Musanze-Kinigi: Bamaze imyaka irenga 20 bahombora koperative “Agira gitereka” ariko ikanga ikarindimuka, ntihagire ukoma kubera gutinya Nubaha Faustin
Iyi ni inkuru yagarutsweho muri iki gitondo cyo kuwa 05/01/2026 kuri Radiyo Musanze mu kiganiro Umuti ukwiye. Byose bikaba byatangiye ubwo umwe mubo bita b’ambasaderi w’iyi Radiyo utuyw ahitwa Ninda ( umurenge wa Nyange) yahamagaraga umunyamakuru witwa Yakubu wari uyoboye iki kiganiro, amwibutsa ikibazo cy’iyi koperative ikorera mu murenge wa Kingi, undi akamusubiza ko yamubuze ngo baganire ku buryo burambuye kuri iki kibazo cyabo, bityo azabone uko nk’umunyamakuru yazabakorera ubuvugizi.
Aha niho hahise hatangira ikiganiro kirekire hagati y’aba bombi, bagenda bibukiranya bimwe mu byaranze iyi koperative ifite ikusanyirizo ry’amata, koperative imaze imyaka irenga 20 ikorera muri ibi bice byegereye ishyamba ry’ibirunga, ikaba ifite icyicaro mu murenge wa Kinigi.
Ambasaderi yongeye kwibutsa Yakubu intandaro yo kuba yaritabaje itangazamakuru, amubwira ko nta gihe kirashira abanyamuryango basabwa gutanga ibihumbi 50 byo kuvana mu gihombo iyi koperative, benshi mu banyamuryango bayo bakabyamaganira kure kubera ko barambiwe uwo mukino bahozwamo bikarangira koperative ikomeje kurindinuka mu bihombo.
Uyu ambasaderi yakomeje yereka uyu munyamakuru ukuntu mu myaka 20 ishize bakomeje gusabwa guhombora iyi koperative nyamara ntibagire na rimwe bahabwa inyungu za koperative.
Uyu ambasaderi yagize ati:” Imyaka 20 yararangiye buri mwaka dusabwa kwitanga tugatanga amafranga yo kuziba ibihombo bya koperative yacu, ariko nta na rimwe turagabana inyungu za koperative, njya numva ngo hari abahawe ibihumbi 3, bitanu bya jeto baje mu nama ariko njye nta na rimwe ndayahabwa, iyi koperative yakomeje kutubera umutwaro mudokorere ubuvugizi, ibyayo bimenyekane”.
Mu kumusubiza uyu munyamakuru yamubwiye ko hari byinshi yamenye kuri iyi koperative ubwo aherutse mu kinigi, kandi ko byose byakomeje kuzamba, abanyamuryango bagakoneza kugaraguzwa agati ntihagire ukoma kubera gutinya Perezida wayo witwa Nubaha Faustin.
Yakubu yakomeje abwira mugenzi we ko yamenye ko iyi koperative irangwa n’imikorere mibi yo mu rwego rwo hejuru, ku buryo hari ubwo bagemurirwa amata bakayakira, nyuma y’icyumweru bagahamagara uwayazanye, ngo aze gufata amata ye kubera yapfuye.
Ngo Sibyo gusa kandi nk’uko byakomeje byemezwa na Yukubu, ngo hari n’ibitaragiye bisobanuka mu bikomeje kubera muri iyi koperative nk’aho hari ubujura buteye urujijo buherutse kubera mu biro by’iyi koperative.
Koko rero ngo hari ibikoresho by’iyi koperative birimo photocopieuse biherutse umuzamu ari mu kazi, ariko ntihakurikiranwe uko byagenze, hakaba hakekwa ko ubuyobozi bwa koperative bwaba aribwo bwapanze iki gikorwa cy’ubujura.
Yakubu yongeyeho ko icyamubabaje kurushaho ubwo yari mu Kinigi ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Kinigi bwanze kugira icyo bumutangariza ku bijyanye n’iki kibazo.
Yagize ati: “Nashatse kuvugana iki kibazo na Gitifu w’umurenge wa Kinigi, muhamagara kenshi kuri phone yanga kunyitaba, ngerageje kumwoherereza n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza, buriya iyo bigenze kuriya, igisigaye aba ari ukujya kwibariza ikibazo Meya nk’ukuriye Gitifu”.
Ibi byose biba hari umukozi ushinzwe koperative ku murenge, hari uyashinzwe mu rwego rw’akarere, hari n’ikigo gishinzwe za koperative mu gihugu cyose.
Abakurikiye iki kiganiro bakagira n’umwanya wo gutanga ibitekerezo barakariye ibibera muri iriya koperative, bavuga ko nubwo henshi koperative zirangwa n’imicungire mibi, ko ariko ibibera muri iyi koperative ari agahomamunwa, ibihakorerwa bikaba ari ubujura bwo mu rwego rwo hejuru kandi bugakorwa inzego zishinzwe gukurikirana koperative zirebera.
No muri Virunga Today ni muri uwo mujyo tubona iki kibazo.
Nk’ubwo mu rwego rwo guteza imbere koperative n’amashyirahamwe, umurenge wahawe umukozi wita ku buzima bw’amakoperative umunsi ku wundi, akareba niba amategeko agenga koperative yubahirizwa, ko inama z’inteko rusange ziterana nkuko amategeko abiteganya, niba inama ngenzuzi ikora akazi kayo neza, imiterere y’ifoto y’umutungo wa koperative buri mwaka n’ibindi bipimo bigaragaza ubuzima bwa koperative.
Haribazwa rero niba mu Kinigi haba uyu mukozi, niba ahaba raporo atanga ku karere ku bamukuriye ziba ziteye zite ?
Ku karere naho kandi hari umukozi ufite akazi kihariye ko gukurikirana imikorere ya za koperative mu karere kose, hakibazwa rero ukuntu koperative “Agira gitereka” yaba yarakomeje kunyura murihumye akarere, igakomeza kunyunyuza imitsi y’abanyamuryango ari nako ibaha services mbi binyuranije n’inshingano bayihaye.
Uretse kandi n’izi nzego z’akarere, mu rwego rw’igihugu hari ikigo RCA mu nshingano gifite hakaba harimo Kugenzura imikorere y’amakoperative no kureba ko yubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi n’imibereho myiza.
Ntibyakumvikana rero na gato ukuntu koperative nka Agira gitereka, ifite ubuzima gatozi yahawe na RCA yakomeza kwishora mu bikorwa bibujijwe n’amategeko ngo ibe itafatirwa ibyemezo harimo n’ibyo kuyifunga burundu, abagize uruhare mu micungire mibi yayo bakaba nabo bakurikiranwa n’amategeko.
Tubabwire ko izi mpande zombi muri iki kiganiro zatandukanye zemerekanije kuzahurira mu kinigi kuri uyu wa kabiri taliki ya 06/01/2026, kugira ngo hashakwe amakuru yimbitse ku bibazo by’agatereranzamba byakomeje kuvugwa muri iyi kooperative, imyaka 20 ikarangira ntawe urabutswe, muri Virunga Today tukaba tubona ko azaba ari umwanya mwiza ku buyobozi bw’akarere wo gusobanura uruhare rw’akarere mu gukemura ibibazo by’abaturage bikomeye bikomeje kuvugwa mu itangazamakuru ariko kugeza ubu akarere kakaba katagaragaza ingamba zihanmye zo kubikemura.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel
