“Tugaragaza ko imisoro myinshi ituma bamwe batinya kuyitanga, abandi bagacuruza ibitemewe, abandi bakayihunga cyangwa bakayiba. Ibi byose bikurura ruswa n’ubukene.” – Dr Frank Habineza
Dr. Frank Habineza avuga ku kibazo cy’imisoro, agaragaza ko ishyaka abereye ku isonga Democratic Green party of Rwanda, ridashyigikiye imisoro myinshi cyangwa igaragara nk’inyunyuza abaturage. Ati: “Tugaragaza ko imisoro myinshi ituma bamwe batinya kuyitanga, abandi bagacuruza ibitemewe, abandi bakayihunga cyangwa bakayiba. Ibi byose bikurura ruswa n’ubukene.”
Yongeyeho ati: “Imisoro igomba kuba ingana kandi yoroheje kugira ngo buri wese ayitange abyishimiye, bityo bigire uruhare mu guteza imbere igihugu.”
Yasoje avuga ko Green party Ari ishyaka riharanira impinduka zishingiye ku burezi, ubuzima, n’ubukungu bushingiye ku baturage. Ntabwo turi abahezanguni, ariko dushyigikiye ko imisoro ibereye abaturage kugira ngo babone uko biteza imbere aho kubambura ibyo batunze.
Yabitangarije itangazamakuru uyu wa gatandatu Tariki ya 10/5/2025 I Kigali, aho iri Ishyaka Democratic Green Party mu Rwanda ryakoze inama ya Biro Politiki yari igamije gutora abakomiseri bashya, nyuma y’uko manda y’abari basanzwe bayobora komisiyo zarangiye umwaka ushize.
Mu byemezo byafashwe, harimo no gushyiraho abagize komisiyo nshya 12 zigize iri shyaka. Buri komisiyo ifite abantu 7, bivuze ko hatowe abantu 84 bayigize muri rusange. Ibi biri mu nshingano z’ibanze za Biro Politiki y’iri shyaka.
Umwanditsi: Mudatinya Fraterne