REB: Isuzuma ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri: Icyongereza cyababereye ibamba, uturere duca inkoni izamba
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024 Ministere y’uburezi ifatanije n’ubuyobozi bw’uturere bakoresheje isuzuma ku bayobozi b’ibigo by’amashuri y’uburezi bw’ibanze n’ababungirije.
Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibivugwa mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 033/03 ryo ku wa 12/11/2024, rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze, riteganya ko abakora muri uru rwego bazajya bakorerwa isuzumamikorere buri myaka itatu, hagamijwe gusuzuma uburyo buzuza inshingano bashinzwe.
Nk’uko ikinyamakuru Virunga Today gisanzwe kibigenza ku byegeranyo bisohorwa na Mineduc,none turabagezaho uko iri suzuma ryatunganyijwe, tugaragaze ibyo ryagaragaje ndetse n’ikigiye gukurikira nyuma yo gushyira hanze ibyavuye muri iri suzuma rya mbere ryari ribayeho mu rwego rw’uburezi mu Rwanda.
Intego z’iri suzuma
Iri suzuma ryakozwe ku bufatanye bwa MINEDUC n’uturere ryari rigamije gupima urwego rw’ubumenyi n’ubushobozi bw’abayobozi b’amashuri n’ababungirije, cyane cyane mu rurimi rw’Icyongereza, kugira ngo harebwe uko bashobora kunoza imiyoborere y’amashuri no gutanga raporo z’uburezi zifite ireme.
Ryibanze kugusuzuma ubushobozi bwo gukoresha Icyongereza mu kazi ka buri munsi, cyane cyane mu gutanga raporo, gusobanura ibibazo by’uburezi, no guhuza n’inzego zitandukanye.
Isuzuma ku rwego rw’akarere, isuzuma ku rwego rw’igihugu.
Abayobozi b’amashuri basuzumwe ku bufatanye bwa Ministeri y’uburezi n’Akarere, buri rwego rutanga amanota angana na 50%, bitanga 100%.
Isuzuma ku rwego rw’akarere (50%)
Ku rwego rw’akarere, itsinda ryakoze iri suzuma ryari rigizwe n’aba bakurikira:
1.Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
2.Ishami ry’Uburezi mu Karere
3.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge
4.Ushinzwe Uburezi mu Murenge
5.Inzego z’umutekano
Ibipimo by”imikorere byagombaga gusuzumwa byari:
1.Kuboneka k’umuyobozi w’ishuri ku ishuri
2.Ukwitangira akazi (Ubufatanye n’umuhate mu kazi)
3.Ubumwe n’ubunyangamugayo (Integrity)
4.Imyitwarire rusange (Discipline) y’umuyobozi
Isuzuma mu rwego rw’igihugu (50% )
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije muri: REB, na NESA yasuye kandi isuzuma ibipimo bikurikira:
1.Ikizamini kigaragaza urwego rw’ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza( English proficiency Test), gifite agaciro ka 10%.
Impamvu y’ikizamini cy’Icyongereza muri iri isuzuma ni uko Icyongereza ari ururimi rwemewe rwo kwigishamo mu Rwanda, bityo abayobozi b’amashuri bagomba kukimenya neza kugira ngo bashobore kuyobora neza abarimu n’abanyeshuri, no gukorana n’inzego z’uburezi zifashisha urwo rurimi.
2.Ikizamini cy’imiyoborere inoze y’amashuri ( Effective School Leadership Test , ESL), ifite agaciro ka 10%.
Iki ni ikizamini cyari kugamije kureba niba ababajijwe bafite:
-Ubumenyi mu miyoborere y’ikigo (gutegura igenamigambi, gucunga umutungo, no gukurikirana imyigire n’imyigishirize)
– Ubumenyi mu micungire y’abakozi ( guha inshingano abarimu, kubakurikirana no kubafasha gutera imbere)
– Ubumenyi mu micungire y’abanyeshuri (gukemura ibibazo by’imyitwarire,
gushyiraho amategeko y’ikigo, no guteza imbere imyigire)
– Ubumenyi mu micungire y’imikoranire n’ababyeyi n’abafatanyabikorwa (guteza imbere ubufatanye n’ababyeyi, komite y’ikigo, n’inzego z’ubuyobozi)
3.Imyitwarire y’ishuri mu bizamini bya Leta byateguwe na NESA mu myaka 3 ishize ,( National Exams performance), ifite agaciro ka 20%
4.Ubugenzuzi bukorwa na NESA ( NESA Inspection) ,bufite agaciro ka 10%.
Inspection ya NESA, ni igenzura rikorwa n’abagenzuzi b’amashuri (inspecteurs) bagasura ibigo by’amashuri kugira ngo barebe uko abayobozi bashyira mu bikorwa inshingano zabo mu buryo bufatika, bareba ibikorwa bifatika ku kigo.
Muri iri suzuma abayobozi b’amashuri bapimwe ku manota 100, abayobozi bungirije bapimwa ku manota 90 (amanota yatanzwe na NESA akoreshwa gusa ku bayobozi b’amashuri).
Iby’ingenzi byavuye muri iri suzuma
Iri suzuma ryakorewe abayobozi n’abayobozi b’amashuri bungirije bagera kuri 5 205
Impuzandengo y’amanota (moyenne) ni : 76.1%
Ibyavuye mu isuzuma muri rusange
– 31% (1,626 muri 5,205) bujuje ibisabwa: Meets expectation (amanota ari hagati ya 80%–100%)
-52% (2 693) bujuje igice cy’ibisabwa: Partially meets expectation (70%–79%)
-14% (743) bakeneye kwivugurura, kunoza imikorere:Needs to improve (60%–69%)
2.7% (143) ntibageze ku rwego rukwiriye : Below expectation (munsi ya 60%)
Utundi dushya twagaragaye muri iri risuzuma
Intege nke mu rurimi rw’icyongereza
-Ababajijwe 22 gusa kuri 5 205 nibo batsinze ikizamini cy’icyongereza nabwo biruhanije ( hagati ya 5.7- 5.0/10). Bivuze ko 99.56% batsinzwe iki kizamini kandi muri bo 149 babonye zero.
Icyokora hari ababona ko aha haba harimo gukabya, abatanze iki kizamini bakaba barateguye ibikomeye, bikaba bitumvikana ukuntu abayobozi benshi bize muri systeme y’icyongereza batsindwa bene kariya kageni uru rurimi, benshi bemeza ko ruri muzoroshye kwiga no kumenya.
Ikizimani cya ESL nacyo cyagoye abakoze ibizamini
Muri iki kizamini cya ESL, 261 bari mu mutuku, baratsinzwe, 190 muri bo bafite zero.
Examination NESA
Ibigo bibiri nibyo bitagira 1/2 ari byo:Ishuri ribanza rya Birwa ya 1 mu karere ka Burera na Centre ya Komera mu karere ka Rutsiro
Amanota ya districts
65 nibo batagira moitie hakaba hari n’ababonye make cyane: zero ku kigo cya Muhoza ya 2 mu karere ka Musanze na HVP Gatagara mu Karere ka Nyanza ifite 4%.
Uko uturere twarushanyijwe
Uturere turi imbere mu manota:
Nyamasheke (81.1%)
Kirehe (81.0%)
Rwamagana (79.2%)
Kayonza (78.5%)
Ruhango (78.4%)
Uturere turi inyuma mu manota:
Ngororero (67.8%)
Huye (70.0%)
Gatsibo (70.2%)
Rulindo (72.4%)
Rubavu (72.4%)
Biragendekera bite 143 batsinzwe iki kizamini cy’isuzuma
Iteka rya Minisitiri w’Intebe riteganya ko umuyobozi w’ishuri uzatsindwa isuzuma azareka kuba umuyobozi ahubwo akajya kwigisha.
Mu gihe adahise abona ishuri yigishamo, azahabwa igihe cy’amezi atandatu cyo kuhashaka, icyo gihe akazajya ahembwa 2/3 by’umushahara yahembwaga. Ayo mezi n’arangira azongererwa andi mezi atandatu yo gushakirwa umwanya wo kwigisha ariko noneho adahembwa, narangira atahabonye yirukanwe burundu.













Kanda hano ubone ibyavuye mu isuzuma
Akarere perfomance results
Source: umurunga
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
