Politike

Primus National League: Nk’ubu koko Musanze imanutse mu cyakabiri noneho ikimwaro twagihungira he! Abanyamusanze

Impungenge ni zose ku bafana b’ikipe ya Musanze, nyuma yaho kuri uyu wa 6 ushize itabashije kubona amanota atatu mu mukino wayihuje na Gasogi United, ibyatumye ikomeza kubarizwa mu makipe afite ibyago byo kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Benshi mu bakunzi ba Musanze FC bakaba bari bafite icyizere ko iyi kipe iza kubona aya manota, icyizere kikaza kuyoyoka ubwo yishyurwaga igitego kimwe rukumbi yari yatsinze mu minota ya nyuma y’umukino.

Kuri ubu rero Musanze FC iri ku rutonde rurure urebye rw’amakipe ashobora kuzamanuka mu cyiciro cya kabiri; Uru rutonde rukaba ruriho Vision (20 pts) yarangije kujya mu cyiciro cya kabiri, Amagaju ( 29 pts), Marines na Rwamagana ( 30 pts), Musanze na Bugesera ( 31 pts) ndetse na Etinceles ifite 32.

Imikino y’amashiraniro
Ugiye mu mibare y’iminsi itatu isigaye yo gukina shampiyona ya 2024-2025, biraboneka ko Musanze igomba gucungana n’ikipe y’amagaju, ikipe ifite amanota make muri zose zisigaye zirimo guhatanira kutamanuka.

Musanze rero ikaba isigaje imikino 3 kandi yose igomba kuzakinira hanze. Iyo mikino ni uzayihuza na Marines kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/05/2025, Mukura kuwa 20/05/2025 ndetse na APR ku munsi wa nyuma wa shampiyona, kuwa 25/05/2025.

Iyi mikino ubwayo irakomeye kuko yose izakinirwa hanze kandi bikaba bizwi ko nko kuri Marines azaba ari ishyiraniro kuko nayo izaba irwana no kugira ngo nayo itamanuka, Mukura nayo ni ikipe isanzwe igora Musanze, naho ku bijyanye na APR yo ni ibindi bindi kuko iri mu nkundura na Rayon yo gutwara igikombe.

Kubirebana n’ikipe y’amagaju, nayo irasabwa gutsinda kugira ngo ishobore guhigika amakipe ayiri imbere, yo ifite Mukura, Kiyovu na Muhazi kandi imikino yose izabera i Nyamagabe. Umukino ugoranye akaba ari uzayihuza na Rwamagana nayo izaba irwana no kutamanuka naho isigaye yategurwa nk’uko bikunze kuvugwa mu mupira w’amaguru.

Indi kipe igomba gucungana na Musanze, ni Marines binganya amanota. Yo ifite nyine Musanze, ikagira Rutsiro na AS de Kigali, iyi mi mikino yose ikazakinirwa kuri Stade Umuganda, ku mbehe ya Marines.

Rwamagana nayo niyo gucungirwa hafi na Musanze kuko nayo ifite amanota 30 , yo ifite Gasogi, APR na N’Amagaju, ikazasurwa n’APR gusa. kuba nayo yatsinda APR bikaba ari ibintu bigoranye.

Indi kipe ishobora gutsikira igaha amahirwe Musanze, ni Bugesera binganya amanota , 31.Bugesera yo ikaba izasurwa na Rayon na Kiyovu, ndetse ikazanasura Etincelles nayo itari ahantu heza kuko ifite 32. Bugesera rero bikaba nayo bitayoroheye kuko kwivana imbere ya Rayon irwanira igikombe bitazayorohera ndetse na Etincelles irwana no kutamanuka.

Birasaba gutegura kugira ngo Ishema ry’abanyamusanze ritarindimuka mu cyiciro cya Kabiri.
Benshi mu baganiriye na Virunga Today basanzwe bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru mu Rwanda, bayitangarije ko kugira ngo Musanze isimbuke uru rukiramende yakagombye gukora ibishoboka byose igatsindira Marines i Rubavu kandi ngo ibi birashoboka kuko n’ubusanzwe Marines ntijya ishobora Musanze.

Andi mahirwe ahari ari mu byo bita gutegura byatuma Musanze itsinda umukino wayo na Mukura uzabera i Huye, kuko Mukura yo nta gitutu iriho cyo kuba yamanuka.

Hagati aho ariko, ku bafana n’abaturage b’akarere ka Musanze, impungenge ndetse n’ubwoba ni byose, bibaza uko byagenda iyi kipe isanzwe ari ishema ry’akarere ka Musanze iramutse imanutse mu cyiciro cya kabiri, bamwe muri aba bafana bakaba baburira abayobozi b’ikipe ya Musanze ku ngaruka zizabaho biramutse ibi bibaye.

Umwe muri bo yabwiye Virunga Today ati:” Nta bisobanuro abayobozi ba Musanze bazaduha, hejuru y’uburangare bwabaranze, ikipe igatsindwa imikino itumvikana, twe tubona hari icyari gikwiye gukorwa hakiri kare ikipe yacu ntigere aho iri ubu, naho ubundi, ntabwo tuzakira amenyo y’abasetsi ku bw’ikipe y’umujyi wa kabiri yazajya ikina na Sina Gerard FC na za Kinihira,…. kuri stade ubworoherane yari isanzwe yakirirwaho ibihangage nka Rayon na APR.

Urutonde rurerure rw’amakipe ashobora kwibona mu cyiciro cya kabiri



Ngizi matchs zisigaye gukinwa kuri buri kipe

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *