Politike

Rutsiro- Hamenyekanye uko byagenze ngo ba barimukazi bahabwe ibihano biremereye, Virunga Today ibona ko hari ibyari bikwiye guhindurwa mu iteka rya Ministre w’intebe

Nyuma yo gukora inkuru ku byabaye ku barimukazi babiri bo mu karere ka Rutsiro, inkuru yakozowe hifashishijwe gusa ibikubiye mu mabaruwa yandikiwe aba bombi abahagarika mu nshingano, Virunga Today yakomeje gushakisha uburyo haboneka amakuru yimbitse ku byabaye, ngo hamenyekane impamvu aba barimukazi bahawe ibihano biremereye bidahuje na busa n’uburemere bw’amakosa bashinjwa ndetse ntihumvikane n’uburyo yaba yarakozwemo.

Gs Ngabo: Nta gutukana kwabayeho, habayeho gusubirikanya nabi hagati y’impande zombi, directrice ategeka abagize komite de discipline guhamya Adele ikosa ryo gutuka Nyakubahwa….

Amakuru Virunga Today ifitiye gihamya, uwayatanze akaba atarifuje ko amazina ye amenyekana ku mpamvu z’umutekano we , yemeza ko intandaro y’ishyamirana ryabaye hagati ya Directrice Germaine na mwarimukazi Adele ari ikibazo cy’umwana w’incuke w’imyaka 2 uyu mwarimukazi yasabye mugenzi we wigisha muri nusery, ishuri ry’incuke,kuba yamufasha akamwakira mu ishuri, nawe akabona uko yigisha bitamugoye nubwo imyaka yo kwakirwa muri nusery itari yagakwiye.

Nk’uko byemezwa n’uwatanze amakuru, ngo aho directrice amenyeye aya makuru, yahamagaye Adele, amubaza impamvu yatinyutse kuzana umwana muri nusery kandi atujuje ibisabwa, ikintu ngo afata nk’ubujura kubera ko ngo uyu mwana ahabwa ibyo atemerewe n’itegeko.

Mu kumusubiza ngo Adele yamubwiye ko yumvaga nta kibazo kuba yaratse service mugenzi we yo kuba yamufasha akakira uyu mwana cyane ko hari n’abandi bana bakirirwa muri iyi nusery bari mu kigero nk’icye, ko rero ibyo amubwira asanga ari nko kumwangira umwana.

Adele ngo yongeyeho ko ariko niba ari uko bimeze, uwo mwana atazongera kumugarura, aha ngaha aakaba ariho ibaruwa ya Meya yakomoje ivuga ko umuyobozi w’ikigo yarimo agirwa inama Adele z’uko yakora neza inshingano ze undi akamusubiza amwuka inabi.

Ngo icyakurikiyeho nuko Directrice yategetse ukuriye akanama ka discipline gukora vuba na bwangu dosiye ya Adele, akamushinja gutuka directrice ku karubanda, ibi bikaba byarahise bikorwa, akanama ka discipline kanyura mu nzira zemewe n’amategeko zo gakurikirana iki kibazo, ibyavuyemo bikababa byari bihuje n’icyifuzo cya directrice, Adele asabirwa guhagarikwa amezi atatu hamaze gutangwa impamvu zoroshya ikosa kuko mu bisanzwe yari buhanishwe kwirukanwa burundu.

Gs Rugarika: Mwarimukazi yari arwaye bikomeye yihutira kujya kwivuza nk’uko bigaragazwa n’aho yivurije, akicuza impamvu atasabye uruhushya ubuyobozi bw’ikigo

Amakuru y’ibyabereye ku kigo cya Gs nayo Virunga Today ayikesha bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu karere ka Rutsiro mu bijyanye n’uburezi batifuje ko amazina yabo amenyekana. 

Aba bemeza ko ibyo kuremeza iki gihano byakozwe na directeur w’ikigo, wahaye amabwiriza abagize akanama ka discipline kandi nyamara ngo ukuriye aka kanama we yari yabwiye directeur ko abona uyu mwarimukazi yakwihanangirizwa, undi akabitera utwatsi, uyu ukuriye aka kanama igahitamo kutirirwa ahangana na directeur, bityo akanama akuriye kakemeza iki cyemezo cyashingiye no ku itegeko ryasomwe nabi.

Koko rero nk’uko byemezwa n’aba bahaye Virunga Today amakuru, ngo icyabayeho nuko uyu mwarimukazi yari yafashwe n’uburwayi mu buryo butunguranye, agahitamo kujya kwa muganga, abanje kujya kuguza amafranga yo kwivuza ku muvandimwe, ibi akaba nabyo bivugwa mu ibaruwa ya Meya imugahagarika, yememza ko atubahirije igihe cyo kuva no kujya ku kazi igihe yataga akazi atabimenyesheje ubuyobozi bw’ikigo undi agasubiza avuga ko yari arwaye ubundi akemeza ko yari yagiye kuguza amafranga.
Abahaye amakuru Virunga Today bemeza kandi ko Ibi byo kuba mwarimukazi Margarita yari arwaye bigaragazwa kandi n’impapuro zo kwa muganga.
Icyokora mu kwisobanura imbere ya komite ya discipline ibi byo gusohoka nta ruhushya ngo Margarita yaba yarabisabiye imbabazi, abayigize bakamutera utwatsi.

Icyuho mu iteka rya Ministre w’Intebe : Kurega uwo uregera

Nk’uko bigaragara kuri ibi bibazo byombi byo mu karere ka Rutsiro, ndetse no mu byakomeje kubera mu karere ka Gakenke, impamvu y’itangwa ry’ibihano biremereye ku bakozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze ni ububasha burenze  bwahawe abayobozi b’ibigo mu ikurikiaranwa ry’amakosa yo mu kazi kuri aba bakozi ndetse no kuba akanama ka discipline kashyizweho ku kigo bikaba bitakorohera gukorera mu bwisanzure ku mpamvu zumvikana zo gutinya ingaruka zababaho zo kutubahiriza ibyifuzo bya Boss, directeur w’ikigo.

Koko rero ingingo ya 57 y’iri teka rya Ministre w’intebe, ivuga ku muyobozi ufite ububasha bwo gukurikrana no gutanga igihano cyo mu rwego rw’akazi, mu gika cyayo cya 2, baha ubu basha umuyobozi w’ikigo mu ikurikirana ry’amakosa y’umukozi ahanishwa bihano bikomeye byo mu rwego rwa kabiri aribyo guhagarikwa ku kazi ndetse no kwirukana burundu.

Muri icyo guka bagira bati: Umuyobozi w’ishuri afite ububasha bwo gukurikirana umukozi wakoze ikosa rihanishwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri. Igihano gitangwa n’Umujyi wa Kigali cyangwa Akarere ishuri riherereyemo bishingiye ku cyifuzo nama cy’umuyobozi w’ishuri na raporo y’akanama k’ishuri ry’uburezi bw’ibanze gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi.

Aha bikaba byumvikana ko nubwo bivugwa ko bene ibi bihano bitangwa n’akarere cyangwa umujyi wa Kigali, aba bombi babitanga  nta kindi bashingiyeho uretse icyifuzo nama ( recommandation) z’umuyobozi w’ikigo na raporo y’akanama gashinzwe discipline mu kigo, aka nako tukaba twamaze kubona ko bitakorohera gukora mu bwisanzure, ubu bwisanzure akaba ari nabwo bwabuze kuri bariya barimu bo mu karere ka Rutsiro.

Byumvikane rero ko akarere cyangwa Umujyi wa Kigali nta bundi buryo baba bufite bwo kuba bwaburizamo ibihano biba byatanzwe hashingiwe ku busesenguzi bwakagombye gukorwa nabo, umukozi warenganyijwe akaba ategereza gusa  gutakambira Meya, uyu nawe akaba igisubizo amuha gisanga yararangije gutangira igihano.

Iki cyuho kiri muri iri teka rya Ministre w’intebe ninacyo abasomye ariya mabaruwa yandikiwe abarimukazi ba Rutsiro bakomojeho, bibaza ukuntu Directeur w’ikigo ariwe watanga igihano ku mwarimukazi we yemeza ko yamututse, bakaba bose baragaragaje ko nta butabera bwakwitegwa kuko ibyabaye bisa nibyo mu kinyarwanda bise : Kurega uwo uregera

Iyi ngingo ikwiye kuvugurwa

Virunga Today ibona rero ko aho bigeze nyuma y’umwaka urenga gato iri teka rya Ministre w’intebe rishyiraho Stati yihariye ku bakozi b’amashuri bo mu burezi bw’ibanze rishyizweho umukono, hari hakwiye gukosorwa zimwe mu ngingo ubona zarakomeje gutera ibibazo mu icungwa ry’amadosiye y’aba bakozi harimo n’ingingo ya 57 yavuzwe haruguru.

Virunga Today isanga akarere gakwiye kugaragara birushijeho mu gikorwa cyo gukurikirana amakosa yakozwe n’abakozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze aho gukomeza kuba nk’indorerezi muri ibi bibazo, ahubwo kakaza gaha umugisha ibyemezo biba byafashwe kandi kataragize uruhare mu ikurirana ry’aya makosa cyane cyane aya ahanisha ibihano byo mu rwego rwa kabiri.

Bityo Virunga Today ibona ko:
Ingingo ya 49 y’itegeko rishyiraho stati yihariye ku bakozi bo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze ivuga ku bagize akanama gakurikirana amakosa yo mu kazi, yavugururwa hakongerwamo umukozi ushinzwe uburezi mu murenge, akaba ari nawe uba perezida w’aka kanama, bityo akaba imboni y’akarere muri ibi bibazo by’imicungire y’abakozi, akarere ntikazongere guturwa hejuru ibi bibazo kuko uyu mukozi yajya aha raporo akarere bijyanye n’ibiba byabaye muri uru rwego.

Ibi bidashobotse, Virunga Today ibona noneho hahindurwa ibivugwa mu gika cya 2 cy’ingingo ya 57, maze aho kugira ngo akarere n’umujyi wa Kigali bihabwe inshingano gusa zo gufata icyemezo ku mukozi hashingiwe ku cyemezo-nama cy’umuyobozi w’ikigo ndetse no kuri raporo y’akanama ka discipline, hakongerwemo ko iki cyemezo gifatwa hamaze gukorwa ubusesenguzi cyangwa ubugenzuzi ku bivugwa muri raporo yavuye ku kigo cy’ishuri.

Uretse n’iyi iyi ngingo yindi ivuga ku bagize aka kanama yavugururwa, hanatangwa umucyo ku itangwa ry’ibihano rivugwa mu mutwe wa kane wa ririya teka rya Ministre w’intebe, hagasobanuka uko ibihano bitangwa hakurikijwe uburemere bw’ikosa, hirindwa nk’ibyabaye ku mwarimu wa Gs Rugarika, wahawe igihano cyo mu rwego rwa kabiri kandi ikosa ashinjwa rihanishwa igihano cyo mu rwego rwa mbere.

Tubabwire ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru basobanura iby’isezererwa rya bamwe mu bayobozi b’ibigo, abayobozo muri REB babwiye abanyamakuru ko bamwe muri aba bayobozi bari barisha agasozi, barishyiriyeho igisa n’ubwami mu bigo bayobora, biba ibiribwa leta igenera abana, bagakoresha amafranga ya captation uko bishakiye, bakaboneka gake gashoboka ku bigo by’amashuri n’indi myitwarire yatumye nta yandi mahitamo yari asigaye uretse kubasezerera muri izi nshingano

Icyokora ubanza icyo aba bayobozi batavuze cyangwa batamenye ari uko bamwe muri aba bayobozi bagiye bagaragara no mu bikorwa bihohotera abo bayobora, bagamije kubikiza cyangwa bakishora mu bikorwa byo kwaka ruswa y’igitsina ku bakozi, muri Virunga Today tukaba twaragiye duhabwa amakuru kuri iyi mikorere, tugategereza kubona ibimenyetso simusiga, igikorwa gisaba igihe kitari gito.

Seo mu murenge ashyizwe muri aka kanama hagabanywa iterabwoba rya directeur ku kanama, akaba n’imboni y’akarere mu bijyanye no gukurikirana amakosa yo mu rwego rw’akazi ku bakozi bo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze.

Akarere n’Umujyi wa Kigali bifata icyemezo cyo guhagarika umukozi cyangwa kumwirukana hashingiwe ku cyifuzo nama ( recommandation) no kuri raporo y’akanama ka discipline gakorera kenshi mu kwaha kwa directeur

Muri uyu mutwe hazongerwamo ingingo isobanura ibirimo ni ryari umukozi wakoze ikosa rihanishwa igihano cyo mu rwego rwa mbere yahanishwa icyo mu rwego rwa kabiri kubera impamvu ziremeza ikosa.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *