Nyabihu: Habonetse andi makuru ku buriganya Me Mukamusoni Emerita yakoreye Me Kanyabugande Jean Baptiste
Virunga Today ikomeje gukurikiranira hafi ibijyanye n’uburiganya bwo mu rwego rwo hejuru bwaba bwarakozwe na Me Mukamusoni Emerita wamenyekanye mu bikorwa byo kunganira mu nkiko abantu mu karere ka Musanze, akagurisha isambu ya mugenzi we Me Kanyabugande Jean Baptiste ukora akazi k’umuheshawinkiko mu karere ka Nyabih, ku mafranga y’intica ntikize angana na miliyoni 1 mu gihe iyi sambu ubwayo ifite agaciro ka miliyoni hafi 12.
Amakuru mashya
Amakuru mashya Virunga ikesha uwemeza ko yakorewe icyaha nuko iyi sambu y’umuryango we iherereye mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Rugera, mu kagari ka Nyagahondo, umudugudu wa Muhare, ni hafi nyine yaho bita Mutubungo twavuze mu nkuru iheruka.
Nk’uko byemezwa kandi na Kanyabugande ngo muri iki gikorwa hakoreshejwe amayeri menshi, uyu Kanyabugande akaba yarabanje kugirwa ingaragu kandi nyamara yarasezeranye imbere y’amategeko nuwo bashakanye, kugira ngo byorohe kubona procuration ya Kanyabugande gusa idaherekejwe n’iy’umugore, ibi ngo bikaba byarakorewe mu bihe bitandukanye i Karongi no mu mujyi wa Kigali na Emerita ubwe.
Ihererekanya ubwaryo ryakorewe imbere ya noteri ukorera i Muhanga witwa Umugiraneza Jean Claude, rikorerwa hagati ya Me Mukamusoni n’uwitwa Uwimana Jean, utuye mu mudugudu wa Karungu, akagari ka Bunyunju, umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro.
Aba bose bavuzwe hejuru, ikirego Kanyabugande yatanze muri RIB kibashinja gukoresha inyandiko mpimbano, bakagurisha ikintu cy’undi, icyaha kivugwa mu ngingo ya 177 y’itegeko NÂș68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
