Politike

Musanze: Minisitiri Marizamunda Yuvenali  yifatanije n’abatuye umurenge wa Rwaza mu muganda usoza ukwezi abasaba kugira umutima w’ubutwari

Umuganda usoza ukwezi  kwa  Muatarama  2026 mu rwego rw’Akarere ka Musanze  wabereye mu Murenge wa Rwaza,  ahakozwe ibiraro 3 birimo ikiraro cyambukiranya umugezi wa Mukinga, gihuza Utugari 3 aritwo aka   Kabushinge , aka Nyarubuye n’akaagri  Musezero.

Uyu muganda wari witabiriwe  na Minisitiri w’Ingabo , Bwana Marizamunda Yuvenali akaba n’imboni y’akarere ka Musanze hari na Mayor w’akarere ka Musanze  Bwana Nsengimamuganda  n’abahagarariye ingabo na police mu karere.

Abari bitabiriye uyu muganda mu mirimo inyuranye bakoze harimo kugeza ibikoresho by’imbaho ahagomba gusana ikiraro  no kuzisimbuza  ibiti byari  bisanzwe kur’icyo kiraro kuko byari bishaje.

Umuganda urangiye abari bawitabiriye  berekeje ku cyicaro cy’Umurenge,  hakurikiranwa ikiganiro kijyanye n’umunsi, cyatanzwe na Minisitiri  MARIZAMUNDA Juvenal.

Ubwo yahabwaga ikaze n’Umuyobozi w’Akarere, Minisitiri MARIZAMUNDA Juvenal nk’Umushyitsimukuru,  yafashe  ijambo maze ashimira  buri wese witabiriye uyu muganda,   asaba ko ubufatanye n’ubushake abaturage b’Umurenge wa Rwaza bafite, bigomba gukomeza ntibihagararire aho, cyane ko aribyo bizabageza ku iterambere rirambye.

Yagize ati: ”Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wanyu abivuze mu kanya, ndabashimira uburyo mwifatanya mu gikorwa nk’iki cy’umuganda, nkanashima ko mu bijyanye nokwiteganyiriza muri ejo heza,  mwabaye  abambere mu Ntara yose y’Amajyaruguru, ndetse no mu bwisungane mu kwivuza mukaba mumaze kugera ku kigero  kiri hejuru ya 90%, ibyo byose bigaragaza ubutwari bwanyu mu kubaka igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Ingabo yakomeje asaba abaturage kuba intanga rugero bagira umutima w’ubutwari, isuku mu mibereho ya buri munsi, haba isuku yo ku mubiri, ku myambaro , mu nzira banyuramo, aho bataha, aho baryama, kubyo bariraho, igihe bategura ibyo barya n’ibyo banaywa , ariko cyane abashikakariza kurwanya  igwingira ry’abana mu nzira zose.

Minisitiri Marizamunda kandi yasabye abatuye umurenge wa Rwaza gukoresha inkunga bahawe  na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ URwanda  Paul Kagame binyuze mu mushinga wa ”Give directly” ihwanye na 1.500.000 frw kuri buri murayngo ,abagira inama yo kuzayibyaza  umusaruro kuburyo yazababera inkingi  y’iterambere rirambye.

Mu zindi  mpanuro Minisitiri Marizamunda  yakomeje guha abaturage, harimo n’ijyanye n’uburezi aho yababwiye ko  ko kujyana abana bose mu ishuri bigomba gukurikiranwa ku buryo bw’umwihariko, kuko ubumenyi bunyuze mu ngeri zose aribwo soko y’ubukire.

Minisitiri asoza ikiganiro yagiranye n’abaturage, yabasabye gukunda igihugu, bamagana ikibi, bashyigikira icyiza, iyo nzira ikazabafasha kugira amahoro, kugira umutekano, kandi buri wese ku giti cye akawuharanira, bikazabyara ubukire buzatuma  buri munyarwanda abaho neza.

 

 

Iyi nkuru yateguwe kandi yanditswe na Theogene HABUMUREMYI.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *