Politike

RC-Musanze: Jado Fils yongeye gutabariza abatuye imidugudu yo mu mujyi rwagati wa Musanze bakiri mu icuraburindi, ntibagire na robine y’umuti, hibazwa niba Ministre Gasore azi iki kibazo cyangwa niba nacyo nta priorities yagihaye

Abanyamakuru batandukanye bakomeje gusimburana mu gutangaza inkuru z’ubuvugizi ku batuye imidugudu 2 iherereye mu mujyi wa Musanze, magingo aya itaragezwamo icyitwa umuriro w’amashanyarazi,n’icyitwa amazi meza aya ya Wasac!

Ibi biravugwa mu gihe igihugu cyose kiri hafi kuzesa umuhigo wo guha umuriro abatuye u Rwanda bose 100% ndetse n’amazi meza kuri bose. Ni mugihe kandi uyu muriro warangije kugezwa mu bice bya kure, iyo bakunze kwita ku ishyamba ku buryo nko mu karere ka Burera, uyu muriro warangiye kugezwa mu bice byegereye ishyamba ry’ibirunga, aho hambere abari bahatuye bitwaga abanyeshyamba.

Haribazwa rero ukuntu iyi midugudu, yaba yibagirana mu mishinga itabarika ikorera mu mujyi wa Musanze, iba igamije iterambere ry’abaturage maze igakomeza kuba akarwa rwagati y’indi midugudu imaze imyaka irenga mirongo ine ibonye ibi bikorwa remezo by’ibanze mu mibereho y’abaturage.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bahuza iki kibazo n’icyo Umukuru w’igihugu yagarutseho mu nama nkuru y’umuryango wa FPR iherutse guterana, ikibazo cy’umuhanda wo mu karere ka Rusizi utari ukiri nyabagendwa, wasibamye burundu kandi nyamara ibyo kubaka uyu muhanda bundi bushya byari byarashyizwe mu igenamigambi kuva mu mwaka wa 2018.

Aha Umukuru w’igihugu ibisobanuro kuri iki kibazo, Ministre ufite ibikorwaremezo yashyushye n’usaba imbabazi Umukuru w’igihugu, yemeza ko amakosa yashyirwa ku gahanga ke kubera ko Ministere ayobora itashyize mu byihutirwa, itahaye priorities iyubakwa bundi bushya ry’uyu muhanda.

Aha niho aba bakurikiranira hafi ibibera mu gihugu, bemeza ko byagora nanone Ministre Gasore gusubanura imiterere y’iki kibazo, aramutse akibajijwe saha izi n’Umukuru w’igihugu ikibazo cy’aba baturage bakomeje gusiragira mu itangazamakuru, kandi ibyo basaba byumvikana, bitarenza budget ya miliyoni zigera kuri 200 z’amanyarwanda!

Aba bakurikiranira hafi politiki yo mu Rwanda bakaba bemeza ko ikiriho ari uko Ministre Gasore ashobora kuba atazi iki kibazo cyangwa se Ministere ayobora ifite mu nshingano kugeza ku baturage ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, ikaba nta buremere yahaye iki kibazo cy’aba baturage bo mu midugudu ya Gakoro na Buramira mu murenge wa Kimonyi ho mu karere ka Musanze.

Ubuyobozi bwa REG na WASAC buzi iki kibazo, Meya Nsengimana arakizi ndetse na Guverneri Mugabowagahunde iki kibazo arakizi

Ubwo yari mu kiganiro Umuti ukwiye cyahitishijwe kuri RC-Musanze,kuri uyu wa kabiri taliki ya 30, umunyamakuru Jado Fils,mu mvugo y’uburakari , yumvikanye agaruka ku kibazo we avuga ko kimaze imyaka irenga 4, cy’amapoto yashinzwe mu kagari wa Buramira, umurenge wa Kimonyi ariko abaturage bakaba barategereje umuriro bagaheba.

Uyu munyamakuru yagaragaje ukuntu iki kibazo cyakomeje kugaruka mu itangazamakuru, abayobozi banyuranye bagakomeza kwizeza kuzagikemura ariko magingo aya aba baturage amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umunyamakuru wa Virunga Today wakurikiye iki kiganiro, akaba asanzwe akurikirana iki kibazo cy’aba baturage by’umwihariko, yongeye kugira imbamutima maze ashima mugenzi we wo kuri RC Musanze wongeye gutabariza aba baturage ariko yibuka ko hari ibyo mugenzi we yibagiwe kuvuga muri iri tabaza rye.

Icya mbere nuko iki kibazo kitareba abo muri Buramira bonyine , ni rusange no mu kagari ka Birira,mu mudugudu wa Gakoro, umurenge wa Kimonyi, aha akaba ari ahantu harimo guturwa cyane kuko hegereye icyanya cy’inganda cya Kimonyi.

Ikindi Jado Fila atakomojeho nuko aba baturage bafite n’ikibazo cy’amazi, kuko nanone muri iyi midugudu nta robine y’amazi wahasanga, iyo bakeneye amazi bajya kuyashaka mu midugudu begeranye, bayabura bakavoma ibirohwa.

Jado kandi asa n’uwibagiwe kuvuga ko iki kibazo kimaze imyaka irenga muri 30, aba baturage bakaba baribagiranye, mu gihe abo mu midugudu baturanye hakuno no hirya yabo, bo bagiye babona ibyo bikorwaremezo mu gihe cyashize, insinga zibashyira uwo muriro zikaba zambukiranya imidugudu yabo.

Iki kibazo rero abayobozi bose barakizi kandi bisa naho inzira zose ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwagiye bwifashisha ngo bukemure iki kibazo ntacyo zatanze.

Nk’ubwo ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yabonaga ko ijwi bidashobotse kumvwa n’ubuyobozi bw’akarere ubwo yakoreraga aba baturage ubuvugizi, yahisemo gusaba ubufasha mugenzi we wo muri Urwagasabo kugira ngo iki kibazo cy’aba baturage kibe cyakemuka!

Uyu mugenzi we ukorera ikinyamakuru cyubashywe mu rwego rw’igihugu nawe yakurikiranye iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere bumwizeza ko iki kibazo kizaba cyakemutse bitarenze ukwezi kwa cyenda k’umwaka twashoje ariko magingo aya nta kanunu k’amashanyarazi yo muri Gakoro na Buramira.

Bivuze ko ikibazo cy’aba baturage kizwi kugeza ku rwego rw’intara ariko hakaba hashobora kuba ikibazo cy’imikoranire hagati y’izi nzego na ministere y’ibikorwaremezo.

Amakuru mashya ku bibazo bya Gakoro na Buramira: Umuyobozi wa REG Musanze yabwiye mudugudu ko bazabona umuriro bibagoye kubera akanwa kabo karekare

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo ngo abone aho yahera yongera gutangira ibyo gukorera aba baturage ubuvugizi, umunyamakuru wa Virunga Today yegereye kuri uyu wa 01/01/2025 mudugudu wa Gakoro maze amutangariza ko icyizere bari bafite ko ikibazo cyabo cyabonerwa umuti mu minsi ya vuba cyayoyotse nyuma y’amagambo uhagarariye REG mu karere ka Musanze yababwiye!

Mugududu yagize ati: Wagize neza utwoherereza umunyamakuru w’Urwagasabo kuko yagiye kwirebera Meya ubwe n’uhagarariye REG mu karere, bamwizeza ko ikibazo cyagombaga kuba cyakemutse bitarenze ukwezi kwa cyenda, nyamara uku kwezi kwarinze kurenga ntagikozwe mpitamo kujya kongera kwirebera umuyobozi wa REG ambwira ko babanje gukemura ikibazo cy’abo mu murenge wa Muko kandi n’insinga zihari zigiye guhabwa abo muri Shingiro, ko twebwe kubera igitutu twakomeje kubashyiraho, tukabajyana no mu itangazamakuru, ko tutagihawe uwo muriro.

Umunyamakuru yabajije mudugudu impamvu yihutiye kujya kureba Uriya Muyobozi kandi byarashobokaga cyangwa bikaba byiza iyo iki kibazo kiza gukurikiranwa na Gitifu w”umurenge cyangwa Meya ubwe, uyu asubiza avuga ko bariya bose aho bataha hari umuriro n’amazi kandi iki kibazo cyo kuba badafite umuriro gikomeje kubagiraho ingaruka zikomeye.

Ahangaha niho mudugudu yatanze urugero rw’irondo ry’umwuga rikorera mu mudugudu, riherutse kugabwaho igitero n’abagizi ba nabi maze kubera umwijima, mu gushaka guhangana nabo, aba banyerondo baraneshwa kuko bitaboroheye gutandukanya ibi bisambo n’abagize irondo ubwabo!

Yabijeje ubufasha bwe bwa nyuma

Umunyamakuru wa Virunga Today wakomeje gusabwa na bamwe mu batuye iriya midugudu ngo yongere akorere uruzinduko muri iriya midugudu hagamijwe kureba uburemere bw’iki kibazo, banamwizeza kuzamuha ibyo azakenera byose akora iyo nkuru ( itike ahari cyangwa GITI) yabashubije ko nta kintu gishya akeneye kumenya kijyanye n’ibibazo bafite, ko ahubwo agiye gukoresha ubunararibonye afite mu gukora inkuru kugira ngo arebe ko ikibazo cyabo cyakumvikana n’inzego zisumbuye zo mu rwego rw’igihugu kandi ko ashobora no guhitamo kuzabafasha kwandikira ministre w’ibikorwaremezo bamugezaho ikibazo cyabo.
Yababwiye ko abona ko imikono y’abatuye umudugudu bose,ari intwaro ikomeye yazatuma ibibazo bamazemo imyaka mirongo ine irenga bibonerwa umuti.

Tubabwire ko kugeza mu mpera za 2025, imibare igaragaza ko u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya 467,1 MW z’amashanyarazi imbere mu gihugu kandi ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 85,4%, mu mijyi hafi ya zose zikaba zifite umuriro.

Umunyamakuru Jado Fils yarakariye bikomeye ubuyobozi bwa REG buhora burerega abatuye Buramira, bukababeshya umuriro, imyaka ikarenga indi igataha.


Hari abemeza ko Ministre Gasore ashobora kuba atarabwiwe ko hirya gato y’amazu meza akomeje kuzamurwa mu mujyi wa Musanze, hari abanyamujyi bibera mu icuraburindi, bakavoma n’ibirohwa.

Imyaka itanu yararangiye aya mapoto yarazaniwe abo muri Gakoro, ariko bategereza umuriro baraheba

Ishuri rya GS Birira mu ngorane zo kutagira umuriro w’amashanyarazi kandi riherereye mu mujyi wa Musanze ! Mu masomo nk’ay’ikorabuhanga, abanyeshuri basabwa gukora urugendo rurerure bagiye gutira labo ikantarange
: Ikibazo cyabo nticyigeze gihabwa priorities!

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-Gakoro: Bakorewe icyo bo babona nk’ivangura, bimwa amazi n’umuriro, bikekaho  ikibi baba barakoreye Leta iriho

Umunyamakuru:Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *