Politike

Ruhengeri: Padiri yasobanuye amasomo y’icyumweru cya 18 gisanzwe, umwaka C, yifashishije urugero rwamamaza ibikorwa by’umupfumu bitera urujijo rukomeye mu bakristu.

Icyumweru cyo kuri iyi taliki ya 03/08/2025 cyari icyumweru cya 18 gusanzwe mu mwaka wa C muri Liturjiya ya Kiliziya Gatolika.

Inyigisho zatanzwe muri Kiliziya zinyuranye muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri kimwe ndetse n’ahandi muri Kiliziya z’Isi yose zasubiyemo nyigisho ya Yezu igaruka k’ukwihambira ku bukungu bw’Isi, umururumba no kwibikira ubutunzi.

Iyi nyigisho ikaba ishingiye ku ivanjili ya Luka (12:13-21), aho Yezu avuga ku mugani w’umukire wibikira ubutunzi ariko akibagirwa Imana.

Henshi mu nyigisho zabo, ba padiri bakaba basabye abakristu kumva ko u ukungu bw’Isi ataribwo bugena agaciro k’ubuzima, ko kwibikira ubukungu nta gaciro byagira bitubakiye ku Mana, ko umururumba ushobora gutuma umuntu yibagirwa Imana n’abantu kandi ko ubuzima nyabwo ari ubushingiye ku mubano n’Imana, koatari ku byo umuntu atunze.

Mu nyigisho yakurikiwe n’umunyamakuru wa Virunga Today yatangiwe muri Kiliziya imwe iherereye muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, padiri yagiye aherekeza inyigisho ze n’udukuru tugufi twatumye abakristu barushaho gucrngerwa n’inyigisho.

Nko kubijyanye n’imibanire igoranye irangwa hagati y’abakire bagashyize n’abandi baturage baba mu buzima buciriritse, padiri yatanze urugero rw’umukire wishyira hejuru akanga kwitabira gahunda zisanzwe zihuriramo abaturanyi be, uyu mukire akaba yaramaganiye kure ibyo kugura ingobyi ya kinyarwanda yifashishwa bageza abarwayi kwa muganga cyangwa mu bundi butabazi cyane ko we yari afite imodoka zirenze imwe yari atunze.
Igihe cyarageze umudame we afatwa n’inda bisaba ko agezwa kwa muganga. Ibi byari ibintu byoroshye kuko yahise afata imodoka imwerekeza ku bitaro byari hafi aho gusa havuka ikibazo cy’ibiza byabaye muri ako gace bisenya ikiraro cyagombaga kunyuraho iyo modoka.
Byabaye ngombwa rero uyu mukire ajya kwiyambaza abaturanyi, abasaba ko bamuhekera umugore wari ukuriwe ngo ashobore kugera ku bitaro.
Inkuru ikomeza ivuga ko aba baturanyi batahise bihutira gutabara uyu muturanyi, babanza kumwibutsa ukwinangira yagize ngo ngaho ntakeneye kujya mu kibina cy’ingobyi.

Mu yindi nkuru ari nayo yateye urujijo mu bakristu, naho ubwo padiri yatanze urugero rw’abakire batanyurwa, bakarangwa n’umururumba bagashaka gukomeza kwigwizaho umutungo rinwe na rimwe babanje kwicara ku bakene.
Padiri yavuze ko hari umukire wagashyize ariko ntanyurwe n’ibyo yari atunze, ndetse akaba atarihanganiraga ko hari umuntu wamurusha ubukungu mu bice binyuranye by’ubukungu.

Uyu mukire ngo ngo yaje kwisanga hari abantu bamurushije umubare w’inka, maze ahitamo gushaka ukuntu yakongera umubare w’inka afite bityo ngo abe yaza imbere wa wamutunzi w’inka wari waramurushije ubwinshi bw’inka.

Ngo ku bw’amahirwe hari umuntu wari warabaye kimenyabose mu kuvangavanga imiti yatumaga icyo wifuje cyose ukibona! Nubwo padiri atigeze avuga ku biranga uyu muntu, birumvikana ko yakoraga imirimo ya gipfumu kuko padiri ntiyigeze avuga ko ari intumwa y’Imana cyangwa umuhanuzi wakoraga ubu butubuzi.

Ibyo uyu mukire yifuje ngo yarabikorewe amaze kwishyura ikiguzi cya service yahawe agera kuri miliyoni, maze asaba uyu mupfumu ko icyifuzo cye ari uko icyo yazajya akoraho cyose cyaba inka.
Inkuru irangiza ivuga ko ari uko byagenze, icyo uyu mukire yagiye akoraho cyose cyagiye kiba inka, kugeza no ku mugore n’abana bose bahinduka inka. Ibyakurikiyeho buri wese yabyibwira.

Gukoresha inkuru mpimbano mu nyigisho nyoboka mana ni byiza ariko bigomba kwitonderwa.

Urubuga persee.fr ku bijyanye n’ikoreshwa ry’inkuru mpimbano mu nyigisho nyobokamana rutubwira ko

Inkuru mpimbano (inkuru z’ibitekerezo, zikoreshwa nk’ibigereranyo) zishobora kuba ingirakamaro mu nyigisho nyobokamana mu gihe:

1.Zifasha gusobanura inyigisho zitoroshye
– Urugero: Inkuru y’umwana w’ikirara ishobora kwigisha imbabazi z’Imana, nk’uko Yesu yakoresheje ibigereranyo (paraboles) mu nyigisho ze.

