Politike

Imiyoborere myiza: N’aba Gakenke bifuza kuyoborwa nawe, Virunga Today ikabona ko hari byinshi bikimutegereje

Abakurikira ibiganiro bya Radio Musanze isanzwe ikurikirwa cyane n’abatuye intara y’amajyaruguru, bakomeje gutangazwa n’imvugo zishimagiza imiyoborere ya mayor uriho ubu mu karere ka Burera, Madame Mukamana Solina.

Ibi biraterwa nuko izi mvugo zari zisanzwe zimenyerewe n’abo bita b’ambasaderi b’iyi radiyo batuye mu karere ka Burera none kuri ubu urazisangana na b’ambasaderi bakomoka mu tundi turere nka Musanze, Gakenke na Nyabihu ndetse na bamwe mu banyamakuru bakorera iyi radiyo ya RBA

Nk’ubwo mu kiganiro umuti ukwiye cyahise mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 05/01/2025 l, ambasaderi wo mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke, agaragariza ubuto bw’ibiro by’umurenge wabo nk’ikibazo kibangamiye bikomeye imitangire ya service, yaratandukiriye, abwira umunyamakuru Yakubu, ko yatangajwe n’igikorwa cy’indashyikirwa cyakorewe abaturanyi babo bo muri Burera, bakagezwaho umuriro w’amashanyarazi uzabafasha kugera ku iterambere mu gihe iwabo uwo bafite ntacyo ubamariye kuko udashobora no kwifashiswa bogosha. Uyu mw’ambasaderi yarangije asaba aba baturanyi gushimira Imana kuba bafite umuyobozi mwiza nka Solina!

Undi mw’ambasaderi wo mu murenge wa Gacaca akarere ka Musanze nawe mu gihe gishize yumvikanye ashimagiza bikomeye imiyoborere myiza ya Solina, ahita anamusaba ko iyo miyoborere myiza yayigaragaza akemura ikibazo cy’umuhanda utari ukiri nyabagendwa mu murenge wa Gahunga baturanye.

Undi ambasaderi wo mu murenge wa Rurembo/ Nyabihu ( ukunze kurondogora) yakunze kumvikana nawe kuri iyi radiyo, ashima uyu mudame ngo akurikije amakuru avuga ku miyoborere ye myiza yagiye abwirwa n’abantu banyuranye.

Uretse n’aba ba ambasaderi, hari n’abanyamakuru bo kuri iyi radiyo badakura izina rya Solina mu kanwa, bashimagiza nabo ukuntu uyu mubyeyi yumva vuba ibibazo by’abaturage be, akagerageza kubishakira umuti.

Umunyamakuru wa Virunga Today wakunze kwandika inkuru zinyuranye nyinshi ku bibera mu karere ka Burera akaba no ku by’umwihariko yarabonye akanya ko kwigerera kuri terrain ari hamwe n’abayobozi b’akarere ubwo yari yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’akarere ka Burera, ahereye kandi ku bipimo biranga umuyobozi mwiza w’akarere, asanga hari ibyiza byinshi byigaragaza mu miyoborere ya Meya ariko asanga hari ibibazo byinshi by’inzitane bikimutegereje agomba guhangana nabyo mbere yuko yahabwa uwo mudende no gushimagizwa nk’uko bimeze ubu.

Arakurikira, ariyezera kandi aratinyitse

Ibyo kuba uyu Meya akurikiranira hafi ibibera mu karere ke ndetse na byinshi mu bibazo by’abaturage be akaba aba abizi abifiteho ingamba, byagaragaye ubwo yari mu kiganiro cyahitishijwe kuri Radiyo Musanze ( ikiganiro cyaje guhagarikwa kubera impamvu zutumvikana), byinshi mu bibazo yabajijwe akaba yarabitanzeho ibisobanuro byumvikana aboneraho no kugaragaza gahunda zinyuranye z’iterambere ry’akarere.

Ibi ninabyo yagaragaje ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro bakaba barashimye ibisobanuro Meya yatanze ku bibazo bari bafite ku iterambere ry’akarere. (Reba inkuru ya Virunga hasi)

Mu kiganiro umuti ukwiye gihitishwa kuri Radiyo Musanze niho uyu mudame yigaragaje, aho byagaragaye ko iki kiganiro kitajya kimucika, buri gihe akaba yaragiye atanga ibisobanuro mu ijwi rye cyangwa akoresheje ubutumwa bugufi, ku bibazo byabaga byatanzwe bireba akarere ka Burera.

Izindi mbaraga za Meya Solina nk’uko abari mu kiganiro n’itangazamakuru babyiboneye, zishingiye ku gitsure agaragaza ku nzego z’akarere ayobora, uhereye ku buyobozi bw’imirenge, ari nabwo bufite inshingano zikomeye zo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere.

Igitsure tuvuga aha si cya gitugu gituma wahindurwa ruvumwa ahubwo ni ya mikorere ikangurira buri muntu kumenya inshingano ze, ukamuhozaho ijisho, umwibutsa ko hari ikintu kibi kimutegereje aramutse atujuje izo nshingano ze nk’uko amaregeko n’amabwiriza aba abiteganya.

Abanyamakuru babonye muri Meya Solina umuntu wigirira icyizere, mu mvugo ye akaba arangwa no kwiyemera mu buryo bwiza, wigaragaje nk’ufata ibyemezo bikomeye adatinya, wihagararaho, akavuga ibyo atekereza nabwo adatinya,kandi akemera amakosa yabayeho ahubwo yakuyemo amasomo.

Meya utarakomvinse, utaremeje umunyamakuru Protais n’ikinyamakuru Virunga Today.

Nubwo uyu mudame yigaragarije abanntu banyuranye mu kazi ke nk’umuntu stratege, ureba kure, w’inyangamugayo, ntabwo byamworoheye kwikura imbere ya bimwe mu bitangazamakuru byakomeje kwerekana ko yagaragaje intege nke mu gihe yari akenewe, ngo hakemurwe bimwe mu bibazo byari byugarije akarere, ibibazo na magingo aya bikibangamiye iterambere ryifuzwa ry’akarere ka Burera.

Koko rero mu binyamakuru Imvaho nshya ( umunyamakuru Protais) no muri Virunga Today, ndetse no kuri Radiyo Rc Musanze, hakomeje kunyuzwa inkuru ku bibazo binyuranye akarere kakigendamo biguru ntege, ntibishakirwe umuti ukwiye vuba na bwangu bityo abaturage bagakomeza kuba mucyeragati.

Bimwe muri ibyo bibazo bigaragara nk’aho ari ibibazo byabaye akarande mu karere bikaba bisaba igihe gihagije ngo bibonerwe umuti urambye, ibindi byo bikomoka ku burangare, ku mikorere mibi y’abayobozi mu nzego z’ibanze Meya afiteho ububasha ku bw’ibyo akaba agomba kubazwa nawe ayo makosa.

Dore urutonde rw’ibibazo byagaragajwe n’ibi bitangazamakuru n’imiterere yabyo.

1. Ikibazo cya Kanyanga: Ni ikibazo cyabaye akaramata mu karere, ingamba zose zafashwe mu kugikumira zikaba nta musaruro zitanga, kanyanga ikaba ikomeje gukwirakwiza no kunyobwa mu karere ivuye mu baturanyi aho icuruzwa nk’inzoga zisanzwe. Iki kibazo kikaba cyarakomeje guhuzwa n’icy’inzoga z’inkorano zikomeje gukorerwa no kunyobwa muri aka karere.

2. Ikibazo cy’umwanda: Iki kibazo cyagarutsweho kenshi n’umunyamakuru Ngaboyabahizi Protais agaragaza ko byageze naho abantu bituma mu bisambu, ibintu byari bisa n’ibyaribagiranye mu gihugu. Uyu mwanda ngo ukaba ugaragara hirya no hino mu masoko no mu dusentere turi hirya no hino mu karere.

3. Mu bukungu: Havuzwe ikibazo cy’ubutaka bwiza bw’amakoro y’ibirunga budakoreshwa neza mu buhinzi,akajagari mu mikoreshereze yabwo akaba ariyo ishobora kuba ari intandaro y’udusimba bita utw’umweru, ubu twaburiwe umuti dukomeje kuyogoza kariya gace k’amakoro.

4. Ibikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi mu karere: Ubujura bw’amatungo butuma abaturage bahitamo kurarana nayo, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ubiherutse kuvugwa ahitwa Gatsibo/Butaro aho abashumba bayogoje iyi centre ubuyobozi burebera.

5. Ubuvugizi ku bibazo by’abaturage: Ikibazo cy’abaturage bimwe ingurane batuye ahegereye kaminuza UGHE, ndetse n’ikibazo cy’abimuwe mu birwa by’ikiyaga cya Burera bagitegereje ko ubutaka bwabo bwahabwa umushoramari, amaso yabo akaba yaraheze mu kirere.

6. Ikibazo cya ruswa gikomeje kumunga inzego z’ibanze cyane cyane iz’akagari, mu bunzi no muri za gahunda za Girinka na VUP.

7. Ikibazo cy’imidugudu imwe ikomeje kuba mu bwigunge hakaba hari n’idafite n’igikorwaremezo na kimwe cy’umuhanda.

Ibi ni bimwe mu bibazo bikomeye byagarutsweho n’itangazamakuru twavuze haruguru, bimwe muri ibyo kubera ubu buvugizi,Akarere kagiye kagira icyo kabikoraho, ibindi biracyari aho, ku buryo bisa naho nta n’ingamba zihari zo kurangiza burundu ibi bubazo byugarije aba baturage.

Uko byagenda kose, nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi ibijyanye n’imiyoborere myiza mu ntara y’amajyaruguru, hari byinshi abayobozi bandi bo mu ntara y’amajyaruguru bakagombye kwigira kuri Meya Solina harimo no kuba agirirwa icyizere na benshi mu baturage abereye umuyobozi.

Ndetse hari n’abagera kure bakemeza ko iyaba ari Meya Solina wahawe inshingano mu turere twa Musanze na Gakenke,ibibazo by’imicungire y’abarimu,iby’ibura ry’ibikorwaremezo, iby’akajagari mu miturire, iby’inganda zimuriwe rwagati ahatuwe n’abaturage, ibya service mbi zikomeje gutangirwa mu mirenge, byose biba byarabaye amateka muri turiya turere.

Tubabwire ko manda y’abayobozi b’uturere bariho ubu biteganyijwe ko izarangirana n’uyu mwaka, nta gihindutse muri uyu mwaka hakazabav amatora y’abagize njyanama na Komite Nyobozi z’uturere,abakurikuranira hafi ibibera mu karere ka Burera, bakaba bemeza ko ntawe byatungura uyu Meya yongeye kugirirwa icyizere agahabwa indi manda y’imyaka 5 cyangwa agahabwa izindi nshingano zisumbuye mu rwego rw’igihugu.

Meya Solina imbere y’itangazamakuru yigaragaje nk’umuyobozi ukurikira, utinyitse kandi wiyizera

Inkuru bifitanye isano:

Umuti ukwiye live: Ni Meya ukurikira, natwe uwaduha nk’uyu nibura umwaka umwe: Umuturage wo mu Ntara y’Amajyaruguru

Burera- Press Conference: Virunga Today yanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe, isezeranya kuzakomeza gukurikiranira hafi gahunda zinyuranye zo mu karere.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *