Paruwase Katedrale ya Ruhengeri: Abakristu bibukije umunyamakuru wa Virunga Today ko na padiri Alphonse atakibarizwa kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri
Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bukomeje kugawa na benshi mu bakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri kubera ishyirwa mu myanya ry’abapadiri bo bemeza ko rihatse ikindi kintu , ishyirwa mu myanya rikorwa buri mwaka ariko ntirishyire imbere ibyifuzo by’abakristu.
Iby’amwe mu makosa yakozwe muri nomination y’uyu mwaka Virunga Today yari yayagarutseho ubwo yibazaga ukuntu umupadiri mushya wari wagaragaje ubuhanga mu kwigisha hanyuma ubuyobozi bwa Diyoseze bugahitamo kumwohereza kuba umubitsi mu ishuri riciritse ridasanzwe ribarirwa mu mashuri akomeye ya Diyoseze rizwi ku izina GS Marie Reine Rwaza.
Nyuma gato y’isohoka ry’iyi nkuru, hari abakristu baje kwirebera umunyamakuru wa Virunga Today bamwibutsa ko hari n’undi mupadiri bakundaga nawe wimuwe bakaba batazi iyo yerekejwe!
Umwe muri aba bakristu yagize ati:“Mgr akomeje kuduhemukira, ntabwo uzi ko na padiri Alphonse, urya wadushimishaga cyane mu kijwi cye kinini, akaduha inyigisho zikatunyura nawe ngo yaba yoherejwe ahandi, Mgr akaba nawe amukurikije padiri Evariste tutazigera twibagirwa ?:”
Mu gushaka kumenya niba iby’uyu mukristu avuga ari impamo, Umunyamakuru wa Virunga Today yahise aterera ijisho kuri nomination y’uyu mwaka iri muri telephone asanga koko uyu mupadiri witwa Alphonse Turatsinze yarahawe ubutumwa muri Petit seminaire ya Nkumba aho azaba ari prefet des etudes ari na aumonier mu ishuri ry’abakatedhiste rya Nkumba.
Uyu munyamakuru yagerageje gusobanurira aba bakristu ko kuba padiri Alohonse yarimuriwe mu ishuri rirerera Kiliziya ubwacyo ari ikintu cyiza, ko ahubwo bategereza uzamusimbura bakareba niba atazagera mu kirenge cya Padiri Alphonse.
Ibi ariko byahise byamaganirwa kurw n’aba bakristu bavuga ko batumva impamvu uyu mupadiri yahita ibindurirwa inshingano mu gihe yari atamaze umwaka kuri paruwase kandi nyamara bigaragarako n’umurimo yakoreraga kuri paruwase wari ukomeye kandi yawukoraga neza.
Bagaruka kuri Padiri mushya Iradukunda, aba bakristu bavuze ko abakristu benshi batangariye ubuhanga bw’uyu mupadiri kandi ko no ku munsi wo ku wa mbere yaraye asomye Misa y’umuganura, uyu mupadiri yongeye kubigaragariza mu Misa ya 2 ubwo yahimbazaga iki gitambo ari kumwe na bagenzi be bose baherewe ubupadiri rimwe, ariko abakristu bose bakaza kubabazwa nuko uyu mupadiri yoherejwe gukora ubutumwa butagira aho buhuriye n’inshingano nyakuri z’umuvugabutumwa.
Mu kurangiza uyu mukristu yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko bakumbuye cyane Padiri Evariste Nshimyimana kuko ubwo yahindurirwaga imirimo umwaka ushize yababwiye ko nawe yatunguwe n’iyimurwa rye kamdi ubwo baherukanye nawe mu cyumweru cyashyize yakoresheje ijambo rikomeye ritafatwa nk’urwenya ubwo yaguraga ati :” Ndabakumbuye cyane, ngiye kureba padiri navumba Misa”, ikigaragaza urugwiro n’urukundo bikomeje kurangwa hagati y’impande zombi.
Tubabwire kandi ko uretse n’uyu mujinya abakristu bakomeje kugaragariza ubuyobozi bwa Kiliziya, magingo aya ubu buyobozi bwararuciye burarumira ku makuru y’inyerezwa ry’akayabo kagera kuri miliyoni 400 ryabereye ku nyubako irimo kuzamurwa rwagati mu mujyi wa Musanze, hakaba hari n’andi makuru Virunga Today ikomeje gushakisha ukuri kwayo,ko ubujura nk’ubu bwaba bwarakorewe no ku nyubako igeretse yazamuwe ku ishuri rya Regina Pacis.
Hakomeje kwibazwa, ikizakurikira abakristu benshi bamenye iby’aya mahano ubuyobozi bwa Diyoseze bukomeje kwimanaho ibisobanuro kandi buzi neza ko ntawe uhishya inzu ngo ahishe umwotsi kandi bikaba bizwi ko na Leta y’ U Rwanda yafashe ingamba zikomeye zikumira imicungire mibi yakomeje kurangwa mu miryango n’amatorero bishingiye ku myemerere.
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel