Paroisse Cathedrale Ruhengeri: Hashimwe urwego Korali Mwamikazi igezeho mu miririmbire hanagaragazwa ibikwiye gukosorwa
Kuri iki cyumweru taliki ya 13/05/2025, Korali Mwamikazi wa Fatuma, Korali iri muzikunzwe kuri Paroisse Katedrale ya Ruhengeri, yataramiye abatuye umujyi wa Musanze, muri concert yiswe: Ave Maria Concert 3, iyi concert ikaba yarabereye mu nzu mberabyombi ya Centre Pastorale Notre de Fatima, iherereye hafi ya Paroisse Cathedale ya Ruhengeri.
Iki gitaramo kimwe n’ibindi byakibanjirije, mu nyito imwe ya Ave Maria Concert, gitegurwa buri mwaka akaba aba ari mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru Wa Bikiramariya Mwamikazi wa Fatuma waragijwe Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri, akaba ari n’aha iyi Korali ikomora iri zina.
Umunyamakuru wa Virunga Today, nawe usanzwe ashima imiririmbire y’iyi Korali, yari yitabiriye iki gitaramo, ashobora gukurikirana igice cya mbere cyari kigize umuzingo w’indirimbo zaririmbiwe abari bitabiriye iki gitaramo, igitaramo kwinjira byari ubuntu, akaba yaragize ibyo ashima n’ibyo yabonye bikwiye kunozwa ngo igitaramo kizarusheho kunyura abazakitabira ubutaha.
Imyiteguro ihambaye, ibyishimo byo mu rwego rwo hejuru ku bakunzi ba Mwamikazi.
Kimwe mu byagaragariye abitabiriye iki gitaramo ni iseruka ry’abaririmbyi bagaragaye mu myenda mu mabara asanzwe iranga Korali Mwamikaziabadame mu mikenyero y’ubururur n’umweru naho abagabo mu makoti meza y’ubururu. Iyi myiteguro ngo yaba yari iyo mu rwego rwo hejuru ku buryo ngo nk’abadame, buri wese yagize akanya ko kunyura muri salon y’ubwiza, icyatumye bagaragara basa neza cyane, bigaragaza akazi kakorewe muri salon.
Higaragaje kandi akazi kakozwe na Top5SAI, isanzwe imenyereye ibyo kwerekana amakwe n’ibitaramo, haba kuri stage aho abaririmbyi bari bari, haba no muri salle yose, hose hari hateguwe mu rwego rumwe no muri za concert zisanzwe zihuriramo abantu benshi zikunze kubera mu mujyi wa Kigali.
Igitaramo cyaranzwe n’indirimbo nziza zaririmbwe mu majwi meza asanzwe arangwa muri Korali Mwamikazi, ndetse impungenge umunyamakuru wa Virunga Today yari afite zo kuba nta tandukaniro izi ndirimbo ziririmbwa mu Kiliziya zisanzwe ari kimenyabose, n’izari bukireshwe muri concert zahise zishyira kuko, imirirmbire yahinduwe ndetse n’ibikoresho byo gucuranga byakoreshejwe byahinduraga izi ndirimo nshya kuri aba bazumvaga.
Byongeye kandi, muri iki gitaramo habonetsemo n’izindi ndirimbo nyinshi zitari zisanzwe zikoreshwa.
Ibyishimo by’abari baje muri concert byo byari mu rwego rwo hejuru kuko buri gihe ubwo umucuranzi yagaragazaga indirimbo igiye gukurikiraho, abari muri salle bose bateraga hejuru, maze bagatangira ako kanya nabo kuririmba ndetse no kubyina bifanyije na Korali.
Imwe mu ndirimbo yakunzwe na benshi ni iyitwa “Mariya Mutagatifu, mubyeyi wa Yezu n’uwacu” indirimbo igaragaramo umwana muto utera abarirmbyi bakikiriza, hakaba haragaragaye abantu benshi bagiye bajya gushimira uyu mwana bamushyira ,impano y’amafranga mu mufuka.
Byinshi bigikenewe kunonosorwa
Muri icyo gihe ariko, muri ibi byishimo n’umunezero w’abitabiriye iki gitaramo, umunyamakuru wa Virunga yiboneye we bimwe mu bitaragenze neza, iyo bitaba ibyo, igitaramo cyari burusheho kugaragaza uburyohe kubkigero cyo hejuru.
1. Ubwirabire buri hasi
Ni ibintu byagaragariye buri wese ko iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bake ukurikije abagiye bitabira ibindi bitaramo byinshi byagiye bibera ku Ngoro ya Bikiramariya Mwamikazi wa Fatima, iherere nayo hafi ya Paroisse Cathedrale, bimwe muri byo ndetse bikaba byarabaga mu masaha akuze y’umugoroba bigoye kubonamo abantu benshi.
Koko rero iki gitaramo cyari cyiganjemo urubyiruko, ubona ko rwari rwateguwe ngo rushyushye abari bitabiriye iki gitaramo, abandi nabo bari abatumirwa biganjemo abihayimana, naho abandi basigaye ntibarenze 500 mu gihe ku Ngoro ya Bikiramiriya twavuze hakirwaga abarenze ibihumbi 3.
Imwe mu mpamvu Virunga Today yashoboye kumenya zatumye haba ubwitabire buke, nuko icyumweru gisanzwe ari umunsi abakristu basanzwe bagiraho gahunda zindi zinyuranye, harimo iz’ibibina, gusurana, gukura ibiriyo n’ibindi ku buryo bitoroheye benshi kuboneka. Indi mpamvu nuko iki gitaramo kitakorewe imenyekanisha rihagije, hakaba hari abataramenye iby’iki gitaramo.
