RMC yakebuye Virunga Today ku bwo gutangaza inkuru iyobya abanyarwanda
Urwego rw’igihugu rw’abanyamakuru bigenzura ruheruka gutumiza umuyobozi w’ikinyamakuru Virunga Today rumugaragariza ikosa rikomeye ryakozwe ubwo iki kinyamakuru cyatangazaga inkuru iyobya abanyarwanda, inkuru yagarutse ku bikubiye mu itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, iboneraho no gusaba iki kinyamakuru kuzuza ibisabwa ngo gikore bunyamwuga.
Koko rero, nyuma yaho RIB irekuye umunyamakuru waVirunga wari ukurikiranyeeho icyaha cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru imaze kumugira inama yo kuzuza ibisabwa ngo akore itangazamakuru ry’umwuga, mu nkuru yasohotse muri iki gitangazamakuru, mu mutwe ugira uti: Habonetse ingingo irengera… , umunyamakuru yemeje ko icyaha yari akurikuranyweho mu butabera cyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru kitari gifite ishingiro kubera ko ingingo ya 19 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda riha buri wese uburenganzira bwo gutangaza inkuru akayigeza ku bantu benshi.
Ibyavuzwe muri iyi nkuru bikaba bigaragara ko uyu munyamakuru gumvise nabi ibikubiye muri iyi ngingo ndetse ko n’itegeko ryose uko ryakabaye rigenga itangazamakuru atarisobanukiwe akaba aryo mpamvu akomeje gukora amakosa mu nyandiko anyuza muri iki gitangazamakuru nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa RMC.
*Umunyamakuru w’umunyarwanda wese ahabwa uburenganzira n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura*
Basobanurira ubuyobozi bwa Virunga ikosa rikomeye ryakozwe mu nkuru yavuzwe haruguru, abayobozi muri RMC bifashishije ingingo ya 3 y’itegeko no igenga itangazamakuru mu Rwanda maze bagaragaza ko uyu wiyita umunyamakuru wa Virunga Today yiyitirira umwuga w’itangazamakuru, icyaha kivugwa mu ngingo ya 281 muri code penal.
Umunyamakuru w’umunyarwanda, yaba ukora mu
kigo cy’itangazamakuru cyemewe cyangwa
uwigenga cyangwa uhagarariye igitangazamakuru
cy’amahanga mu Rwanda, ahabwa uburenganzira
n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura.
Ku bijyanye n’uyu mukozi wa Viringa Today, akaba nawe yiyemerera ko uburenganzira buvugwa muri iyi ngingo atigeze abuhabwa ko rero atari umunyamakuru.
Ibivugwa mu ngingo ya 19 y’iri tegeko kandi nabyo birumvikana, kuba wagira uribuga unyuzaho amakuru utangariza abantu benshi, ntibiguha uburenganzira bwo kuba umunyamakuru w’umwuga, ibyo kuba umunyamakuru w’umwuga, ufite uburenganzira n’inshingano bivugwa muri ririya tegeko akaba ari uwabihereww uruhushya na RMC.
Virunga Today yashinzwe hatubahirijwe ibikubiye mu itegeko rigenga itangazamakuru n’andi mategeko.
Itegeko no ryo kuwa niryo rigenga itangazamakuru rigizwe n’ingingo 26 zikubiye mu mitwe itandatu ivuga ku birimo umwuga w’ubunyamakuru, ku burenganzira bw’abanyamakuru, imikorere y’ibitangazamakuru…
Ibivugwa n’ibisabwa muri izi ngingo byose, bikaba bitarigeze byubahirizwa n’uwashinze iki kinyamakuru, wakomeje kwutwaza ingingo ya 19 y’iri tegeko nyamara bigaragara ko Virunga Today ikora nk’ikinyamakuru cyakagombye kubahiriza ibisabwa muri iri tegeko aho gucungwa nk’urubuga rwa interneti rusangiza abakunzi barwo amakuru yo hirya no hino mu gihugu.
Basabye Virunga Today kuzuza ibisabwa ngo ikore kinyamwuga
Mu kwanzura ikiganiro cyari cyahuje impande zombi, ubuyobozi bwa RMC bwabye Virunga Today kwihutira kuzuza ibisabwa, igashaka abakozi ndetse n’ibikoresho bya ngombwa bisabwa ngo ikinyamakuru cyemererwe gukora kinyamwuga, kugira ngo hirindwe ko abanyamakuru basanzwe bakorera ikinyamakuru bazaryozwa ibyaha birimo ibyo kwiyitira umwuga w’itangazamakuru bakomeje kwishoramo, kugira kandi ngo iki kinyamakuru kizashobore gutanga umusanzu wacyo mu iterambere ry’igihugu mu bwisanzure no mu mutekano cyazakesha kuba kizwi n’urwego rwashyirieeho kugenzura itangazamakuru mu gihugu, ibi bikazagerwaho cyujuje nanone ibisabwa n’uru rwego rw’abanyamakuru bigenzura.
Ku ruhande rwayo Virunga Today yashimye inama yahawe, igaragaza ko kuva ibisabwa ngo ibe ikinyamakuru gikora kinyamwuga byumvikana kandi ko bishoboka ko byaboneka mu gihe hashyizweho umuhate n’umwete wo kubishaka, igiye kwiha igihe kitarenze ukwezi ibe ibarirwa mu binyamakuru bikora kinyamwuga.
*RMC yakebuye Virunga Today ku bwo gutangaza inkuru iyobya abanyarwanda*

Basabye Virunga Today kuzuza ibisabwa ngo ikore kinyamwuga*