Politike

Umujyi wa Musanze: Amayobera ku bantu bakomeje guca amande abanyonzi ngo ku kuba bakoresha imihanda itemewe

Inkuru y’ibi bihano bihabwa abanyonzi bo mu mujyi wa Musanze Virunga Today iyikesha ubutumwa bwoherejwe ku rubuga MIA ruhurirwaho n’abakunzi ba Virunga Today kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 04/05/2025.
Uwohereje ubutumwa yagize ati:” Mwiriwe neza ? Ese mwatubwira imihanda yemewe inyurwamo n’amagare mumugi wa Musanze, ko abatwara amagare barigutabaza ko bacibwa 5000 bitagira gitansi, mwafata micro mukerekeza ku Ngagi, Nyarubande, Mwubereshyi, mugafata amakuru mu banyonzi”

Uyu watanze amakuru yongeyeho ko ikibazo gikomeye ari uko abatwara amagare batamenyeshejwe impinduka zabaye ahubwo uhanyuze wese akaba acibwa 5000 bitagira fagitire.

Asoza ubutumwa bwe yasabye Virunga Today kugira icyo ikora kuri iki kibazo kubera ko ngo abanyonzi bakomeje kurenganwa ari nako bibangamira umurimo wabo wari utunze benshi.

Yagize ati: “ariko igikuru umuturage kwisonga, amagare bamaze gutwara adafite aho abarizwa nimenshi, abadafite akazi, abashomeri babaye be nshi mufate microfo ne mujye mubanyonzi mumenye ibirenze.”

Ku mpamvu yuko byinshi mu bibazo abanyonzi bagiye bavugwaho cyangwa bavugwamo Virunga Today yari isanzwe ibiganiraho n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyonzi bo mu mujyi wa Musanze, yahisemo nanone kubigenza ityo nubwo uwasabye ubufasha yabonaga ari byiza kubibaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu mujyi wa Musanze.

Ni ku bw’ibyo rero umunyamakuru wa Virunga Today yafashe bwa butumwa nawe yahawe uko bwakaye maze abwoherereza umuyobozi w’ishyirahamwe ryabo maze abuherekeza n’amagambo agira ati:” Ubwo mwareba ikintu kidasanzwe cyabaye mu mihanda ya Musanze kandi dufite n’amakuru ko aba security banyu bishora mu muhanda ku cyumweru kandi bizwi ko ngo ari umunsi w’ikiruhuko, ngo amande yose baca bakaba bayishyirira mu mifuka yabo! Thank you”.

Mu kumusubiza umuyobozi w’iri shyirahamwe yahakanye ansemba ko ibivugwa bidashobora kubaho agira at:” Ibi sibyo, umuntu wese utanze amafranga atagira kitanse ni ruswa, abasecurte bakora kucyumweru birirwa ku Magare no kuri Gare gusa, bacunga umutekano.”

Mu kurangiza ubutumwa bwe, uyu muyobozi yongeye guhamiriza uminyamakuru ko Poste zakoze zizwi ko rero ikibazo ari buze kugikurikana ubwe kandi ko uwagaragaraho ko yatse ruswa azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Mu bihe bitandukanye abanyonzi bo mu mujyi wa Musanze, bagiye bagaragaza ikibazo kiri mubo bita abasecurite babo, buri munsi bakaba babaca amande atagira kitanse ibyafatwa nka ruswa. Ikindi kandi ngo imikorere y’aba basekerite ngo ihutaza abanyonzi ikaba ngo na nyirabayazana w’amakimbirane y’izi mpande zombi akurura rimwe na rimwe umutekano muke mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze.

Ubyobozi bw’ishyirahamwe bwo buvuga ko iki kibazo bukizi kandi budasiba guhana abishora muri ibi bikorwa ariko bukongeraho ko hari n’umubare munini w’abanyonzi bakomeje kwishora mu bikorwa bitemewe harimo kutubahiriza amategeko y’umuhanda, ibituma bafatirwa ibihano bikarishye harimo no gufunga amagare yabo mu gihe gishobora kugeza ku mezi 3.
Virunga Today iracyakurikirana imiterere y’iki kibazo kindi cyavutse, amakuru yimbitse ni mu nkuru zitaha.

Ibibazo bivugwa mu ishyirahamwe ry’abanyonzi, Virunga Today isanzwe ibiganiraho n’ubuyobozi bwabo

Umwanditsi:Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *