Politike

Musanze: Dosiye y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashinjwa ruswa mu myubakire y’akajagari irabarizwa mu bushinjacyaha

Dosiye y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu kagari ka Cyabagarura bashinjwa icyaha cyo kwakira ruswa ngo hubakwe inyubako zo mu kajagari muri imwe mu midugudu y’aka kagari ubu yagejejwe mu bushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Musanze.

Ni amakuru Virunga Today ikesha bamwe mu bakurikiranira hafi iyi dosiye, bemeza ko iyi dosiye ihuriwemo na Gitifu w’akagari, ushinzwe iterambere mu kagari,Dasso, ba mudugudu babiri ndetse n’umuturage umwe ubu iri mu maboko ya buriya bushinjacyaha kandi ko mu minsi ya vuba bazagezwa imbere y’umucamanza bakaburana ku ifungwa ry’agateganyo cyangwa irekurwa.

Batanzwe na ba mudugudu

Aba bakurikiranira hafi iby’iyi dosiye bemeza ko ibyaha bishinjwa Gitifu na bagenzi be bishingiye ku buhamya bwatanzwe na ba mudugudu, ubuhamya bahaye Gitifu w’umurenge wa Musanze, bwaje gushyirwa mu nyandiko, bukanashyirwaho umukono n’aba ba mudugudu.

Nk’uko bikomeza byemezwa n’abazi neza iby’iyi dosiye, ngo muri iyi nyandiko ba mudugudu wa Kabaya na Ruvumu bemeza ko mu midugudu bayobora hazamuwe amazu arenga mirongo ine kandi ko uwashakaga kubaka yabahaga amafranga atari munsi y’ibihumbi magana atatu, yose bakaba barayateraga imirwi, bakagabana na Gitifu n’abandi bayobozi ku kagari ka Cyabagarura.

Benshi mubumvise iby’iyi nyandiko yasinywe na ba mudugudu bakaba baratangariye ubujiji cyangwa ubwenge buke bw’aba ba mudugudu biyemereye icyaha, bakanabyemeza no mu nyandiko, nta mbunda cyangwa ikindi gikangisho bashyizweho imbere ya Gitifu kandi nyamara barashoboraga guhakana uruhare nibura rutaziguye bagize muri iki gikorwa.

Iki ninacyo kibazo inzego z’ubutabera zikomeje kubaza aba ba mudugudu, nyuma yaho imbere y’izi nzego, bahinduriye imvugo, bakemeza ko ibyo bavuze byose, bakanabishyiraho umukono mu nyandiko, babitewe n’igitutu ndetse n’iterabwoba bashyizweho na Gitifu Edouard.

Koko rero ngo yaba mu bugenzacyaha yaba mu bushinjacyaha, ngo aba ba mudugudu bakomeje gusaba ko iriya nyandiko basinye itahabwa agaciro kuko ngo bayisinye bahagarikiwe na Gitifu, izi nzego zikabasubiza zibabaza niba Gitifu hari imbunda agendana mu kazi.

Ikindi kimenyetso ngo gishobora kuba cyaratanzwe muri iyi dosiye, ngo n’icyagaragajwe mu buhamya bwatanzwe na wa muturage ufunzwe nawe wiyemereye imbere ya Gitifu w’umurenge, ko yihereye amafranga ibihumbi 300 kugira ngo yagurire inyubako ze mu mbago z’umuhanda uva Yaounde werekeza Kinigi.

Gitifu w’akagari yateye utwatsi ibyo aregwa yibaza impamvu umuyobozi we yigize umugenzacyaha mu mwanya wo kuba yaramusabye ibisobanuro mu rwego rw’akazi

Nibyo, abakurikiranira hafi iby’iriya dosiye bemeza ko magingo aya Gitifu na bagenzi be basigaye bigaritse ibyemejwe na ba mudugudu mu buhamya batangiye mu nyandiko imbere ya Gitifu w’umurenge.

By’umwihariko Gitifu w’akagari ngo agaragaza ko atari abanye neza na Gitifu w’umurenge, uyu akaba ari umwanya yari abonye wo kumwikiza ( ubwo ahari afite n’ibimenyetso), naho ubundi ngo mbere yuko Gitifu afata icyemezo cyo kujya gusinyisha ba mudugudu, aba yarabanje kwegera umukozi ashinzwe akamwaka mu magambo cyangwa se mu nyandiko ibisobanuro kuri iki kibazo cy’amazu yazamuwe mu kajagari ngo ninako amabwiriza ngenga mikorere y’akarere ( manuel de procedures) abiteganya.

Uyu Gitifu w’akagari yemeza ko ikibazo cy’abubaka mu kajagari cyari kimurenze, akaba yaranasanze gifite ubukana ubwo yabwaga inshingano mu myaka ibiri ishize no kuva icyo gihe gihe ngo akaba ntako atagize ngo ahangane nacyo ariko imbaaraga zikamubana nke.

Gitifu w’akagari ngo agera naho atanga urugero rugaragaza ubukana bw’iki kibazo aho Gitifu w’umurenge mu minsi yashize yagamburujwe n’umuturage washyize inyubako ze ahagenewe amashyamba mu kagari ka Rwambogo, yabura icyo akora kuri iki kibazo, akamwihorera none ubu akaba yituriye ku idembe mu ishyamba rwagati.

Ngo aho kugira ngo ajye gusinyisha ziriya mpapuro zishinja Gitifu, Gitifu w’umurenge na land officer bakagombye kuba barafashije akagari hagashyirwaho gahunda yumvikanyweho yo kurwanya aka kajagari dore ko nka land officer w’umurenge nta bisobanuro yatanga byaho yari aherereye kugeza naho amajana y’amazu azamurwa mu murenge nta cyangombwa cyo kubaka bafite, kandi afite inshingano z’ibanze zo kurwanya imyubakire y’akajagari mu tugari twose tugize umurenge akoramo by’umwihariko mu kagari kabarizwa mu gice cy’umujyi bizwi ko haba hari ibibazo byinshi by’imiturire.

Bazakiranurwa n’ibimenyetso

Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe anakurikiranira hafi ibibera mu butabera bwo mu Rwanda, kuri iyi dosiye ya Gitifu n’amashumi ye yegereye inzobere mu by’amategeko maze amubaza kuri ubu hamya bwatanzwe na ba mudugudu.

Ku kibazo cyo kumenya agaciro kahabwa ubuhamya bwa ba mudugudu,iyi mpuguke yavuze ko mudugudu ashobora gutanga ubuhamya mu rukiko kuko amategeko yemera ko umuntu wese ufite amakuru ku byabaye ashobora kubihamya, kandi ko muri icyo gihe aramutse avuze ko yasangiye ruswa na Gitifu w’Akagari, ubwo ni ubuhamya bw’umuntu wabibayemo (direct witness).

Yongeyeho ko ariko ubuhamya bwa mudugudu bwonyine budahagije ngo urukiko rufate umwanzuro bidasuburwaho mu manza nshinjabyaha, ngo muri bene izi manza, amategeko asaba ko ibimenyetso bigomba kuba bihamye kandi byuzuzanya.

Ku kibazo cyo kumenya ibindi bimenyetso bifatika byakagombye guherekeza ubuhamya bwa ba mudugudu ngo hashimangirwe iki cyaha cya ruswa, iyi mpuguke yavuze ko mudugudu aramutse avuga ko yasangiye ruswa na Gitifu w’Akagari, yagombye kugaragaza ibimenyetso byunganira ubuhamya bwe kugira ngo urukiko rubifate nk’ibihamya bikomeye.

Muri byo ngo harimo nko kuba hari amasezerano cyangwa inyandiko zerekana ko hari amafaranga cyangwa impano byahererekanijwe hagati y’impande zombi,Ubutumwa bwanditse (SMS, email, WhatsApp) bwerekana ko habayeho ibiganiro byaganishije kuri ruswa.

Iyi mpuguke ivuga ko iri hererekanya rya ruswa hagati ya Gitifu na ba mudugudu ryagira agaciro nanone igihe hari abandi batangabuhamya bemeza ko babonye iyo ruswa itangwa, imbona nkubone.

Mu bindi bimenyetso byakwifashishwa biramutse bibonetse,iyi mpuguke ivugamo ibimenyetso by’ikoranabuhanga bigizwe n’amashusho cyangwa amajwi yafashwe mu gihe ruswa yatangwaga ngo cyangwa se
ibyemezo by’uburyo amafaranga yanyuze mu ikoranabuhanga (nk’ibaruramari rya banki cyangwa mobile money).

Byose rero bizagaragara mu rubanza twavuze haruguru ruzabera mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, aho umucamanza azaba agomba gufata umwanzuro ku ifunga ry’agateganyo cyangwa ifungurwa ry’abakurikiranyweho icyaha.

Nubwo urubanza rutazaburanishwa mu mizi, byitezwe ko umushinjacyaha n’abaregwa bazaba bunganirwa n’abanyamategeko babo bazakomoza kuri ibi bimenyetso, ubushinjacyaha bugaragaza impamvu zikomeye zituma abakurikiranyweho icyaha bakwiye kuburana bafunze urundi ruhande rwo rukazagerageza kwerekana ko izo mpamvu ntaziriho cyangwa ko nta shingiro zigira.

Ku bijyanye n’ibihano bitegereje abazaramuka bahamwe n’iki cyaha, ingingo ya kane y’itegeko no 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa igira iti:

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *