Umuti ukwiye-Uburengerazuba: Umunyamakuru yatunguwe anababazwa bikomeye n’icyemezo ngo cyaba cyarafashwe n’intara cyo guhagarika ikoreshwa ry’igare mu buhahirane hagati y’uturere dutanu
Nk’ibisanzwe kuwa gatanu wa buri cyumweru, kuri iyi taliki ya 19/09/2025, mu kiganiro umuti ukwiye gihita kuri Rc Musanze, abakurikira ibiganiro by’iyi radiyo bahawe urubuga barinigura bagaragaza ibyo bashima ndetse n’ibyo babona bitagenda neza mu buzima bwabo bwa buri munsi bibanda ariko ku bijyanye na service bahabwa ziganjemo iza Leta.
By’umwihariko ariko mu kiganiro cya none uwitwa Biganiro, usanzwe ari mubo bita b’ambasaderi b’iyi radiyo, nyuma yo gushima Vice mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke ngo ku bw’ukuntu abakenurira vuba kandi neza ibibazo baba bamugejejeho, yumvikanye agisha inama umunyamakuru ku bibazo yagize mu ishoramari rye akaba ari ibintu bitari bimenyerewe muri iki kiganiro.
Koko rero nk’uko yabibwiye umunyamakuru mu rwego rwo kumugisha inama ngo nyuma yaho umushinga wo gucuruza impu umuhombanye, ngo yahisemo gushora mu bwikorezi ku magare none ngo nawo waramuhombanye kubera ibyemezo bitavugwaho rumwe byakomeje gufatirwa abanyonzi mu karere ka Nyabihu.
Biganro akomeza asa nuririra uyu munyamakuru ko biriya ibyemezo byadindije bikomeye umurimo wo gutwara ibintu n’abantu byiganjemo inzoga zengwa mu bitoki mu turere dukikije icyogogo cya Vunga aritwo: Gakenke, Musanze, Nyabihu, Ngororero na Muhanga, akaba rero yamugishaga inama kucyo yakora kuri iki kibazo kitamworoheye na mba.
Abanyonzi babujijwe epfo na ruguru
Nk’uko byasobanuwe na Biganiro, ngubwo yari amaze guhura n’ikibazo cyo kubona isoko mu mushinga yari yarateguye wo gucuruza impu, yahisemo gushora imari mu mushimga wo gutwara inzoga no kuzicuruza yifashishije amagare, ibyo akabikira azivana mu duce dusanzwe tuzwi mu buhinzi bw’urutoki, uduce two mu karere ka Gakenke ndetse n’utwo mu karere ka Nyabihu, akazigemura mu karere ka Musanze ndetse na Nyabihu.
Muri icyo gihe ariko ngo abakozi be, abanyonzi, batangiye guhura n’ibibazo mu mihanda cyane cyane iy’akarere ka Nyabihu, basabwa kutongera gutwara imitwaro igerekeranye banasabwa no kutongera gutwara nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ayo mabwiriza yose ngo bagiye bayubahiriza uko yakabaye nubwo hari ingaruka byagize muri aka kazi kabo ka buri munsi.
Biganiro wumvikanye asa n’uwihebye, yakomeje abwira umunyamakuru ko icyemezo cyaje kumuca intege ndetse kikaba gishobora kuzamushora mu busabirizi ari icy’ubuyobozi buherutse gufata cyo kubuza itwara ry’inzoga ku magare mu mihanda bakoreshaga bagemura inzoga hirya no hino mu turere twavuze ruguru.
Umunyamakuru yatunguwe anababazwa cyane n’icyo cyemezo
Mu gushaka kumenya byinshi ku makuru yahawe urebye atari yuzuye ku mpamvu ahari zumvikana zo gutinya inkurikizi, Umunyamakuru utarahise yumva imiterere y’iki kibazo, yabajije Biganiro niba koko muri iki gihe nta gare ryemerewe gutwara inzoga kandi izi nzoga bizwi ko zengwa mu bitoki bihingwa ku mugaragaro muri turiya duce, hakaba nta n’amabwiriza yatanzwe yo kurandura izo ntoki, Biganiro yamushubije ko ibyo ari ukuri ko n’ikimenyimenyi amagare ye yose aparitse ko atatinyuka kuyashyira mu muhanda kuko bahita bayatwara.
Umunyamakuru wakomeje gusa n’uwitotomba yabwiye Biganiro ko niba ari ikibazo cy’inzoga z’inkorano baba bitwaza, byoroshye gutandukanya izo nzoga n’inzagwa zengwa mu bitoki by’umwimerere n’imbetezi ndetse n’ikigage cyenzwe babanje gutegura umusemburo.
Arangiza, umunyamakuru yanibajije icyo cyemezo cyamaze dore ngo adasiba guhura n’abanyonzi baturutse mu duce twa Vunga bazanye izo nzoga kandi ko uretse n’ibyo abaturage bamubwiye ko kugeza ubu bikigoranye guca inzoga z’inkorano kuko igenzura ryazo rikigoranye.
Biganiro yatunze agatoki ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe aziranye na Biganiro yifuje kumenya byinshi ku miterere y’iki kibazo maze ahamagara Biganiro ku murongo wa Telephone.
Ku kibazo cyo kumenya ku ikubitiro impamvu uwo yashimagije mu kiganiro ko yita ku bibazo by’abaturage be atakemuye iki kibazo, Biganiro yashubije ko iki kibazo kireba uturere dutanu two mu ntara 3, ko ariko amanamiza yose ava mu buyobozi bw’Intara y’iburengerazuba, ko ndetse ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru ( harimo ahari na vice mayor Aimee), bwagerageje gushaka ukuntu amagare yakomorerwa ariko Intara y’iburengerazuba ikababera ibamba.
Ku kibazo cyo kumenya impamvu y’imyitwarire y’ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba kuri iki kibazo, Biganiro yashubije ko ngo Guverneri Ntibitura yavuze ko adashaka akajagari gakururwa n’abanyonzi birirwa bakora urujya n’uruza muri kariya gace ka Vunga, ibyo gusa, ko atari rero ikibazo cy’inzoga z’inkorano cyatumye hafatwa iki cyemezo.
Basoza iki kiganiro, umunyamakuru yabajije Biganiro iyo ibintu bishyira, Biganiroasubiza ko hari abaturage batinyutse kubwira abayobozi mu nteko z’abaturage, ko niba ikibazo cyabo kitabonewe umuti, bazafata urugendo ikibazo cyabo bakakigeza mu nteko ishingamategeko.
Biganiro yarangije yemeza ko niba hatagize igikorwa hagati aha ngo iki kibazo kibonerwe umuti ukwiye, ngo benshi mu baturage biteze kuzahura n’ibibazo bikomeye by’ubukene kuko izi nzagwa ndetse n’aya magare ariho aba baturage bakuraga anafranga yo kwifashisha mu buzima busanzwe ndetse no mu bikorwa by’iterambere ryabo.
Tubabwire ko ubuhinzi bw’urutoki muri kariya gace ka Vunga buzwiho kuba bwaragize uruhare rukomeye mu iterambere rya kariya gace kuva mu bihe byo hambere, benshi mu bacuruzi bakomeye babarizwa none mu mujyi wa Musanze, igishoro cya mbere bakaba baragikomoye muri ubu buhinzi cyangwa mu bucuruzi bw’ibikomoka ku rutoki.
Umwanditsi:Musengimana Emmanuel
M
