Tumeze nk’abari mu gihano kandi duturanye na Guverineri w’intara na ba mayors b’uturere: Abaturage ba Yaounde/Musanze bavuga ku ibura ry’umuriro rya buri kanya
Mu Rwanda hakomeje kuvugwa ikibazo cy’icikagurika ry’amashanyarazi riza ritunguranye, Ubuyobozi bwa REG bukaba bukomeje gusobanura ko iri cikagurika rifitanye isano n’ibibazo biri mu mu muyoboro mugari w’amashanyarazi duhuriraho n’ibihugu duturanye.
Ni ikibazo gihangayikishije cyane abanyarwanda ndetse byari byitezwe ko iki kibazo kiganirwaho mu nama y’umushyikirano kuko nubwo REG yakomeje kwizeza kuzagikemura bidatinze, magingo aya iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi, umuriro ukomeje kugira ibi bibazo REG nayo ikihutira gusa gusaba imbabazi no gutanga icyizere cyo kukibonera umuti mu minsi ya vuba.
Nubwo bimeze bityo abanyarwanda bakaba bakomeje kwizera kuzakemurirwa iki kibazo mu minsi ya vuba, abatuye agace ka Yaounde mu mujyi wa Musanzw bo bakomeje kwibaza ikibazo cyaba kiri mu muyoboro w’amashanyarazi yo muri aka gace byatuma buri munsi haba ibura rya buri kanya mu gihe ibindi bice byo mu mujyi wa Musanze, amashanyarazi nta kibazo aba afite, bakaboneraho REG kubavana muri urwangabangabo bagasubizwa amashanyarazi meza bahoranye.
Ibibazo biri muri transfo, bituma buri munsi haba icikagurika ry’amashanyarazi incuro zirenga 3 buri munsi mu gihe cy’umugoroba.
Ibi ni ibyibonewe n’umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe atuye muri aka gace k’umujyi wa Musanze nawe akaba ari mu bahuye n’ingaruka ziri cikagurika.
Transfo ivugwa ni iyakira umuriro uva ku muyoboro mugari (haute tension) Musanze Rubavu, mu kagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza, iyi transfo ikaba yubakiwe hafi ya station bita Olypmpique hafi y’umuhanda Musanze Rubavu.
Aha niho umuriro uhita ukwirakwizwa mu gice cy’akagari ka Ruhengeri, mu midugudu ya Byimana na Muhe, ari naho hari amacumbi y’abayobozi bakomeye mu mujyi wa Musanze barimo Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru, ba Meya b’uturere twa Musanze na Nyabihu n’abandi bayobozi bakomeye bo mu nzego zinyuranye.
Iyi transfo kandi ifatirwaho n’umuriro ukwirakwizwa mu gice kinini cy’akagari ka Cyabagarura kibarizwa mu mbago z’umujyi wa Musanze mu murenge wa Musanze ndetse n’agace gato ko mu kagari ka Rwebeya umrenge wa Cyuve.
Iby’uko iyi transfo ariyo nyirabayazana y’iri cagagaruka rya buri munsi ry’umuriro, bigaragazwa nuko buri gihe iyo habaye kuvaho k’uyu muriro, abatekinisiye ba REG bihutira kugera ako kanya kuri iyi transfo bagatangira ibyo gukanika iyi transfo.
Bivuze ko buri mugoroba, hagati ya saa kumu n’ebyiri na saa tatu, aba batekinisiye bifashishije imodoka yabo bagera muri iyi transfo nibura incuro 3, hakaba hibazwa impamvu iki kibazo kidakemuka, pieces ifite ikibazo muri iyi transfo ikaba yasimbuzwa cyangwa n’ibindi bibazo yaba ifite bigakemurwa burundu aho guhora basiragira buri munsi bakora depannage.
Icyokora bamwe abaturage basanzwe batazi ibijyanye n’imikorere ya transfo bakaba batazi naho iyi transfo iherereye, ntibumva impamvu y’iri bura rya buri kanya ry’uyu muriro ribera ahantu hamwe, ahantu hasanzwe hafite icyo hasobanuye mu mujyi wa Musanze nk’uko twabivuze haruguru.
Umwe muri aba baturage yagize ati:” Mwebwe mwandika inkuru mwazatubarize ikibazo cy’uyu muriro ubura urebye buri munsi incuro 3 mu gihe cy’umugoroba kandi aribwo tuba tuwukeneye, wagira ngo hari ikibi twakoreye REG tukaba turi mu bihano kuko ahandi hose mu mujyi wa Musanze, umuriro uba uhari”.
Uyu yongeyeho ko igitangaje ibi biba mu gace kiyubashye gatuyemo abayobozi bakomeye mu ntara n’akarere.
Yagize ati:” Iki kibazo cyaradushobeye, wasobanura ute ukuntu Guverneri na ba Meya batuye aka gace bakwihanganira iki kibazo kandi bakagombye kuvuga rimwe bikaba, nubwo numvise ko icyo cyuma gihenze, aba bayobozi ubwabo ntubagiteranya ariko ntibahore muri iri curaburindi natwe tukaboneraho.”
Ubwo twateguraga iyi nkuru iki kibazo cyari gikomeje kugaragara muri aka gace ka Yaounde, abaturiye aka gace bakaba bakomeje kugaragaza ko iki kibazo kibagiraho ingaruka zikomeye kubera ko kubura umuriro bihagarika ibikorwa byabo, ndetse no kuba uyu mwijima uha icyuho abarimo abajura babona umwanya mwiza wo kwigabiza iby’abandi.
Umujyi wa Musanze kandi ukomeje kugaragaramo ibibazo by’umuriro muke mu duce twawo tunyuranye ndetse hari n’imidugudu iri rwagati mu mujyi itaragezwamo umuriro w’amashanyarazi.



Transfo ya Yaounde iherereye hafi n’umuhanda Musanze Rubavu, hagacanirwa ibice birimo amacumbi y’abayobozi bakuru mu ntara y’amajyaruguruUmwanditsi: Musengimana Emmanuel
