Politike

Nyabihu:Avoka arashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, akagurisha isambu ya mugenzi we ifite agaciro ka miliyoni 12, kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda

Ukekwaho iki cyaha ni umudame w’umw’avoka witwa Mukamusoni Emerita usanzwe yunganira abantu mu karere ka Musanze, iki cyaha akaba yaragikoreye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Shyira,ahitwa Mutubungo, aho yagurishije isambu y’uwitwa Kanyabugande Jean Baptiste, umuheshawinkiko bari basanzwe bafitanye imikoranire.

Nk’uko uyu Kanyabugande yabitangarije ikinyamakuru Virunga Today ngo uyu mudame bari basanzwe basangiye ibiro ahitwa mu Gashyushya, baha service abatuye kariya gace baturuka mu turere twa Gakenke na Nyabihu, muri icyo gihe uyu mudame bikaba byaramworoheye kumenya ubutaka bwe bufite ubuso bungana na metero kare 2000 maze acura umugambi wo kubugurisha yifashishije fotokopi y’irangamuntu nayo yabonye ku buryo bworoshye muri ibi biro bari basangiye.

Yagize ati:”Nahuye n’ikibazo gikomeye muri iyi minsi, abaturanyi n’abo twadikanije bambajije niba naragurishije isambu yanjye iherereye m’Utubungo kuko babonye hari abarimo kubuhinga batazi, ndabahakanira, ntangira gushakisha uko byagenze none amakuru mfite nuko Me Emerita ariwe wangurishirize isambu, narangije gutanga ikirego muri RIB ya Nyabihu.”

Yifashishije procuration y’impimbano, agurisha ubu butaka bufite agaciro ka miliyoni 12 umunyarutsiro,bikorerwa i Muhanga ku mafranga miliyoni imwe gusa.

Umunyamakuru wa Virunga Today watunguwe n’ibyakozwe yasabye Kanyabugande kumusobanurira ku buryo burambuye uko byagenze.

Uyu yamubwiye ko uyu Me bakoranaga muri office yifashishije fotokopi y’irangamuntu ye, akajya gukoresha procuration y’impimbano, yatumye ashobora gukora ihererekanya ry’ubu butaka n’Uwitwa Uwimana Jean utuye mu karere ka Rutsiro (Kivumu) mu izina rye.

Yakomeje abwira umunyamakuru ko mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso iri hererekanya yagiye kurikorera i Muhanga kuri noteri w’ubutaka wigenga.

Ikindi yongeyeho nuko yamenye ko ubu butaka bwagurishijwe ku mafranga make angana na miliyoni imwe mu gihe agaciro kabwo kari hafi kungana na miliyoni 12 nk’uko byemejwe n’ababukoreye igenagaciro.

Abajijwe kubimaze gukorwa n mu butabera ngo agarurizwe ubutaka bwe yambuwe ku maherere,Kanyabugande yashubije ko yarangije kuvugana n’abo bose bagize uruhare muri iki gikorwa kandi ko yahisemo kugeza ikibazo muri RIB kubera ko bose banze ko ikibazo kirangira mu bwumvikane.

Yagize ati:”Uriya mugore we amaze kuba ruvumwa hose kuko i Musanze azwi nk’umuntu w’um’escrot ndetse namenye ko imitungo ye yose ubu yarangije gufatirwa kubera ubwambuzi yakoreye abatabarika, namubajije rero impamvu yo kundiganya isambu y’umuryango aricecekera, ikibazo nkibwiye noteri wakoresheje ihererekanya ambwira ko ibyo yakoze nta kibazo byamutera kuko bitanyuranije n’itegeko naho uriya wahaguze we ku murongo wa telephone yambwiye ko njye ubwanjye namwibwiriye kuri phone ko iyo procuration nta kibazo ifite, ukaba wakwibaza icyamwemeje koko ko ari ijwi ryanjye, kubera ibi byose rero nahisemo kwitabaza RIB ngo ikurikirane iki kibazo mpabwe ubutabera nsubizwe isambu yanjye yari itunze urugo.

Tubabwire ko Kuva kuwa 17 Ukwakira 2025, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) cyahagaritse by’agateganyo ikoreshwa rya procuration mu ihererekanya.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira amakosa n’uburiganya byagaragaraga mu ikoreshwa ry’inyandiko zitanga ububasha (procuration) mu guhererekanya ubutaka.

Ingingo ya 276 y’igitabo kigena ibyaha n’ibihano muri rusange yemeza ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura
mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko
cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ahimba amasezerano,aba akoze icyaha.
Ngo iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5)
ariko kitarenze imyaka irindwi (7)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW)
ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000
FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo
bihano.

Naho ingingo ya 177 y’iryo tegeko yo ivuga ko umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho
ingwate ikintu cyimukanwa cyangwa
kitimukanwa azi ko atari icye aba akoze
icyaha. Ngo iyo abihamijwe n’urukiko,
ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka
umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2)
n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000
FRW) ariko atarenze miliyoni imwe
(1.000.000 FRW).

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *