Ruhengeri: Diyakoni wanyuze benshi agashyirwa ku isonga muri bagenzi be, yoherejwe gucunga ibiryo by’abanyeshuri 300
Kimwe mu byatunguye umunyamakuru wa Virunga Today ndetse n’abandi bakurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bamaze kwibonera ibikubiye muri nomination y’abapadiri ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri y’umwaka wa 2025-2036, ni iyoherezwa rya padiri Iradukunda Renovatus mu ishuri ryitwa GS Marie Reine Rwaza ( Ex Apedi Rwaza) aho agomba gukora umurimo wo gucunga umutungo w’iki kigo kidasanzwe kizwi mu bikomeye bicungwa na Diyiseze Gatolika ya Ruhengeri.
Uyu ni padiri wigaragaje ubwo yimenyerezaga akazi kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, yitegura guhabwa isakramentu ry’ubupadiri, abakristu bashimye cyane inyigisho ze, bakaba baramubonagamo padiri uzaziba icyuho cy’abapadiri bagiye bagenda ku buryo butunguranye kandi barakoraga neza umurimo ukomeye wo kwita ku mbaga y’Imana.
Iyoherezwa rya Iradukunda muri Marie Reine ritumye hari benshi bongera kwibaza igishyingirwaho abapadiri bahabwa ubutumwa, bakibaza niba hashyirwa imbere ibyifuzo by’abakristu cyangwa se niba hari izindi nyungu zihishe ziba inyuma y’iki gikorwa.
Koko rero umwaka ushize nibwo uwari Padiri washimwaga na benshi, padiri Evariste Nshimiyimana wari umaze igihe gito akorera akazi gakomeye ko kwita ku mbaga y’abakristu kuri Paruwse Katedrale, yoherezwaga ikuba gahu gukorera ubutumwa muri Diyoseze ya Kabgayi aho yagombaga kuba Econome wungirije mu iseminari nkuru ya Kabgayi, none budakeye kabiri undi mupadiri wari ugiye gutera ikirenge mu cye yoherejwe mu mirimo utagira igisobanuro kinini nanone mu iyogeza butumwa,ni ukuvuga kuba umucungamutungo mu kigo cy’abanyeshuri batagera kuri 300.
Aha rero hakaba hibazwa niba icy’ingenzi mu butumwa bw’abapadiri ari ugucunga amafranga cyangwa gutagatifuza imbaga y’Imana
Padiri w’umuhanga, warambagijwe n’abakristu ndetse n’Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
Ku bitabiriye ibirori by’itangwa ry’ubupadiri muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri byabereye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12/07/2025 kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, Padiri Iradukunda Renovatus ni urya wavuze ijambo mu mwanya w’abagenzi be 8 baherewe rimwe isakramentu ry’ubusaserdote, akaba ari nawe kandi wumvikanye mu ijwi aha imbaga y’abakristu umugisha, hasozwa igitambo cya Misa y’uwo munsi.
Si byo gusa byaranze umwihariko wa Padiri Iradukunda kuko ninawe wabimburiye abandi gusoma Misa y’umuganura, Misa yasomeye kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri kuri iki cyumweru cyo kuwa 13/07/2025 yaraye ahawe ubupadiri, hari na bagenzi be bose baherewe ubupadiri rimwe hari kandi n’imbaga y’abakristu itabarika yari yitabiriye ubu bukwe, higanjemo abakomoka muri centrale ya Gacaca avukamo.
Abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale bakaba bitabira cyane Misa za mu gitondo, bo bari bararangije kwibonera ubuhanga mu gusobanura ibitabo bitagatifu by’uwari uzaba padiri Iradukunda kuko nk’uko Virunga Today yabigarutseho mu nkuru ziheruka, ni padiri aba bakristu biboneye ko afite impano zo mu rwego rwo hejuru zo gusobanura ibikubiye muri ibi bitabo, mu buryo bwuje nyine ubuhanga, bwumvikana, ibintu akora atabanje gutegura ku mpapuro, agakoresha igihe cya ngombwa, ntajye kure na gato y’ibikubiye mu masomo y’uwo munsi.
Ni ku bw’ibyo ndetse umwe mu bakristu waganiriye n’umunyamakuru wa Virunga Today yahamirije ko nta kabuza uyu Iradukunda azaba umusimbura mwiza wa padiri Nshimiyimana Evariste.
Uyu mukristu yagize ati: “ Wabonye ko twabonye umupadiri uzaba nka Evariste ?, ntazi kwigisha ?, hari ubwo asoma, hari ibintu asoma ? Wabonye ko ahuza isezerano rya kera n’irishya kandi agashyiramo n’inyigisho z’abatagatifu babaye ibyamamare, ni umuhanga cyane nuko wasanga nawe bamutwaye ”
Uyu padiri mushya kandi ubuhanga bwe yongeye kubugaragaza asoma Misa y’umuganura, ubwo yifashishiga amasomo y’icyumweru cya 15 gisanzwe agasobanura birambuye iby’urukundo Imana yadukunze urwo rukundo akaba ari narwo natwe tugomba kugaragariza bagenzi bacu.
Abari muri iki gitambo bakaba barashimye ibisobanuro byimbitse bya padiri nk’aho yabahaye igisobanuro ku mvugo yo kuva i Yeriko werekeza i Yeruzalemu n’iyo kuva i Yeruzalemu werekeza i Yeriko, umwihariko w’Ivanjili yanditswe na Mutagatifu Luka, ndetse agaruka no kw’ibaruwa Paul Mutagatifu yandikiye abanya Kolosi, yemeza ko ibyaberaga i Kolosi aribyo natwe turimo none. Iyi nyigisho nziza itarigeze ijya kure y’amasomo y’uwo munsi ikaba yaratwaye padiri wari utuye bwa mbere igitambo cya Misa mu buzima bwe iminota 12 yonyine ,iminota yari ihagije ngo abakristu bamuhe amashyi y’urufaya bashima inyigisho abahaye.
Basaba nyirimyaka kuboherereza abasaruzi, yababaha ntiboherezwe mu murima w’Imana
Iyi ni inyikirizo y’indirimbo yabaye kimenyabose muri Kiliziya Gatolika, ikoreshwa mu bihe bya liturjiya basaba Imana yiswe Nyirimyaka, kubaha intore zifasha mu iyogezabutumwa, zita ku mbaga y’Imana, zita ku ruzabibu nk’uko bikunze kuvugwa.
Ni nkaho kuri iki kibazo cya Iradukunda bisa naho ari ukugondoza Imana, aho Kiliziya igira amahirwe yo kubona umusaserdote nk’uyu, igikorwa kigorana ukurikije inzira zisabwa ngo haboneke umusaserdote, noneho by’akarusho ukabona umupadiri nk’uyu ufite impano nk’izi za Iradukunda, warangiza ukamwohereza mu butumwa butamuha akanya gahagije ko kugaragaza izo mpano ngo ashyire imbere inshingano z’ibanze za padiri ari zo guhagararira Kristu mu bantu,kubagezaho ijambo ry’Imana, kubayobora mu masakramentu, no kububakira ubumwe n’urukundo mu buryo bwa Roho.
Koko rero umurimo wo gucunga umutungo w’ikigo Padiri Iradukunda yahawe, ni umurimo usanzwe ukorwa n’aba layiki kandi bakanawukora ku bigo bikomeye bitagira amahuriro n’ikigo cya GS Marie Reine.
Ibigo nka Ecole des Sciences de Musanze, Lycee de Janja, Etefop cyangwa Regina Pacis, ni ibigo bifite abacungamutungo b’abalayiki kandi bakora inshingano zabo ku buryo bushimishije hakaba hakubazwa rero umwihariko w’iki kigo gifite abanyeshuri batarenga 300 muri internat ku buryo cyagenerwa Directeur w’umupadiri na intendant nawe w’umupadiri mu gihe hari abakristu hirya no hino bakeneye padiri wita kuri Roho zabo by’akarusho noneho uwo padiri woherejwe muri ubwo butumwa, akaba yarifujwe n’abakristu bamubonagamo nka padiri w’ingenzi mu iterambere ry’ubukristu bwabo.
Aha hanakwibazwa impamvu Ubuyobozi bwa Diyoseze butahisemo guha ubu butumwa padiri hafi yaho yari bwegere abakristu bamwifuje, abari basanzwe bakora ubu butumwa muri ibi bigo, hagashakwamo umwe wagurana na padiri,akaba ari ibintu byashobokaga binanemewe mu micungire y’abakozi.
Ibyo kohereza Padiri Iradukunda kuba intendant muri Marie Reine, bivuze ko igihe kinini cye azajya agiharira ibyo kujya kugurira ibijumba n’ibitoki abanyeshuri, kugenzura no kwirukana abanyeshuri bataratanga minerval, kugenzura ibibera mu gikoni n’ibindi biri mu nshingano z’umucangamutungo,mu gihe muri icyo gihe iyaba yari kuri paruwase yakagombye gufasha mu gutanga amasakramentu, gukurikirana muri rusange ubuzima bw’abakristu, ariko cyane cyane agahimbaza akenshi bishoboka igitambo cya Misa ari hamwe n’abakristu barenga ibihumbi 15 bitabira buri cyumweru Misa zo kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri.
Tubabwire ko abakristu basengera kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri bakiranye ibyishimo igaruka rya Padiri Mbonimpa Jean Claude nawe wishimirwaga bikomeye n’abakristu, akaba kuri ubu ari mu bazajya bahimbaza igitambo cya Misa kuri iyi Paruwase Katedrale ariko aba bakristu bakaba baragaragaje impungenge ku kuboneka kenshi k’uyu mupadiri uzaba ashinzwe n’ikigega cya Diyoseze.
Tubabwire kandi ko bamwe mu bakristu basengera kuri Paruwase Katedrale babwiye Virunga Today ko na mbere yuko Padiri Nshimiyimana Evariste yoherezwa i Kabgayi, undi mupadiri wari ku rwego nk’urwe ari padiri Ndabagoragora Evariste kugeza ubu akaba agikorera ubutumwa kuri iyi Paruwase Katedrale
Mu kurangiza twababwira nanone ko mu bijyanye n’ubukungu, hari ihame ryiswe theorie des avantages comparifs, ihamwe ryashyizwe ahagaragara na David Ricardo mu mwaka wa 1817 , rikaba rymeza ko mu itangwa ry’akazi, abantu bakwiye guhabwa imirimo ijyanye n’ubumenyi bwabo aho kugerageza gukora ibintu byose, bishatse kuvuga ko aho kohereza padiri kuba umucangamutungo ahantu, wahitamo kumukoresha mu bikorwa by’ivugabutumwa.
Inkuru bifitanye isano:
Paruwase Katedrale Ruhengeri: Abakristu bongeye kunyurwa n’inyigisho za Diyakoni Iradukunda
Twifashishije: www.wp.unil.ch
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
Uzi neza ko ikigo Marie Regine Rwaza kitazwi mu gihe kimaze imyaka irenga 40 kirerera Igihugu?
Wahamya neza ko Marie Regine Rwaza ifite abana 300?
Ese neza ko umwanya agiyeho atariwe Padiri wa mbere Ugiye kuwucunga kuko n’ubusanzwe wacungwaga n’abandi bapadiri?
Banza witonde usome inkuru! Padiri nagende yite ku mbaga y’Imana, ibyo guhaha amashu n’inyanya abirekere aba layiki! Ku Musanze se ntibarya! Theorie des avantages comparatives warayize! Nanubu iracyafite agaciro!