Umujyi wa Musanze-Muhe: Nyiri Excel school yafunze umuhanda umaze imyaka irenga 30 ukoreshwa, werekeza ahubatswe amazu agezweho, hakekwa umushinga wo kwagura ishuri rye
Inkuru itangaje ariko inababaje irimo ivugwa mu mujyi wa Musanze, ni iy’igikorwa cya Nyirikigo cy’ishuri Excel School, ishuri riherereye rwagati mu mujyi wa Musanze cyo gufunga burundu umuhanda nyabagendwa wakoreshwaga n’abatagira ingano ugahuza umurenge wa Muhoza na Musanze wambukiranije igice cy’umudugudu wa Muhe, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Musanze.
Virunga Today yamenye aya makuru itinze ( nyuma y’ibyumweru 2 ibikorwa byo gufunga umuhanda bitangiye) yihutiye koherezayo umunyamakuru wayo ngo imenye uko byifashe.
Ubujiji bwo mu rwego rwo hejuru bw’abagize uruhare muri iki gikorwa
Yakira ubutumwa bw’umuturage utuye mu gace kafungiwe umuhanda, umunyamakuru wa Virunga Today yabwiwe ko iki gikorwa kimaze hafi ibyumweru bibiri gitangijwe kandi ko mu minsi ya mbere ikiri mudugugudu wa Muhe, n’ikiri Gitifu w’akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza, babwiye abaturage ko itaka ririmo gushyirwa muri uriya muhanda, rizasanzwa ahazubakwa ikibuga cy’imikino cy’ishuri Excel School ko rero bakwihangana hakazaboneka imashini yo kurisanza.
Uyu muturage yakomeje abwira umunyamakuru ko nyuma yaho bongeye kubaza iki kibazo aba bombi maze bababwira ko uriya muhanda utagaragara kuri master plan y’akarere ka Musanze , ko rero kubera iyo mpamvu uriya muhanda ugomba gusibwa hagakorerwa ishoramari rya Nyrishuri Excel School.
Umunyamakuru wa Virunga Today utarahise abona aho icyo gikorwa kirimo kubera yahisemo kwerekeza muri kariya gace ngo ashakishe aho ibyo byabereye, maze aza gusanga uyu muhanda nawe yari asanzwe awukoresha ubwo yabaga yerekeza mu rusisiro ruri mu ntangiriro z’uyu muhanda, ahatuwe n’abarimu bigisha muri za kaminuza, abakozi ba Leta n’abandi baturage bo mu ngeri zinyuranye.
Uyu munyamakuru kandi yiboneye ukuntu uyu muhanda warangije gufungwa burundu, ahari umuhanda nyirizina hakaba harunzwe amatoni n’amatoni y’ibitaka, abasanzwe bakoresha uyu muhanda bakaba barahisemo kurema inzira nto iruhande rw’ahahoze uyu muhanda kugira ngo bashobore gutambuka.
Umwe mu baturiye kariya gace umunyamakuru yasanze aragiye amatungo mu gitari kiri aho, yabwiye umunyamakuru ko bahohotewe bagafungirwa umuhanda wari usanzwe ubafatiye runini kandi bari bamaze iguhe kinini bawufashisha.
Yagize ati:” Uyu muhanda twawuhawe n’uyu musaza Yuli imyaka mirongo itatu irashize kandi ukoreshwa n’abantu benshi bava mu mirenge ya Muhoza Muko na Kimonyi, bambukiranya bagana mu bice by’imirenge ya Musanze na Kinigi, kuwufunga bizadutera ibibazo bikomeye kuko bizadusaba kujya tunyura uyu muhanda ugana Kalisimbi cyangwa tugasubira mu kizungu ngo dushobore kugera ku muhanda Musanze-Rubavu dusanzwe dukunze gukoresha tuva cyangwa tujya mu mujyi wa Musanze n’ibindi bice biwukikije cyangwa twerekeza mu bice bya Rubavu”.
Ku kibazo cyo kumenya uwaba yafunze uyu muhanda, yashubije ko abayobozi bababwiye ko ubu butaka bwaciwemo umuhanda ari ubwa nyirishuri Excel School akaba yifuza kuwufunga akaguriramo ishuri rye.
Ibi bisobanuro ubwabyo by’aba bayobozi bigaragaza ko ibyakozwe byose babigiyemo umugambi na nyirishuri Excel School nyamara ntibakamenye ko ibikorwa nk’ibi byo gufunga umuhanda bitamenyeshejwe urwego rubishinzwe bibuzwa n’amategeko igihugu kigenderaho.
Meya Nsengimana yifatiye mu gahanga abishoye muri ibi bikorwa bihohotera abaturage
Ikindi gitangaje kuri ibi byabaye byo gufungira uyu muhandav abaturage amagana bawukoresha, nuko haba urwego rw’umurenge haba ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, batigeze bamenya iby’ibi bikorwa byifashishije amakamyo n’ibimashini bya rutura hafingwa uyu muhanda.
Koko rero ubwo umunyamakuru yamaraga kubona ubukana bw’iki kibazo, yoherereje ubutumwa bugufi umuyobozi wa One Stop Center y’akarere ka Musanze, amubaza niba azi ibyakozwe hafungwa uyu muhanda. Uyu yashubije ko batari bazi aya makuru ko ku bw’ibyo bagiye gukurikirana iki kibazo ko ariko we abona ibyakozwe bidakwiye.
Yagize ati:” Murakoze ku makuru, abafite mu nshingano ku Murenge n’ushinzwe Imihanda ku Karere barazinduka bareba ikibazo uko giteye, ariko kubwanjye ntawafunga umuhanda usanzwe ukoreshwa ngo byemerwe.
Hagati aho Virunga Today yamenye ko Umuyobozi w’Akarere usanzwe utuye mu mudugudu wa Muhe yarakariye bikomeye abishoye muri ibi bikorwa, akaba ibi yarabigaragarije mu butumwa bwagaragaye ku rubuga rusanzwe ruhurirwaho n’abatuye umudugudu wa Muhe.
Meya Nsengimana yagize ati:”Mwaramutse neza ?, uyu wasutse itaka ahantu/mu muhanda se ko nabonye mudugudu agaragaza ko riri buze gusanzwa, yaba yabikoze ? ES w’akagari yatubwira ariko niba yari yabimenyeshejwe kuko haramutse haramutse ari no mu kwe mu gihe hari impinduka biri butere ku bari bahasanzwe bahanyura kubanza kubimenyesha ubuyobozi ni byiza kurusha”.
Mu kwikura mu isoni,kuri uru rubuga,Umuyobozi w’umugudu ushobora kuba yitwa Delphine yumvikanya yisobanura muri aya magambo:” Bari gushaka imashini yo kubisanza iyo mu ishyamba,mwihangane.
Itegeko rivuga iki kuri iki gikorwa cyo gufunga uyu muhanda
Mu gushaka kumenya icyo tegeko rivuga kuri ibi bikorwa byakozwe na nyirishuri Excel school umunyamakuru wa Virunga yifashishije ibikubiye mu itegeko no N°55/2011 ryo kuwa
14/12/2011 rigenga imihanda mu Rwanda.
Mu ngingo ya 3 agace C ahavugwa icyiciro cy imihanda y’Uturere n’Umujyi wa Kigali
n’ahandi hafatwa nk’umujyi -urwego rwa 2 bagira bati :” Imihanda y’Uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’umujyi – urwego rwa 2 ni uduhanda two mu cyaro duhuza imihanda y’Uturere n’ahantu hagiye hakomeye mu cyaro, hatuwe n’abantu benshi bari hamwe.”
Ibi bivuze ko nubwo umuhanda waba utaboneka kuri master plan y’akarere (kubera ahari kwibeshya) bitavuze ko uhitwa ufungwa.
Ingingo ya 24 y’iri tegeko ivuga ihindurwa ry’ikoreshwa ry’umuhanda igira iti:”
Birabujijwe guhindura uko umuhanda
ukoreshwa, uretse iyo byatangiwe uruhushya na Minisitiri ufite imihanda mu nshingano ze.Uwo ari we wese uzahindura ikoreshwa
ry’umuhanda cyangwa icyo wagenewe atabiherewe uruhushya agomba mu gihe
abisabiwe, guhita asubiza ibyo yangije uko byari bimeze mu buryo bugenwa n’amategeko, mu gihe atabikoze bigakurwaho na Leta ku
mafaranga ye.”
Ingingo ya 34 yo ivuga ku ikurwaho ry’umuhanda.
Bagira bati:” Iteka rya Minisitiri rigena ikurwaho ry’umuhanda wo mu cyiciro icyo ari cyo cyose.Ibice by’umuhanda bikuwe mu mutungo
rusange wa Leta bihita byinjizwa mu mutungo bwite wayo cyangwa uw’urwego rw’ibanze rurebwa na byo kandi itangwa n’igurishwa ryabyo rigakorwa hakurikijwe amategeko abigenga.
Ngayo nguko iby’iyi dosiye yifungwa ry’umuhanda ryakozwe ku kagambane k’ubuyobozi bwabanze, hagahohoterwa abo byshinzwe kureberera mu gihe nyamara mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Musanze iherutse guterana intero n’inyikirizo byari bimwe “umuturage ku isonga”.








Umwandutsi:Musengimana Emmanuel
