Paroisse Cathedrale Ruhengeri: Hagaragaye diyakoni ushobora kuzaziba icyuho cyasizwe na Padiri Evaritste
Kuri iyi taliki ya 01/05/2025, muri Kiliziya Gatolika hizihizwa umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi, abakristu gatolika basengera kuri Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri bakaba bari babukereye mu Misa ya mbere, bahimbaza igitambo cya Misa babifashijwemo na Korali St Joseph yizihizaga nayo Mutagatifu waragijwe Korali yabo.
Bimwe mu byatunguye abakristu bitabiriye iyi Misa, nuko ibisobanuro by’ijambo ry’Imana ( homelie) byatanzwe n’umudiyakoni wari umaze gusoma Ivanjili, ariko icyabatunguye kurushaho ni ibisobanuro bikize, bigufi yaherekesheje aya masomo.
Uyu mudiyakoni yatangiye agaragariza abakristu umurimo ukomeye wakozwe n’abakristu ba mbere, ibi abihuza n’urukundo Imana yakunze ab’Isi kugeza naho ibahayeho umwana wayo ho umucunguzi.
Diyakoni kandi yagarutse ku mwanya Kiliziya Mutagatifu Yozefu wagenewe iminsi mikuru 2 mu mwaka aho ubwa mbere afatwa nk’umugabo wa Bukiramariya akaba yarasigasiye ubusugi bwa Nyina w’Imana, umurinzi w’urugo rutagatifu, ubwa kabiri akaba Urugero rw’abakozi.
Mu gusoza Diyakoni akaba yaragereranije Yozefu wo mu kiragano, bombi bakaba barabaye abagabo b’intangarugero mu mateka y’icungurwa rya muntu.
Mu bisobanuro bye, Diyakoni yigaragaje adasoma ibyo yanditse (inkota), ahubwo avuga adategwa ibisobanuro byuje ubuhanga kandi bitondetse neza,agatanga imirongo ya Bibiliya isobanura ibyo ashatse kuvuga ndetse agatanga n’amataliki adashidikanyaho y’ibyo yifuzaga kuvuga byabereye ( urugero akaba ari nk’igihe Papa yemereje ko Yozefu yafatwa nk’urugero rw’abakozi).
Abumvise iyi Misa batangariye ubuhanga bw’uyu mudiyakoni, bemeza ko azaba igisubizo ku cyuho cyasizwe n’undi mupadiri w’umuhanga bakundaga: Padiri Nshimiyimana Evariste usigaye akorera ubutumwa muri Seminari Nkuru ya Kabgayi.
Umwe mu bakristu yagize ati: ” Nabanje kugira impungenge mbonye diyakoni afashe inshingano zo gusobanura ivanjili ariko yaje kuntungura ku bw’ibisobanuro byiza kandi bigufi yatanze ku Ivanjili, ni umuhanga pe, twanyuzwe kandi dushimiye Imana ku bw’iyi mpano y’umudiyakoni iduhaye unavuka muri Paroisse yacu”.
Ku cyumweru gishize, abakristu basengera kuri Paroisse Cathedrale beretswe ba diyakoni babiri, umwe ukomoka mu murenge wa Muko, undi akaba akomoka mu murenge wa Muko, bombi bakazahabwa ubupadiri mu mpeshyi y’uyu mwaka, icyokora umunyamakuru wa Virunga Today wari muri iyi Misa, ntiyashoboye kumenya umwirondoro wa diyakoni washimwe cyane n’abakristu.
Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri kuri ubu ibarurirwamo abakristu bagera ku bihumbi 65, kandi aba bakristu bakomeje kugaragaza ubuyoboke bwo mu rwego rwo hejuru kuko nka Misa 2 zihimbazwa mu minsi y’imibyizi, zitabirwa n’abarenze ibihumbi bibiri naho Misa zo ku cyumweru zikitabirwa n’abarenga ibihumbi 15. Aba bakristu kandi benshi muri bo babarizwa mu miryango y’agisiyo gatolika, bakaba bakunze kwitabira ingendo zisura ahantu hatagatifu, i Kibeho n’ i Namugomgo ndetse no mu Ruhango habera isengesho risabira abarwayi buri kwezi.
Imwanditsi: Musengimana Emmanuel