Umuhanzikazi Byukusenge Claire agiye gusohora indirimbo nshya yise ‘Sinzatinya’
Hagy Images Studio
Umuhanzikazi uhagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Byukusenge Claire, yateguje amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Sinzatinya.’
Mu kiganiro Umuramyikazi Claire yagiranye n’itangazamakuru yahishuye inkomoko y’indirimbo ‘Sinzatinya.’ aho yagize ati:” Icya mbere nasubije amaso inyuma ndeba Inzira nanyuzemo sanga ntagikwiye kuntera ubwoba kuko ndikumwe n’uwacunguye ariwe Christ Yesu.
Yakomeje agira ati”nayikoze shaka kubwira Abantu ko badakwiye gutinya Ibyanone n’ibyejo kuko uwiteka wenyine ariwe mugenga w’ibihe tumbira yesu wenyine ntumukureho Amaso.
Ni indirimbo izaba ikoranye ubuhanga kubera aba Producers b’inararibonye yanyuze mu biganza, aho amajwi yayo yakozwe na Eppa Gold, Studio ya Aba Music niyo yatunganyije ibikorwa byose by’iyi ndirimbo.
Sinzatinya, ni ndirimbo izasohoka kuwa gatatu tariki 21 Gicurasi 2025. Ngize amatsiko yo kuzayireba.
Umwanditsi: Mudatinya Fraterne