2. Zikora ku marangamutima
– Zifasha abantu kwiyumvamo inyigisho, bakayumva mu buryo bubakora ku mutima.

3. Zifasha kwigisha indangagaciro
– Nko gukunda abandi, kwihangana, kwicisha bugufi, n’ubupfura.

4. Zikoreshwa nk’ibigereranyo, ntizitangwa nk’ukuri
– Iyo umwigisha asobanura ko ari inkuru y’ibitekerezo, bituma abantu batayitiranya n’ukuri nyako.

Nanone ariko uru rubuga rukemeza ko hari igihe
bitaba byiza gukoresha inkuru mpimbano mu nyigisho nyobokamana.
Koko rero ngo izi nkuru zishobora gutera urujijo cyangwa ibibazo mu nyigisho nyobokamana mu gihe:

1. Zitangwa nk’ukuri nyako
– Iyo umwigisha atavuga ko ari inkuru mpimbano, abantu bashobora kuyitiranya n’ukuri kw’ijambo ry’Imana.

2. Zivuguruza inyigisho z’ukuri
– Niba inkuru mpimbano irimo ibitekerezo bitandukanye n’inyigisho z’ukuri, ishobora kuyobya abantu.

3. Zitera urujijo mu myemerere
– Abantu bashobora kwibaza niba ibyo bigishwa ari ukuri cyangwa ari ibitekerezo by’abantu.

4. Zikoreshwa nk’ibigereranyo, ntizitangwa nk’ukuri
– Iyo umwigisha asobanura ko ari inkuru y’ibitekerezo, bituma abantu batayitiranya n’ukuri nyako.

Uru rubuga rukomeza rutanga inama ku muyobozi cyangwa umwigisha wifuza gukoresha izi nkuru mpimbano.

– Sobanura neza ko inkuru ari igitekerezo, igamije kwigisha, si ukuri nyako.
– Witondere ibikubiye mu nkuru: ntigomba kuvuguruza inyigisho z’ukuri cyangwa gutera urujijo.
– Koresha inkuru zifite indangagaciro: zifasha abantu gukura mu myumvire, mu kwemera, no mu mibanire.

Bashimye muri rusange inyigisho ya padiri ariko banenga urugero rwatanze runyuranya n’byo twemeza dusubira mu masezerano ya Batisimu.

Ubwo iyi Misa yahumuzaga hari bamwe mu bakristu bagize icyo batangariza uminyamakuru wa Virunga Today bijyanye nuko babonye inyigisho yatanzwe n’umusaserdote.

Umwe muri bo yavuze ko yanyuzwe n’inyigisho y’uyu mupadiri usanzwe arangwa no gukoresha inkuru mpibano agamije gucengeza inyigisho ze mubo aha ubutumwa, yongeraho ariko ko abona hari aho padiri yasobwe.

Yagize ati: “Amasomo y’uyu munsi yaryoheye abakristu, padiri yatwumvishije ko tugomba gukora, gushaka ubukungu bw’Isi ariko ibi ntibitume tujya kure y’Imana na bagenzi bacu, duharanira kugira Isi nziza itarangwaho ubusumbane n’ukwiharira, ariko iriya nkuru akoresheje asoza, yanteye urujijo, ni nkaho yamamaje ibikorwa by’uriya muntu nafata nk’umupfumu wahaye uriya mukire guhindura icyo akoze ho cyose, uriya ni umupfumu ibyakozwe yatubwiye binyuranye n’ibyo tuvuga dusubira mu masezerano ya batisimu, ko twanze shitani n’imigenzo yayo yose.”

Undi mukristu nawe yunze mu rya mugenzi we, anenga urugero rwatanzwe rusa nurutabanje gutekerezwaho n’umwigisha none rukaba rwateye urujijo mu bakristu.

Yagize ati:” Dusanzwe tuzi ko uyu mupadiri akunze gukoresha imigani n’ibigereranyo mu nyigisho, ibi ndetse hakaba n’igihe abikoresha ntaho bihuriye n’amasomo y’icyumweru, ariko noneho uyu munsi ntibyamugendekeye neza, iyi nkuru yifashishije irimo umupfumu ufite ububasha nk’ubw’Imana bwo guhindura ibyifuzo by’abantu mo ukuri, akaba yahaye uyu mukire ubushobozi bw’uko icyo akozeho cyose gihinduka inka, imushyize ku karubanda, yaje kogeza ubupfumu mu ngoro y’Imana.

Ku rundi ruhande ariko hari abandi bakristu bagaragaje ko bo nta kintu kibi babonye mu nyigisho ya padiri ubwo yababariraga iyi nkuru, ko icyangombwa bakuyemo ari uko umururumba no kutanyurwa atari ibyiza ko bishobora kugutandukanya n’urukundo rw’Imana.

Ni ibintu bisanzwe ko umunyamakuru uba witabiriye guhimbaza igitambo cya Misa hirya no hino muri za Kiliziya ziherereye mu mbibi za Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri agira atya agatunga na micro bamwe mu bakristu ngo baganire ku buzima bwabo bwa gikristu cyangwa ku buzima busanzwe mu mibereho yabo ya buri munsi, akaba ari nako byagenze kuri iki cyumweru, icyumweru cyanahuriranye n’itangwa ry’amasakramentu hirya no hino muri Diocese Gatolika ya Ruhengeri.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *