Rc-Musanze: Meya Nsengimana n’abaturage ntibavuga rumwe ku bukana bw’ikibazo cy’abashumba baragira imyaka iri mu mirima
Ni inkuru ibabaje y’ibikorwa by’abashumba bakomeje kwigabiza imyaka y’abaturage mu karere ka Musanze, inkuru yahise kuwa 12/08/2025 mu kiganiro umuti ukwiye cya RC Musanze.abanyamakuru bakaba baravuye imuzi ibikorwa by’aba bashumba mu kagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyange, aho kuri ubu abaturage bemeza ko bahisemo guhagarika ibikorwa by’ubuhinzi kubera aba bashumba bakomeje kuboneshereza ntibagire icyo basarura ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.
Nk’uko bamwe mu baturage bo muri aka kagari babitangarije RC Musanze, ngo aba bashumba bibasiye imirima yabo bari barahinzemo ibigori, babiragira inka zabo bitaragera igihe cy’isarura, kandi igihe cyose abashatse kwitambika ibi bikorwa byabo, bagiye bagirirwa nabi n’aba bashumba.
Bagize bati: ” “Ino aha iwacu, nta kintu tuzasarura, tugiye guhura n’ikibazo gikomeye cy’inzara kubera ibikorwa by’abashumba bakomeje kutwangiriza imyaka, bazana inka mu bikumba, bagaturira ibigori byacu bikiri iminyogoto, ibi babikora bitwikiriye ijoro ubundi ndetse bakabikora no ku manywa y’ihangu , kandi igihe cyose twashatse kuburizamo ibikorwa byabo twagiye tuhahurira n’ingorane zikomeye kuko bakubita bikomeye ushaka kwutambika ibikorwa byabo, arengera imyaka ye”
Aba bongeyeho ko kubera ibyo bikorwa bibatera ibihombo bikomeye bahisemo kuraza imirima yabo.
Bagize bati: “Bisa naho nta kintu tugikura muri ubu buhinzi bwacu kubera abashumba, dushora amafranga atabarika dutegura iyi mirima, tugateramo imbuto y’ibigori iba yaduhenze, tugakoresha amafumbire nayo tuba twaguze ukongeraho n’imirimo nayo yo kubyitaho, hanyuma ntihagire icyo dusarura, ku buryo nk’ubu byanze bikunze tuzahura n’ikibazo cy’inzara, akaba ariyo mpamvu bennshi mu bahinzi niba atari twese twahisemo kuraza guhagarika ubu buhinzi bw’ibigori, imirima tuzayiraza”
Gitifu wa Nyange ntiyumva ukuntu abaturage be birirwa bashoreye inka bazizanye ku murenge mu gihe bananiwe kuriha mitweli
Abanyamakuru ba RC Musanze bahise babaza aba baturage bo muri Cyivugiza niba iki kibazo kizwi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’icyo bwaba bwaragikozeho, basubiza ko iki kibazo nta muyobozi utakizi kuko buri gihe igihe bonesherejwe ikibazo bakigeza ku nzego z’ibanze ariko ubuyobozi ntibugire icyo bukora ngo ikibazo gikemuke burundu, ko ndetse byageze naho Gitifu w’umurenge ababwira nabi, ko arambiwe bene ibyo birego.
Bagize nanone bati:” Ikibazo cy’aba bashumba bagiye kuduca ku buhinzi bw’ibigori, nta gihe tutakugeza ku kagari ndetse no ku murenge wa Nyange ariko bisa naho ntacyo ibi bitanga kuko ushorera inka ukazigeza ku murenge none bugaca inka ukazisanga mu murima wawe, byageze naho Gitifu w’umurenge atubaza impamvu abasore bacu birirwa bashoreye izi nka, nkaho babuze icyo bakora, nyamara ngo wabasaba kwishyura mitweli, amafranga bakayabura,ko rero ari nkaho iki kibazo ntacyo kibwiye abayobozi”.
Indi muturage we yemeje ko iki kibazo kigeze no kugezwa ku rwego rw’intara n’akarere ko ariko byose nta kintu byatanze, aba bashumba bakaba barakomeje kuvuna umuseke bakongezwa undi.
Yagize ati:” Twageze naho dushorera izi nka tuzigeza ku biro by’akarere ndetse n’iby’intara kugira ngo tugaragaze uburemere bw’iki kibazo, batubwira ko babaca amande, ko bitazongera kuba ariko birangira bongeye kutwoneshereza, tubwirwa ko izi nka ari iza b’afande ariko ntitubazi, ikibazo cyaburiwe umuti”
Basabye Virunga Today kubakorera ubuvugizi ibasubiza ko hari ibyo ihugiyemo
Na mbere gato yuko abanyamakuru ba RC Musanze bakora iriya nkuru kuri ibi bikorwa by’abashumba, umwe mu baturanyi b’umunyamakuru wa Virunga Today witwa Mbarute Jean yari yaraje ubwe kwirebera uyu munyamakuru ngo amusabe ko we na bagenzi be yabakorera ubuvugizi kubera abashumba biraye mu myaka yabo y’amashaza n’inyanya yari iherereye mu mudugudu wa Gakoro, akagari ka Rwambogo, umurenge wa Musanze, none ubu bakaba baratashye amara masa.
Uyu muturage yagize ati:” Twarakubuze ngo tugusabe ko nk’uko usanzwe ubigenza ku bandi ukorera ubuvugizi, natwe ngo ube watuvuganira ku kibazo cy’aba bashumba. Uribuka wa murima nakubwiye ko nahisemo guhingamo amashaza,niko nabigenje kandi byari byiza, aya mashaza yari hafi kuzana uruyamge, ariko nta byumweru bibiri birashira, nagiye gusura iyi myaka, nsanga ari intabire, abashumba umurima wose barawuturiye ndetse n’indi myaka irimo inyanya n’ibishyimbo by’abo twari twadikanije nta na kirazira ikirangwamo”
Mu kumusubiza umunyamakuru wa Virunga Today yamubwiye ko iki kibazo asanzwe akizi kandi ko mu gihe cyashize babwiwe ko Gitifu w’umurenge uriho ubu yari yoherejwe muri uyu murenge kugira ngo ahangane n’aba bashumba nk’uko yari yarabikoze mu murenge wa Muko, ko rero atumva impamvu muri uyu murenge byamunaniye, abashumba bakaba bakomeje guhombya abaturage bene kariya kageni.
Uyu munyamakuru yongeyeho ko kuri ubu hari ibyo ubuyobozi bwa Virunga Today buhugiyemo, ko yakwihangana mu gihe gito, ubwo ibyo bibazo bizaba byakemutse ,akazashobora kubafasha kumvikanisha iki kibazo.
Uyu muturanyi yashimye ibyo asubijwe ariko agaragariza uyu munyamakuru, ko ari ikintu kizamugora kongera guhinga muri kariya gace kuko ari ibihombo kuri we byungikanye, akaba ashobora guhitamo kuhatera ibiti niba hagati aho nta gikozwe ngo hahagarikwe ibi bikorwa bibi by’abashumba.
Meya yahawe amakuru atariyo kandi kugeza ubu n’ingamba akarere kafashe kuri iki kibazo ntacyo zatanze
Iki kiganiro gishobora kuba cyakurikiwe n’abatari bake, bamwe mubari bagikurikiye barimo umudame umaze kuba kimenyabose witwa Agateretswenimana wo mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera, bahise batanga ibitekerezo ku byavugiwe muri iki kiganiro.