Abaganiriye na Virunga Today bayibwiye ko byaba byiza ibi bitaramo bigiye bishyirwa kuwa gatandatu kugira ngo abakristu bajye bashobora gukomeza gahunda zabo zo ku cyumweru kandi hagakoreshwa n’imenyekanisha henshi nko ku maradiyo akorera i Musanze.
2. Abashyitsi bakuru ntibigeze bagaragara mu itangizwa rya concert.
Nubwo Ubuyobozi bwa Paroisse bwari bwasabye abakristu kuzinduka kugira ngo bashobore gutangirana n’igitaramo saa kumi zuzuye, byajye gutangaza benshi mu bitabiriye igitaramo kubona saa kumi n’igice zarageze, nta muyobozi numwe wo kuri Paroisse Cathedrale muri abo wari wakahageze, ibyatumye abashinzwe programme barahisemo gusaba umwe mu bihayimana wari uraho gutangiza iki gitaramo mu gihe cyagombaga gutangizwa na Padiri Mukuru cyangwa undi muyobozi mu rwego rwa Diyoseze.
Benshi mubaganiriye na Virunga Today bakaba bafata ibi nko kudaha agaciro umurimo ukomeye uba wakozwe n’abaririmbyi.
3. Akavuyo hanze ya Salle, akavuyo muri salle.
Ikintu cya mbere cyakwakiraga ukigera mu marembo ya Pastorale ni urusaku ruremereye rw’ibyuma byakoreshwaga n’abari bafite ubukwe nabo muri iyi centre ariko bakoreraga mu ihema rinini riri inyuma ya Salle! Nubwo uru rusaku rutashoboraga kugera muri iyi Salle ariko uburemere bwarwo rwatumaga uwinjira akeka ko nta gitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyabera muri aka kavuyo.
Umuntu akaba yibaza niba abakodesha muri iyi centre badahabwa n’amabwiriza yo kudatera urusaku, amabwiriza ubu yabaye kimenyabose cyane ko noneho ubu bukwe bwabo bwari bwahuriranye n’iki gitaramo, abacyitabiriye nabo bari bakeneye kuba ahantu hatari akajagari, hatekanye,hatatangwa akavuyo.
Iikindi kibazo gikomeye cyigaragaje, ni ubuto bwa Salle yahise yuzura kandi nyamara nk’uko twabivuze, ubwitabire butari buri hejuru.
Byongeye kandi abakoze protocole ntibashoboye gukora akazi kabo neza kubera ibyicaro byari bike, ndetse n’abateguye iyi salle ntibigeze basiga inzira za ngombwa, zakoreshwa n’abinjira cyangwa abifuza gusohoka, ku buryo byari bigoranye gusohoka muri iyi salle dore ko n’ahagana ku muryango hari hahagaze abantu benshi babuze ibyicaro.
Ibyo kuba hari ecran geant yafashaga abari hanze gukurikurana ibibera muri salle bisa naho ntacyo byatanze kuko amashusho yagaragaye kuri iyi ecran ntiyagaragazaga neza ibibera muri salle uko byakabaye.
Ikibazo cyo kutagira salle igezweho mu mujyi wa Musanze, ni ikibazo gikomereye abatuye uyu mujyi, kuko Salle zihari ntizikijyanye n’igihe kuko nyinshi muri izo ntizakira abarenze abantu magana atanu, kandi bikaba bizwi ko salle arizo ziberanye na concert kurusha gukoresha stade.
4. Ikibazo cya sponsor
Abasomye amatangazo yamamaza iki gitaramo, biboneye ko cyari gifite abaterankunga barimo ets Sina Gerard, Hotel Classic Lodge, Fatima Hotel. Ikizwi kandi nuko ikiba kigamijwe n’aba baterankunga, ari ukwamamaza ibikorwa byabo, ngo babone abakiriya, ababagana benshi.
Gusa byatunguye benshi kubona nta muterankunga wahawe umwanya ngo avuge ibyo akora cyangwa se ngo abari abasangiza b’amagambo ( MC), bafate akanya bavuge iby’ingenzi aba baterankunga bakora. Ntabwo Virunga Today izo ibyari bikubiye mu masezerano yakozwe n’impande zombi, ariko icyagaragaye nuko nta byinshi byavuzwe kuri aba baterankunga, uretse kubashimira, ibyo gusa.
Muri rusange rero iki gitaramo cyishimiwe ku rwego rwo hejuru b’abari bacyitabiriye, kikaba cyaragaraje urwego rushimishije iyi Korali imaze kugeraho, ahasigaye akaba ari uko Ubuyobozi bwa Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bwakongera imbaraga mu bikorwa byo gushyigikira amakorali, maze mu minsi iri mbere hakazaboneka izindi Korali, zitera ikirenge mu cya Korali Mwamikazi wa Fatima na Korali Ishema Ryacu, izi zombi akaba ari zo zonyine zashoboye gukoresha ibitaramo byitabirirwa n’abantu banyuranye mu mujyi wa Musanze.
Korali Mwamikazi wa Fatima yavutse mu mwaka w’1970 itangijwe na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Bimwe mu bikorwa yagezeho birimo no gusohora Cassette na CD volume eshanu arizo: Urukundo rwanjye; Impuhwe za Nyagasani; Uwo nemeye Jambo Uhoraho; Bose babe umwe; Umugisha w’Imana. Igizwe n’abaririmbyi 110 n’abatoni 120 (abana babyina mu Kiliziya).
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel