Primus National League-Akumiro: Musanze FC yatsinzwe mpaga, hasigara amahirwe ari munsi ya 10% yo kuba itamanuka mu cyakabiri
Umugoroba wo kuri iyi taliki ya 17/05/2025, wari umugoroba mubi ku bakunzi n’abafana ba Musanze FC, ubwo harangiraga umupira wahuzaga Marines na Musanze FC, umukino wari wakiriwe na Marines ku kibuga cyayo Stade Umuganda, umupira ukarangira Marines itsinze Musanze ibitego 3 ku busa bwa Musanze.
Benshi mu bafana ba Musanze baganiriye na Virunga Today bemezaga ko nta mahirwe asigaye yo kuba Musanze itazamanuka mu cyiciro cya kabiri cyane ko n’imikino Musanze isigaje ari amashiraniro, ni ukuvuga uzayihuza na Mukura kuri uyu wa kabiri taliki ya 20/05/2025 ndetse n’uzarangiza shampiyona uyihuza na APR kuwa 25/05/2025.
Ubu bwoba kandi bwatizwaga umurindi n’ umunyamakuru wa Radiyo Musanze, Uwimana Emmanuel wogezaga uyu mupira, wakomeje kugaragara mu mvugo y’umuntu wihebye, nawe wemezaga ko bisa n’ibyarangiye kandi ko ibi ari ibihe bizaba ari bibi kuri iyi kipe kuva yabaho.
Uyu munyamakuru, mu kogeza uyu mupira yakomeje kugaragaza nanone Musanze FC nk’ikipe yarushijwe kandi bizagorana ko yazihagararaho mu mikino isigaye.
Musanze, Muhazi n’Amagaju, kwishakamo izaherekeza Vision kuri uyu wa 20/05/2025
Icyakora nanone kuri uwo mugoroba, hari andi makuru y’ibyavuye mu munsi wa 28 wa shampiyona yaremye agatima abafana n’abakunzi ba Musanze FC.
Ayo makuru ni uko Mukura n’Amagaju byaguye miswi 1-1 ku kibuga cy’i Nyagisenyi naho Muhazi itsindwa na Gasogi United 1-0.
Ibi byatumye urugamba rwo kutamanuka risigara hagati y’aya makipe Amagaju na Muhazi zifite amanota 30 buri imwe na Musanze ifite 31.
Nubwo muri Foot byose bishobora guhinduka, biragara ko Muhazi ifite amahirwe make yo kuguma mu cyiciro cya mbere kurusha Musanze n’Amagaju.
Koko rero iyi kipe ya Muhazi isigaje APR bizakina kuri uyu wa gatatu taliki ya 20/05/2025 i Rwamagana n’Amagaju izasura ku munsi wa nyuma wa shampiyona i Nyamagabe.
Ibi bituma hari ababona ko izi match zombi Muhazi ishobora kuzazitakaza kubera ko APR iri mu rugamba rwo gutwara shampiyona naho Amagaju nayo akaba arwana no kutamanuka kandi match ikazaba izabera i Nyamagabe.
Amagaju yo uretse Muhazi, asigaje ikipe ya Kiyovu izakirira i Nyamagabe, mu gihe Musanze isigaje Mukura na APR zombi igomba gusura nk’uko twabivuze. Aha hakaba hari ababona ko izi zombi bizazorohera gutegura imikino yazo kubera ko yaba Kiyovu yaba Mukura ntacyo zikirwanira kuko zamaze kwizera kuzakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.
Amaso rero Abafana ba Musanze bakaba bayahanze ubuyobozi bwa Musanze FC, busabwa kuzakora ibyo bugomba gukora kugira ngo hirindwe ibihombo bikomeye byazaterwa no kumanuka kw’ikipe y’abanyamusanze, ibihombo byo mu rwego rw’ubukungu ndetse n’ibyo mu rwego rwa politiki.
Shampiyona y’igihugu Primus National League irasozwa kuri uyu wa 25/05/2026, kugeza ubu ntiharamenyekana ikipe izegukana iyi shampiyona hagati ya Rayon sport na APR naho ku bijyanye n’amakipe agomba kumanuka, hakenewe kimenyekana ikipe izaza isanga Vision yarangije kumanuka, izi zombi zikazabererekera Gicumbi FC na Muhanga FC zarangije gutsindira kuzazamuka mu cyiciro cya mbere.


Umwanditsi: Musengimana Emmanuel