School feeding: Undi muyobozi w’ikigo cy’amashuri afatiwe mu gikorwa cyo kwiba ibiribwa bigenewe abana, Guverinoma isabwa gukaza ibihano ku bishora bose muri ubu bujura
Ku ishuri ribanza rya Mwanza riherereye mu murenge wa Mataba akarere ka Gakenke haravugwa ubujura bw’ibiryo bigenewe gutegurwamo amafunguro y’abana b’abanyeshuri.
Amakuru Virunga Today yakuye ahantu hanyuranye kandi yizewe aremeza ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 15/10/2025 aribwo umuyobozi n’umubitsi b’iki kigo batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rugenza ibyaha RIB nyuma yaho abaturage batanze amakuru y’ubu bujura ku nzego z’umutekano.
Umwe mu bahaye amakuru Virunga Today yagize ati:
Umuyobozi wa E.P. MWANZA iherereye mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, afunganywe n’Umwarimu we wari Responsable akaba na Trésorier muri gahunda ya School Feeding. Barakekwaho kunyereza imifuka itanu y’akawunga n’ijerekani y’amavuta yo guteka.
Uyu yongeyeho ko ibi byabaye byamenyekanye kubera abaturage babonye Responsable w’ishuri atwaye ijerekani nshyashya ayikoreye, bahita batanga amakuru kuri RIB ihita itangira iperereza.
Nyuma ya Captation grant, ni School feeding itahiwe
Si ubwa mbere humvikana mu itangazamakuru inkuru z’ubujura bukorerwa ku biribwa byagenewe kugaburira abana b’abanyeshuri ku mashuri, hirya no hino hagiye havugwa inyerezwa ry’ibi biribwa bigizwemo uruhare n’umuyobozi w’ikigo ku kagambane n’ishinzwe umutungo w’ikigo, bikarangira bamwe muri aba baciye iy’ubusamo bagacika ubutabera.
Ibi bikorwa byo kunyereza ibiribwa bigenewe abanyeshuri biba mu buryo butandukanye: Bamwe babigurisha ku ruhande, abandi babikoresha mu ngo zabo, bikaba icyaha cy’ubujura n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta.
Ibi bikorwa by’ubujura bituma abanyeshuri babura amafunguro ahagije ku ishuri, bikabagiraho ingaruka mu myigire, ubuzima n’imyitwarire.
Iki ni ikibazo ngorabahizi kuko gishobora kuba gifite uburemere busumba ubutekerezwa, dore ko aka wa mugani, umujura ni uwafashwe, hakaba hashobora kuba hari ibiribwa byinshi binyerezwa ariko ntibimenyekane kubera amayere aba yakoreshejwe.
Uretse kandi ubu bujura bukorerwa ku biribwa by’abanyeshuri, bisanzwe bizwi ko hari imicungire mibi ikimeje kurangwa mu byo bita captation grant: amafranga yohererezwa ibigo by’amashuri buri gihembwe ngo akoreshwe mu bikorwa by’ingenzi nk’isuku, ibikoresho by’ishuri n’imibereho rusange y’abanyeshuri.
Byagiye rero bigaragara ko aya mafranga abayobozi b’ibigo batayakoresha uko bikwiye cyangwa bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.
Hakwiye kugira igikorwa ngo hahagarikwe ubu bujura budindiza ireme ry’uburezi.
Ubu bujura bukomeje guhabwa intebe mu bigo by’amashuri bugira ingaruka zikomeye ku burezi.
Zimwe muri zo ni :
Ingaruka ku banyeshuri: Kugira isuku nke, kubura ibikoresho, kutabona amafunguro ahagije, no kugabanuka kw’umusaruro uva mu burezi.
Ku bakozi: Kutishyurwa ku gihe, gusezererwa ku kazi, kugabanuka kw’ishyaka ryo gukora
Ku gihugu: Gusesagura umutungo wa Leta, kugabanuka ku ireme rt’uburezi no kugabanuka kw’icyizere mu nzego z’ubuyobozi.
Hakwiye gufatwa ingamba zinyuranye ngo hakumirwe ibi bikorwa harimo
-Gukaza igenzura ry’imikoreshereze ry’amafranga ya captation grant n’imicungire y’ibiribwa bigenewe abana!
– Guhana abayobozi b’ibigo babifatirwa mu byaha by’ubujura cyangwa inyerezwa.
– Gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana ikoreshwa ry’ayo mafaranga n’ibiribwa.
– Gutoza abayobozi b’amashuri indangagaciro z’ubunyangamugayo n’imiyoborere myiza.
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ni gahunda yatangijwe na Guverinoma y’U Rwanda mu mwaka wa 2014, yemezwa nk’itegeko mu 2019.
Intego nyamukuru y’iyi gahunda ni
– Kugabanya umubare w’abana bata ishuri: MINEDUC yemeza ko kuva gahunda yatangira, igipimo cy’abata ishuri cyagabanutseho 4% mu mashuri abanza.
– Kongera imitsindire y’abanyeshuri: Abana bafata amafunguro ku ishuri bagira ubushobozi bwo kwiga neza, bikazamura amanota yabo.
– Guteza imbere imibereho y’ababyeyi: Ababyeyi babona umwanya wo gukora imirimo ibateza imbere kuko baba bizeye ko abana babo bafata amafunguro ku ishuri.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel
