Politike

Paruwase Katedrale Ruhengeri: Hari abakristu babwiye Virunga Today ko batishimiye imiririmbire y’amwe mu makorali akorera ubutumwa kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri

Nk’uko Virunga Today yabigaragaje mu nkuru zayo ziheruka, Paruwase Katedrale ya Ruhengeri iri mu bihe byayo byiza kuko kuri ubu umubare w’abakristu uri hejuru ugereranije n’uw’andi madini akorera ubutumwa mu mujyi wa Musanze kandi uyu mubare ntusiba kwiyongera umwaka ku wundi.

kuri ubu aba bakristu bakaba babarirwa hafi ku bihumbi 70, Ikirenzeho, aba bakristu bakunze kugaragara mu bikorwa bo bita ibyo kwitagatifuza harimo guhimbaza igitambo cya Misa haba mu Misa zo ku cyumweru cyangwa izo mu mibyizi, mu kwitabira ingendo nyobokamana yaba i Kibeho , mu Ruhango ndetse n’ i Namugongo, ndetse no kwitabira imiryango n’amahuriro bizwi muri Kiliziya Gatolika ( lego, abanyamutima…).

Ku bijyanye n’igitambo cya Misa, aba bakristu bakunze kugaragara babimbaza nyabyo iyi Misa, bafasha Korali iba yaririmbye, mu ndirimbo ziba yakoresheje mu bitero no mu nyikirizo, ibi bikaba biborohera igihe korali iba yakoresheje indirimbo basanzwe bazi.

Gusa muri iyi minsi, hari abakristu bakomeje kwijujuta, bagaragaza ko zimwe muri Korali zikorera ubutumwa kuri iyi Paruwase Katedrale zibatenguha ntizitegure neza Misa, ibituma ubwiza, icyanga cyari cyitezwe muri Misa kibura kabone nubwo umusaserdote aba yatanze inyigisho yabanyuze.

Uku kwijujuta akaba ari nako kwagaragarijwe umunyamakuru wa Virunga Today ubwo bamwe muri aba bakristu basobokaga mu Misa ya mbere yo kuri iki cyumweru taliki ya 01/06/2025, hizihizwa umunsi mukuru w’Asensiyo.

Ntibishimiye imiririmbire ya za Misa 2 ziheruka.

Ni ibintu bisanzwe ko iyo Misa irangiye abakristu biganirira k’ukuntu yagenze, ibihe byiza byayiranze ariko cyane kuko babonye inyigisho yatanzwe n’umusaserdote watuye igitambo cya Misa.

Bamwe mubari basohotse mu Misa y’Asensiyo baganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today wari witabiriye nawe iyi Misa ya mbere, bamuibwiye ko bashimye cyane inyigisho yatanzwe n’umusaserdote ariko ko imiririmbire ya Korali yatumye ntawe ukeka ko wari umunsi mukuru muri Kiliziya Gatolika.

Umwe muri bo akaba yaragize ati: ” Twashimye aba bapadiri baduturiye iki gitambo cya Misa, umwe yadusomeye ivanjili, undi aduha ibisobanuro kandi nk’uko bisanzwe uyu mupadiri yaduhaye inyigisho nziza yumvikana mu gihe gito ijyanye n’uyu munsi mukuru, gusa ku bijyanye n’imiririmbire, Korali yaririmbye yagaragaye mu ndirimbo nyinshi zitazwi n’abakristu kandi nazo baziririmba basa n’abananiwe, byagaragariye buri wese”

Undi nawe yunzemo ahamya nawe ko imuririmbire itagenze neza nubwo inyigisho ha padiri yabanyuze.
Yagize ati: “Twari twiteze ko Padiri aturyohereza nk’uko bisanzwe, kandi niko byagenze, ariko twatunguwe na Korali yaririmbye inaniwe, ikanakoresha indirimbo nyinshi tutibonamo, ndetse urabona ko nk’iriya Gloria tutagiye tuyihurizaho n’abaririmbyi tukamera nk’abacuranya, ntabwo rwose uyu munsi byagenze neza ku bijyanye n’imiririmbire”.

Undi mukristu witabirye Misa ya kabiri mu butumwa bugufi yohereje kuri Virunga Today nawe yinubiye iyi miririmbire, agaragaza ko byose byaturutse ku baririmbyi we yise abakecuru bari muri iyi Misa.

Yagize ati:” Ariko ibi bisaza n’ibikecuru bitazi kuririmba babikura he, Choral nayihaye 0.5/10, bayibihije pe!

Undi mukristu utarashoboye we kwitabira Misa y’Asensiyo, yamenye ibyabaye maze yemeza ko ibyabaye uwo munsi ntaho bitandukaniye n’ibyabaye mu Misa ya mbere y’icyumweru cyabanjirije icyo, kuko nabwo abaririmbye iyo Misa bakoresheje indirimbo zitamenyerewe n’abakristu ibyatumye batarashoboye kwifatanya nabo babimbaza Imana.

Aba bakristu babajijwe impamvu y’ibi byabaye kuri za Korali zimwe zari zisanzwe zizwiho kuririmba neza, maze bose basubiza ko byose biterwa nuko Misa bayiteguye hakaba hari n’abigora bagategura indirimbo bita ko zigezweho ariko nyamara batazi ko hari igice kinini cy’abakristu batazaibonamo.

Yongeyeho ariko ko ubona ko hari na Korali zitari mu rwego rwo kuririmbira kuri Paruwase ahari icyicaro cy’Umwepiskopi cyane cyane Misa zo ku cyumweru, ko rero mu rwego rwo kunoza imiririmbire no guha Paruwase Katedrale icyubahiro cyayo, izi Korali zajya zihabwa Misa zo mu mibyizi gusa hategerejwe ko zateza imbere imiririmbire yazo ngo hategurwe igitambo cya Misa kinyuze abakristu baba baje mu isengesho rikuri rya Kiliziya.

Tubabwire ko kuri ubu kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri habarizwa Korali icyenda, izizwi cyane akaba ari Mwamikazi wa Fatima,Ushema Ryacu n’Ingabire za Roho Mutagatifu. Muri iki gihe kandi, kubera Kiliziya zimwe zigifunze zo mu byo bita centrale, Korali zindi zituruka muri ayo ma centrale, zikaba zihana ibihe byo kururimba Misa imwe yo ku cyumweru.

Uyu mukristu yijujutiye imiririmbire yo kuri Paruwase Katedrale abinyujije ku rubuga MIA ruhuriraho benshi mu batuye umujyi wa Musanze


Hari abakristu bumva ko Misa zose zaririmbwa n’aya makorali kubera ukuntu zibafasha mu guhimbaza Imana.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *