Uburezi: Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri mu nzira zo kunoza imiyoborere y’ibigo ifatanije mu micungire na Leta
Mu nkuru ya Virunga Today iheruka ijyanye n’umusaruro utangwa n’ibigo bicungwa na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ku bw’ubufatanye na Leta y’ U Rwanda, umunyamakuru wayo yatabarije bimwe muri ibi bigo, agaragaza ko nta musaruro ushimishije bitanga uko imyaka yagiye isimburana ahereye ku mibare y’imitsindire y’abanuyeshuri yagaragajwe na NESA.
Aha niho munyamakuru yahereye asaba ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri kwifashisha ubunararibonye iyi Diyoseze isanganywe mu micungire y’amashuri maze igatabara ibi bigo, hakanozwa imicungire yabyo bityo hakaboneka umusaruro mwiza nk’usanzwe uboneka mu bigo byayo nka Ecoles des sciences, Lycee ya Janja, st Vincent Marie Reine, Runaba…
Hagati aho muri Virunga Today hakomeje kugera amakuru anyuranye ashimishije, yemeza ibyo kuvugurura iyi micungire byatangijwe hirya no hino muri Diyoseze ya Ruhengeri, hakaba hari n’icyizere ko bizakomeza bijyanye na gahunda yo gusezerera bamwe mu bayobozi b’ibigo bagaragaje ubushobozi buke.
Koko rero byitezwe ko Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri izabona umwanya mwiza wo gusimbuza abo basezerewe, ikabasimbuza abarimo abihayimana bafite ubushobozi bwizewe mu micungire y’ibigo by’amashuri.


Busogo zombi,Nyakinama ya 1, ES Karuganda, Nemba na Butete bimwe mu bigo by’ingenzi byamaze guhabwa abayobozi b’abihayimana
Ubwo igihugu cyari gitangiye inzira yo kwiyubaka nyuma y’ihagarikwa rya Genocide yakorewe abatutsi, urwego rw’uburezi bisa naho rwatangiriye kuri zero by’umwihariko Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri muri icyo gihe yahuye n’ibibazo bikomeye kuko n’abihayimana benshi bari basanzwe bayobora amashuri bari bacyibereye hanze y’igihugu, mu buhungiro.
Iyi niyo mpamvu, ubuyobozi bwa Diyoseze ya Ruhengeri bwarahisemo guha ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri abalayiki, ibigo byari bisanzwe biyoborwa n’abihayimana.
Twavuga nka Ecoles des sciences de Musanze yari isanzwe iyoborwa n’aba freres maristes, ishuri ry’ubukungu n’ubucuruzi rya Janja ryayoborwaga n’abapadiri.Byombi bikaba byari bisanzwe bicumbikira abana, boarding.
Buhoro buhoro uko abapadiri bagiye batahuka hakaboneka n’abandi bashya, Diyoseze yagiye ibategurira kuzayobora ibigo by’amashuri, boherezwa kwiga ibijyanye n’uburezi muri za kaminuza zigenga,maze uko bagiye baboneka bagenda basimbura abalayiki bari basanzwe bayobora ibigo twavuze haruguru.
Kera kabaye, mu myaka ya vuba aha, Diyoseze imaze kubona umusaruro mwiza wabonetse hamaze gukorwa ziriya mpinduka, imaze no kubona umubare w’abihayimana cyane cyane uw’abapadiri ukomeje kwiyongera, imaze kubona nanone ko umusaruro mu bigo byayo bitanga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, cyangwa 12 ukomeje kuba ingume, yahisemo no gukora izi mpinduka no muri ibi bigo, itangirira ku ikimeze nk’igerageza ku bigo byayo biri hirya no hino mu turere tw’intara y’amajyaruguru..
Muri ibyo bigo twavugamo icya Busogo ya 1 kiyoborwa kuri ubu n’umupadiri, icya Busogo ya 2 cyahawe umubikira byo mu karere ka Musanze ndetse n’icya Nyakinama ya 1 cyahawe umubikira.
Bisa naho kandi izi mpinduka zatangiye gutanga umusaruro ushimishije kuko uretse ikigo cya GS Busogo ya 2 ikomeje kugaragaraho ibibazo mu mitsindire naho ibisigaye byitwaye neza hafi no gutera ikirenge mu cy’ibigo bicumbikira abana bimenyerewe kugira abana batsinda ku rwego rwo hejuru.
Hari kandi ibigo cya Es Karuganda na Nemba byo mu karere ka Gakenke, icya mbere cyahawe umuyobozi w’umupadiri, icya kabiri gihabwa umubikira, ibi bigo kuri ubu bikaba bimeze neza ugereranije n’igihe byayoborwaga n’abalayiki, bikaba byitezwe ko n’imitsindire y’abana izarushaho kuba myiza.
Mu karere ka Burera ho ikigo cyikozweho impinduka ni Gs Butete, izi mpinduka nk’uko amakuru agera kuri Virunga Today abyemeza, ngo izi mpinduka zisabiwe n’abanyeshuri ubwabo nyuma y’imiyoborere mibi yakomeje kurangwa kuri iki kigo cy’ingenzi mu karere, ubuyobozi bwa Diyoseze bukaba bwarahise bwubahiriza ibyifuzo by’aba banyeshuri, ikigo gihabwa umuyobozi w’umupadiri.


Za Gs Kinoni na GS Nyange bimwe mu bigo bitahiwe guhabwa abihayimana.
Nk’uko twabivuze ahabanza, isezererwa rya bamwe mu bayobozi riheruka ryasize hari ibigo by’ingenzi bya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bizasaba ko bihabwa abayobozi bashya, bikaba byitezwe ko byanze bikunze bizahabwa abayobozi b’abihahimana.
Muri ibyo ibivugwa cyane ni GS Kinoni iherereye mu karere ka Burera neza neza kuri paruwase ya Kinoni iyoborwa n’abapadiri b’aba palotinni.
Abakurukiranira hafi ibibera muri Diyiseze Gatolika ya Ruhengeri, bemeza ko iki ari ikigo cy’ingenzi muri kariya gace ku buryo ubuyobozi bwa Diyoseze bwari bukwiye no gutekereza k’ukuntu iki kigo cyahindurwa boarding maze rikaba n’ikimenyetso cy’iterambere Kiliziya yagejeje muri kariya gace mu gihe yitegura kuzahimbaza mu minsi ya vuba Yubile y’imyaka 75 ya paruwase ya Kinoni. Aba bongeraho ko iki kigo gihawe ababikira b’aba St Vincent basanzwe bacunga ikigo nderabuzima cya kinoni byarushaho kuba byiza.
Ikindi kigo kivugwa ni icya GS ya Nyange giherereye mu karere ka Musanze. Iki ni ikigo kinini kiri ku buso burenga hegitari 3, kikaba gifite abanyeshuri barenga ibihumbi 3. Imiterere y’aha hantu ituma hari abemeza ko iki kigo ari n’ingenzi mu ishoramari rya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri ry’ejo hazaza kuko ari hafi ya pariki y’ibirunga imaze kuba kimenyabose ku Isi.
Uretse ibi bigo biriho imyanya y’ubuyobozi iri ku isoko, abakurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri bemeza ko ubuyobozi bwa Diyoseze buhoza ijisho no ku bindi bigo binini biherereye mu mujyi wa Musanze ku buryo isaha n’isaha bishobora guhindurirwa abayobozi bigahabwa abihayimana.
Ibyo bigo nu: Gs Karwasa iherereye mu murenge wa Gacaca, Gs Muko Tss iri mu murenge wa Muko, Gs Musanze ya 1 mu murenge wa Musanze ndetse na Gs ya Kabere iherereye mu mu murenge wa Kimonyi.
Uretse kandi ibi bigo Diyoseze ifatanije na Leta bikomeje gukorerwamo amavugururwa, muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri hakomeje gutangizwamo ibindi bikorwa by’ishoramari mu burezi bikorwa n’abihayimana. Ibiheruka ni ishuri les pionneers riherereye mu murenge wa Kimonyi rikaba rifite n’icyiciro cya Cambridge, rikaba ricungwa n’abikorera ku giti cyabo harimo abapadiri n’ababikira n’abalayiki , ikigo cya primaire na nusery giherereye i Remera Ruhondo gicungwa n’ababikira, ikigo Bright Moon Nusery and Primary School giherereye Karwasa cy’ababikira.
Muri icyo gihe kandi hatangijwe imirimo yo kwagura ishuri rya St Vincent de Muhoza risanzwe ricungwa n’ababikira b’aba St Vincent, imirimo nirangira isburi rikazashobora kwakira abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu mashuri abanza.

Umwanditsi:Musengimana Emmanuel
