamo nk’abavandimwe, dusaba ko uwakomeretse ubona ko bidakanganye yavuzwa, byarakozwe, twizera ko na RIB ibigiyemo itasanga ari ikibazo gikomeye, ni satani iba yibasiriye abantu”.
Ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yageraga ahabereye ubu bushyamirane muri iki gitondo cyo kuwa 06/10/2025, yasanze imyanda ubona ko yari itangiye gukurwa muri rigole ikirimo, hakaba hari impungenge ko imvura nyinshi yongeye kugwa, amazi yakwishakira inzira mu muhanda nyabagendwa akaba yawangiza dore ko nuko bimeze ubu ubona ko uyu muhanda watangiye kwibasirwa n’andi mazi aturuka mu bindi bice byo hakurya y’umuhanda.
Mu karere ka Musanze hakomeje kugaragara abirengagiza amategeko ndetse n’amabwiriza aba ariho mu gihugu maze bakishora mu bikorwa bihohotera bagenzi babo. Igikorwa giheruka ni icy’umuturage wikoze agafunga inzira nyabagendwa ikoreshwa n’amagana y’abaturage yitwaje ko umuhanda utaboneka kuri master plan y’akarere, amakuru ya nyuma Virunga Today yahawe akaba ari uko uyu muturage yaba yararangije gusibura umuhanda yari yarafunze.
Umwanditsi: Rwandatel