Nitubura urwagwa rwo mu bitoki, tuzinywera ibyuma: Abatuye Yaounde-Musanze
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Musanze bari basanzwe binywera agahiye gakomoka mu bitoki bahangayikishijwe nuko umukwabu wo guhiga inzoga z’inkorano watumye n’inzoga zisanzww zengwa mu bitoki zibura burundu kubera muri uyu mukwabu badashaka gutandukanya aya moko y’inzoga.
Ni igikorwa cyo kumena izi nzoga gikomeje kubera mu bice binyuranye by’akarere ka Musanze, hakaba harashyizweho n’itsinda mu rwego rw’akarere rishinzwe guhigira hasi kubura hejuru abari muri ibi bikorwa byo kwenga inzoga zidafite ubuziranenge zibangamira bikomeye ubuzima bw’abaturage.
N’inzagwa zisanzwe zengwa mu bitoki ziswe inkorano
Amakuru Virunga Today yakuye ahantu hanyuranye ku bijyanye n’imigendekere y’iiki gikorwa yemeza ko noneho iki gikorwa cyashyizwemo imbaragabitandukanye no hambere kandi ko nta gutandukanya inzoga bita iz’ibitoki n’izi z’inkorano biriho ko zose zirimo kumenwa.
Yagize ati:” Byakaze, nta mikino barimo, muri uyu mukwabu, inzoga zose zari zivanywe Vunga zari zipakiye ku magare ndetse no muri za Daihatsu, zamenywe, kandi ari nawe niko wabikora,kuko mu bijerekani 20 biba biri muri Daihatsu, ntihaburamo 5 birimo inzoga z’inkorano, nta yandi mahitamo zose reka bamene”.
Indi muturage we yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko ibintu bitagendekeye neza abari bapakije inzoga bava Vunga berekeza Musanze.
Yagize ati:” Twamenye ko mu cyumweru gishize abari bapakiye inzoga zisanzwe zicuruzwa hano za Yaounde na Gashangiro bafashwe bagafungirwa epfo iyo, none uyu munsi mu gitondo twamenye ko bajyanywe mu nzerezi mu Kinigi, bya bintu byakaze”.
Urwagwa rwabaye nka magendu nibikomeza gutya turahitamo kwinywera ibyuma
Iby’uko uru rwagwa rusanzwe ruva mu karere ka Nyabihu ahitwa Vunga rwahindutse magendu byemejwe n’umuturage waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today. Uyu yamubwiye ko ahitwa Yaounde asanzwe afatira agacupa ubu nta rwagwa rukihabarizwa ko kuri ubu aho ruboneka ari mu duce twa Gashangiro. Yabimbwiye muri aya magambo: ” Uzi ko abafundi tutajya turira, ariko ejo byarabaye, inzagwa zose zari zivuye Vunga barazimennye, icyokora hari bamwe mu bacuruzi babimenye mbere, bazicisha iruhande ku magare no kuri za moto, ubu aho wabona urwagwa ni mu Gashangiro kandi nabwo ni ukurubona mucyayenge, ndeka ntasanga barumaze.”
Umunyamakuru yabajije uyu mukunzi w’agahiye niba atabona ko igihe cyari kigeze ngo izi nzoga zihagurukirwe, undi amusubiza ko nubwo bisa naho inzoga zose zisigaye zongerwamo isukari ko ariko izo basanzwe banywa aho i Yaounde atari inkorano mu rwego rumwe n’iz’ivugwa iyo za Nkotsi na za Muko.
Yagize ati:” Kuri ubu biragaye kubona urwagwa rwiza rw’umwimerere kubera ibitoki bikosha ariko nanone izi nzoga twari dusanzwe tunywa kwa ba Modeste na ba Sidoniya ntabwo zari zikwiye kwitwa inkorano nk’izo twumva za Muriture na za Junjarika zikorerwa iyo za Nkoti na za za Cyuve, uru rwagwa nawe ndabizi warunyoyeho nta ngaruka zidasanzwe rutugiraho’.
Ku kibazo cy’uko bizakugenda izi nzagwa zose ziramutse ziciwe nk’uko bimeze kuri kanyanga, uyu yashubije ko nawe afite impungenge akurikije imbaraga iki gikorwa cyashizwem, ko niba ubuyobozi budaciye inkoni izamba ngo havangurwe inzoga z’inkorano n’izo bari basanganywe banywa bizatera ibibazo bikomeye.
Yagize ati;’ Twumvise ko ishyamba atari ryeru, ko abayobozi bose bahagurukiye iki kibazo cy’izi nzoga z’inkorano, mfite impungenge ko n’izi nzoga zacu zizabigenderamo, urwagwa rwa Vunga rugahinduka nka Kanyanga,. Ubwo bigenze gutyo nta yandi mahitamo tuzaba dufite, abifite batari nkatwe abafundi bazanywa izi zipfundikiye za Bralirwa, naho twebwe b’abafundi, tuzinywera ibi byuma, byo ngo nta kibazo cyabyo, ntabwo wahembwa 7000 ku munsi ngo unywe mutzig 2 za bine, mu rugo wajyanayo iki ?.”
Abajijwe ku cyifuzo cye ku bayobozi bari muri iki gikorwa, uyu muturage yavuze ko nawe azi uburemere bw’iki kibazo ko ariko hari ukuntu Leta yari ikwiye gukora kugira ngo irengere abari basanzwe bikundira akagwa ka gakondo ka make.
Yagie ati:” Ikibazo cy’izi nzoga kirimvikana kandi nanjye ukunze kubona abo zahinduye ba nzezenge, bahora basusumira, batakigira icyo bimarira naba umuhamya w’uburemere bw’iki kibazo. Gusa nano ne uru rwagwa rwacu rwa gakondo biragoye kurucikaho. nta kindi kintu dufite cyarusimbura, nibace inkoni izamba, bashyireho uburyo bwo kugenzura inzoga yujuje ubuziranenge. Kuki mbese iyo muri Vunga abenga izi nzoga batakwibumbira mu mashyirahamwe, mu makoperative, byakoroha kugenzura, izi nizicika, bizatera ikindi kibazo, abaturage turahitamo kwinywera ibyuma kandi mbona naabyo hari abo byarangije kwangiza.”
RBC na MINALOC mu nkundura yo kurandura inzoga z’inkorano
Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda, inzego za Leta zirimo RBC , Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima na Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu byashyize imbere gahunda yo guhashya inzoga z’inkorano. Mu butumwa aba bombi bageneye abanyarwanda bagarutse ku bubi bw’izi nzoga banatanga inama zo kuzibukira burundu ibyo kunywa izi nzoga
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyibukije abaturage ko kunywa inzoga z’inkorano ari nko kunywa uburozi, kuko zikorwa mu buryo butemewe kandi zidafite ubuziranenge, bityo zikaba zishobora guteza indwara zikomeye ndetse n’urupfu.
RBC yagaragaje ibimenyetso bikunze kugaragara ku bazinyoye, birimo kuruka cyane, kubabara mu nda, guhuma by’agateganyo no gucika intege, byose bigaragaza ububi bwazo ku buzima. Ni yo mpamvu yasabye abaturage kwirinda kuzinywa no guhitamo inzoga zemewe n’amategeko, zifite ibirango by’ubuziranenge.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisitiri Habimana Dominique yibukije ko guhashya inzoga z’inkorano ari inshingano ya buri wese. Yasabye inzego z’ibanze gukaza ubugenzuzi no gukangurira abaturage kugira uruhare mu kurwanya iki kibazo, kuko inzoga z’inkorano zishobora gusenya imiryango no guhitana ubuzima.
Tubabwire ko kuva Virunga Today yatangira ibyo gutangaza inkuru itasibye kugaragaza ububi bw’izi nzoga z’inkorano, igaragaza abo bose bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo kubyenga no kubicuruza ari nako ikomeza gusaba inzego zibishinzwe guhagurukira iki kibazo. Ni impuruza itarahise yumvwa n’abo yari igenewe, ariko aho bigeze aha ubuyobozi bwa Virunga Today buri mubishimira by’umwihariko igikorwa cyo guhagarika burundu icuruzwa n’inyobwa ry’izi nzoga ribangamiye bikomeye iterambere ryifuzwa ry’abaturarwanda.





Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