N’igisa n’umujinya w’umuranduranzuzi, Agatweretswenimana yagize ste: ” Ni gute igihugu cyiza nk’icyacu, gifite amategeko meza kigendaraho, gifite ingabo na police, ni gute abantu batinyuka kwikorera ibyo bishakiye, bakaragira imyaka y’abaturage ku mugaragaro, ntihagire igikorwa, Cyivugiza ni leta yigenga, itubahiriza amategeko igihugu kigenderaho ?.
Undi nawe yateye mu ry’Agateretswenimana avuga ko ibyabaye ari amahano kandi ko abayobozi bapfobeje iki kibazo bagakwiye gufatirwa ibihano bikomeye.
Yagize ati:” Ibi bikorerwa aba baturage ba Cyivugiza biteye ubwoba, konesherezwa imyaka ku mugaragaro, n’uwashaka kubakoma imbere ikagirirwa nabi kariya kageni, akarere gakwiye guhagarika uriya Gitifu utita ku bibazo by’abaturage agakoresha ahubwo iriya mvugo ibakina ku mubyimba”.
Iki kiganiro cyarushijeho kuryohera abari bagikurikiye ubwo hakirwaga Meya w’akarere ka Musanze ngo atange ibisobanuro kuri iki kibazo cy’abashumba ba Nyamge.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru Jeanette wamubajije niba akarere gasanzwe kazi iki kibazo, Meya yashubije yego ahita anasobanura imvo n’imvano y’iki kibazo nuko giteye ubu.
Meya Nsengimana yagize ati:” Gahunda yo guteza imbere unuhinzi hahuzwa ubutaka mu karere kacu, yatumye tugira ubuso bunini hirya no hino mu karere bugera kuri mahegitari n’amahegitari, 80, 90, buhinzweho igihingwa cy’ibigori, ibi byakuruye aborozi b’inka bagiye babungira biriya bice ngo bagure n’abahinzi ikigorigori mu gihe cy’isarura,iki kigorigori bakaragira amatungo yabo, ikibazo cyavutse nuko nubwo ibi bigori byose urebye byerera rimwe, hari ababa barahinze nyuma gato, maze mu gihe cyo kuragira cya kigorigori na bya bigori bitarera bikagenderamo”
Meya yongeyeho ariko ko kuri ubu ikibazo cyagabanije ubukana kuko inka nyinshi zaturukaga mu karere ka Nyabihu, zije gushaka iki kigorigori, ubu zakumiriwe, kuri ubu inka zitera ibibazo akaba ari iz’aborozi batanu, bane se, bakomeje kurenga ku mabwiriza ahari yo kutazereza amatungo ku misozi, aba bakaba bacibwa amande igihe byagaragaye ko barenze kuri aya mabwiriza”.
Ibi icyokora Meya avuga akaba binyuranye n’ibyo abaturage bibwiriye umunyamakuru, iby’abanyamakuru ubwabo biboneye ndetse n’ibyabwiwe umunyamakuru wa Virunga Today twagarutseho hejuru.
Koko rero nubwo inka zavaga Myabihu zitakigaragara hirya no hino mu karere ka Musanze, ikibazo cy’aba bashumba kiracyagaragara hirya no hino mu karere ka Musanze kandi ibyo Meya avuga ko haba ubwumvikane hagati y’abahinzi n’aborozi bagura iki kigorigori ngo sibyo, kuko ngo aba bashumba baragira iki kigorigori ku ngufu, ibirenzeho bakanaragira n’indi myaka iba itaragera igihe cy’isarura harimo amasaka, amashaza, ibishyimbo,….ibi bikaba byumvikana ko bikorwa mu gihe cyose cy’ igihembwe cy’ihinga aho gukorwa gusa mu gihe cy’isarura nk’uko byemezwa na Meya.
Kuvuga ko ikibazo gusigaye ku burozi 5, 4 gusa nabyo ngo sibyo, kuko n’ gihe bari mu murenge wa Nyange, abanyamakuru ba RC Musanze ngo biboneye ubwabo inka zitagira ingano arimo zizerezwa hirya no hino muri uriya murenge.
Haribazwa kandi niba aborozi 5, 6 Meya yavugaga ari nabo bafite inka mu murenge wa Musanze, bagize uruhare mu kwangiza imyaka ya Mbarute na bagenzi be.
Meya kandi yabajijwe ku ngamba akarere kafashe kugira ngo gakemure burundu iki kibazo cy’abashumba, yongera kwemeza ko ingamba zafashwe zatanze umusaruro asaba abafite ibibazo kujya bagana inzego zirimo iz’akarere.
Meya yagize ati:” Nubwo hari aborozi 5 cga 4 muri turiya duce bakirenga ku mabwiriza asaba aborozi kororera mu biraro, muri rusange iki kibazo cyagabanije ubukana kuko abagiye bafatirwa muri ibi bikorwa bagiye bacibwa amande aremereye agera no ku bihumbi 100 kuri buri nka ifashwe izerera ku gasozi, ku buryo hari n’abagiye bishyura hafi miliyoni 2.5, abaturage icyo basabwa akaba ari kugana inzego zirimo ni iz’akarere igihe bahuye n’iki kibazo”.
Umunyamakuru yabajije Meya niba akarere atariko kakagombye gufata iya mbere kagasanga aba baturage, kagakemura iki kibazo muri rusange ku rwego rw’umurenge, Meya asubiza yongera kwemeza ko iki kibazo kitareba abantu benshi, ko ibyo abaturage babwiye umunyamakuru bishobora kuba birimo amarangamutima kubera iki kibazo cy’ibyabo byangijwe, hakaba hashobora kuba harimo rero no gukabya mu byo babwiye uyu munyamakuru.
Naho ku bijyanye n’imvugo yakoreshejwe na Gitifu igihe yabazaga abaturage impamvu birirwa bashoreye inka, bakabura amafranga yo kuriha mitweli, Meya yavuze ko hagiye gukorwa igenzura kuri ibi byavuzwe n’abaturage, byazagaragara nk’ukuri abayikoresheje bakabihanirwa kuko ibyo bakoze binyuranije na gahunda y’imiyoborere myiza igihugu cyacu cyashize imbere.
Tubabwire ko inzobere mu bworozi bw’inka zemeza ko inka imwe ya frizone ( ziri mu zikunze kuboneka mu bice bya Musanze) ikenera ku munsi ibiro biri hagati ya 40 na 50 by’ubwatsi, ibiro biri hagati ya 5 na 10 by’ibiryo byongera intungamubiri ndetse n’amazi ari hagati ya litiro 40 na 60 kandi ko ku bworozi bw’umwuga, inka 2 kuri hegitari ari igipimo cyiza.
Ibi bivuze ko bigoranye gukorera ubworozi bwa bene izi nka mu bice bisanzwe bikorerwamo ubuhinzi nk’ibi byo mu murenge wa Nyamge kubera ikibazo cy’ubwatsi, ababikora bikaba bisa naho ari amaburakindi akaba ariyo mpamvu abashumba b’izi nka bakomeje gufatirwa mu bikorwa byonona imyaka y’abaturage bashakisha uko babona ubwatsi buhagije ku nka baragira.
Tubabwire kandi ko ubutaka bwo mu murenge wa Nyange buri mu butaka bwiza buboneka mu karere ka Musanze, bukaba butarangwamo amakoro menshi yabangamira ibikorwa by’ubuhinzi, akaba ariyo mpamvu ubu butaka butanga umusaruro uri hejuru cyane wiganjemo uw’ibirayi, uw’ibigori ndetse n’ingano, bikaba byumvikana ko iki kibazo cy’izi nka kidashakiwe umuti urambye byagira ingaruka zikomeye ku buhinzi, hakabaho igabanuka rikomeye ry’umusaruro ku bihingwa twavuze haruguru.
Umwanfitsi: Musengimana Emmanuel