Paruwase Gahunga: Padiri Mukuru Audace arashinjwa kubuza epfo na ruguru abatuye mu rugo rw’ababikira kugeza naho abafungira inzira igana ku macumbi yabo, nabo bakazinukwa kwitabira igitambo cya Misa.
Inkuru y’ihagarikwa ry’ibikorwa by’umuryango w’aba Oblati b’umutima mutagatifu wa Yezu ikomeje Kubica bigacika mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kandi Virunga Today yo yarangije gukora ubusesenguzi ku ibaruwa Umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yandikiye umuyobozi w’uyu muryango amumenyesha nyine ihagarikwa ry’ibikorwa by’uyu muryango.
Ntabwo byagarukiye aho kuko mu rwego rwo kumenya ukuri kose ku byabaye muri Paruwase ya Gahunga, Akarere ka Burera, umunyamakuru wa Virunga Today yanyarukiye kuri iyi paruwase yifuza kumva icyo ubuyobozi bw’uyu muryango buvuga ku byabaye ndetse no gutega amatwi abakristu basanzwe basengera kuri iyi paruwase ngo bayivire umuzi inkomoko y’amakimbirane y’aba baturanyi babiri: Paruwase n’urugo rw’ababikira, bisanzwe bizwi ko basangiye ubutumwa bumwe bwo kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu.
Icyokora ntibyoroheye uyu munyamakuru kubonana n’ubuyobozi bw’uyu muryango, ku murongo wa Telefone uyu muyobozi akaba yarahakaniye umunyamakuru ibyo kumuha amakuru kuko ngo bataahawe uruhushya n’ abamukuriye bari mu gihugu cy’Ubutaliyani. Byarangiye umunyamakuru aganiriye gusa n’abakristu naho ubuyobozi bwa Paruwase bwo birazwi ko nta burenganzira bufite bwo gutangaza amakuru, Padiri Mukuru akaba yaragiriye inama umunyamakuru kuzashaka amakuru ku Buyobozi bwa Diyoseze buri mu mujyi wa Musanze.
Amakuru y’imibanire ya Paruwase n’urugo rw’ababikira byabanje kugora umunyamakuru wa Virunga Today kuyabona, kuko yaba umukozi ukora isuku wo kuri Gs Gahunga, yaba ndetse n’umwarimu uhigisha muri primaire, ku bibazo binyuranye yababajije bamutsembeye ko nta byinshi bazi kuri iki kibazo, ko icyo babonye gusa ari uko aba bikira byageze aho ntibongere kuboneka mu Misa zo kuri Paruwase bari basanzwe bategura. Aba ariko bagiriye inama umunyamakuru kwerekeza mu miryango rememzo yegereye kuri paruwase n’urugo rw’ababikira kuko ashobora kugira amahirwe yo kubona ubuhamya bw’abakristu bo muri iyi miryango remezo, ibintu umunyamakuru yahise yubahiriza.
Bidatinze yahise ahura n’umukristu hirya gato maze nyuma yo kuramukanya amusaba ko yamuha amakuru ku bibazo byabaye kimenyabose, bikaba bikomeje no kuvugwa mu gihugu hose: Ifungwa ry’ibikorwa by’ababikira bakoreraga ubutumwa aho iwabo mu Gahunga.
Mu kumusubiza yamubwiye ko icyo kibazo bakizi kandi ko byose byatangiye nyuma yaho ubutumwa bwa Padiri witwaga Jean Marie burangiriye agasimbuzwa Padiri Audace.
Yagize ati: ´Amakimbirane y’aba bapiri na ba Maseri yatangiye nyuma yahoo padiri Jean Marie ahinduriwe ubutumwa hakaza abandi bapadiri barimo padiri Siriro na padiri Audace kandi twamenye ko bapfuye ikibazo cy’amaturo, abapadiri banze ko ajya abarirwa mu babikira umubare wayo ukabwirwa abakristu nk’uko byari bisanzwe bigenda, bategeka ko ajya abarirwa kuri Paruwase kandi ntihigeze hongera kuvugwa mu kiliziya ingano yayo.’’
Umunyamakuru yabajije uyu mukristu niba iki kibazo cy’amaturo ari cyo cyaba nyirabayazana y’aya makimbirane kandi bizwi ko aya maturo mu bisanzwe ari aya paruwase, kuba ababikira baratswe inshingano zo kuyakira no kuyabara akaba nta gitangaza kirimo kuko Padiri Mukuru niwe ugena ibyerekeranye n’imirimo yo kuri Paruwase, undi asubiza ko nta kindi bazi rero ku bijyanye n’ayo makimbirane ko niba umunyamakuru akeneye kumenya byinshi kuri aya makuru yabaza padiri Mukuru.
Umubano wa Padiri Audace wagize aho uba mubi kugeza naho padiri afunze umuhanda ugana ku rugo rw’ababikira, nabo bacika burundu k’ukwitabira igitambo cya Misa.
Avuye aho, umunyamakuru yakomeje gutara amakuru hafi y’uru rugo rurimo isambu nini ndetse n’amazu meza bicungwa n’ababikira maze ku bw’amahirwe ahura n’umudame wari mu bikorwa by’ubuhinzi uzi byinshi ku makimbirane yakomeje kurangwa hagati y’abapadiri n’ababikira.
Ku kibazo cyo kumenya intandaro y’aya makimbirane uyu mudame yavuze ko byose byatangiye kugaragara ubwo ababikira bahagarikaga imirimo yo kuri Altari maze biza kumenyekana ko habaye ikibazo mu kwakira amaturo.
Yagize ati: ‘’ Imirimo yo kuri Altari barayikoraga, bageze aho ntibayikora, ngo hari igihe ababikira baturishije amaturo bajya kuyabarira mu kigo cyabo maze ngo padiri aravuga ngo ntibagomba kujya kuyabarira mu kigo cyabo, maze ngo baheraho baratongana kuko abakobwa bakoreraga hano ubudozi nibo bazi aho byahereye, none ubu bahisemo no kutongera kuza mu Misa’.
Ku kibazo cyo kumenya uko bari babanye n’aba babikira, uyu mudame yashubije ko nubwo atabana nabo mu muryango remezo, aba babikira bari banye neza n’abaturanyi babo kandi bifatanyaga nabo mu bikorwa bitandukanye.
Yagize ati : ‘’ Nubwo ntari mu muryango remezo wabo, ariko aba babikira nta ribi ryabo, bajya bitabira gahunda z’umuryango Remezo wa Rusenyi babarizwamo, kandi kenshi twagiye tubabona bajye kwifatanya n’abo igihe bagize ibyago, bagatanga ubufasha mu gushyingura, ikindi kandi hari abana barihira amafranga y’ishuri mu myuga inyuranye, iyi mirima yabo nayo, nitwe tuyihinga bakatwishyura neza.’’
Ku kibazo cyo kumenya uko bakiriye ibyabaye hagati y’izi ntore z’Imana, uyu yashubije ko ibi bintu batabyakiriye neza kuko bisa naho ari ukwiha rubanda kandi bizwi ko bose bahamagarirwa kubana mu Rukundo n’amahoro.
Yagize ati : ‘’ Twabyakiriye ko atari byiza rwose. Ese bari kubirakana, bakwiyunze bakabana neza mu bukristu bwabo, baragira ngo bagende bari kubirukana nk’uwaje avuye iwabo ajye mu muhamagaro w’ababikira arasubira iwabo, twe ntacyo badutwaye, ko bari mu byabo, umuhamagaro wabo nibo bawuzi, ahubwo mwebwe muzagende mubegere n’abapadiri mwumve ibyo bapfa.’
Ku bijyanye n’ibindi byaranze imibanire ya padiri na ba maseri, uyu mudame yavuze ko ibintu byageze aho bikaba bibi, padiri yima ba Maseri inzira yanga ko n’ikiraro kigana iwabo gisanwa.
Yagize ati:’’ Bisa naho uyu padiri Audace ari we wakomeje kwendereza aba bikira kuko n’imodoka y’umukuru wabo yagize aho ayima inzira, avuga ko nta modoka yemerewe kunyura rwagati mu kigo cy’abanyeshuri kandi nyamara izindi modoka zikomeje kunyuramo, Maseri ahitamo gushaka indi nzira , byageze aho abakristu binginga padiri ngo asane ikiraro twari dusanzwe dukoresha hamwe n’aba babikira ariko byose abitera utwatsi, rwose padiri Audace niwe wakomeje kwiyenza kuri aba babikira, ntabwo tuzi icyo bapfa.’’
Ibibazo uruhuri muri micungire ya paruwase Gatolika ya Gahunga
Umunyamakuru wa Virunga Today wagiranye ikiganiro cyiza n’uyu mudame yamubajije n’andi makuru avugwa muri Paruwase Gatolika ya Gahunga, maze adaciye iruhande abwira umunyamakuru ko umushinga wo kubaka Kilizya nshya ya Gahunga wadindiye kandi bararangije gutanga amafranga.
Yagize ati: Kuri Kiliziya dufite ikibazo cy’inyubako, twatanze amafranga ngo twubake Kilizya ariko ntiyubakwa, padiri ubu atubwira ko ari kuri konti ariko abandi bakorana bakabihakana kandi aho bayatubarije hashize nk’umwaka twagiye dutanga bitanu bya buri muntu, nyuma yaho badusaba no gukomeza gutura ngo bagure ikibanza cyuzuye, sinzi amafranga yasigaye hagurwa ikibanza bati reka tuyakoreshe dusana Kiliziya, none abakoranaga na padiri, bageze aho, Roger niba umuzi yakoraga hano kuri Paruwase baza kuyomba ababwira ko ayo mafranga arimo gukoreshwa ibyo atagenewe, padiri nawe akanga ngo ntashaka kubaka kano kanya ngo reka abanze asane Kiliziya barimo, bituma bashwana nabo bakoranaga, ba Roger baregura, Roger yari ashinzwe ibi byo gucunga umutungo wa Paruwase.’’
Ku kibazo cyo kumenya amakuru y’umudiyakoni bivugwa ko yigeze gushaka kwiyahura, uyu mudame yemeza iyi nkuru muri aya magambo:
‘’Yego ndabyibuka, uyu mupadiri ngo hari imirimo atumvikanagaho na bapadiri ba hano mu kigo, ngo akirirwa mu kigo gusa,yewe ngo no kujya gusenga ntabikore agatsibuka, abakoraga mu kigo nibo baduhaga amakuru ye, tugeze aho twumva ngo yariyahuye kandi nabwo nta mpamvu twamenye yo kuba yariyahuye, ubu yaragiye ntituzi niba yarasubiye iwabo.’’
Ku bindi bibazo biri mu iyogezabutumwa harimo n’icy’umugore witwa Elizabeth waba afite urusengero n’abayoboke benshi bamusanga mu rugo kandi akibarizwa muri Kiliziya gatolika, uyu yashubije yego nanone ariko avuga ko paruwase yarangije kwitandukanya nawe.
Yagize ati : ‘’ Elizabeth yashakaga kujya aza buri wa kane ngo ashengerere hano mu Kliziya afite abayoboke be mbese baza gusenga, noneho yaza agatera kavuyo hano mu Kiliziya padiri ageze aho aramwirukana ati niba uzi ko wabonekewe, ujye usengera iwawe cyangwa urebe urusengero ukora. Elizabeth agahengera habaye umunsi mukuru akaza mu kiliziya agasakuza agasakuza sinzi ibigambo aba avuga, bati ko tutazi indimi aba avuga turabigenza dute, icyo gihe padiri Audace yaraje bamusohora mu Kliziya aranga, we n’abarwanashyaka be barwanya padiri, ariko padiri afatanya n’abakristu baramusohora, padiri ahita afata imodoka ajya ku murenge ababwira ikibazo, byarangiye Elizabeth bamujyanye iwe mu rugo, ubu asengera iwe mu rugo, afiteyo abayoboke benshi.’’
Ubutumwa kuri Nyiricyubahiro Mgr Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri
Mu kurangiza umunyamakuru yasabye uyu mudame kugira icyo abwira Musenyeri uherutse guhagarika ubutumwa bw’aba babikira undi abutanga muri aya magambo: ‘’Musenyeri yababarira, bagomba kwihanganirana wenda amategeko bagenderaho barayazi, si byiza ko bakomeza kugira ingingimira kuri padiri, wenda bavuga nicyo bapfuye mugashaka uburyo mwabungamo, naho ubundi umwanzuro Musenyeri yafashe yaba ari mubi rwose, ntabwo bikwiye ngo abirukane kandi nabo bafite uwo muhamagaro, kuba baravuye iwabo bakaza hano, ntabwo ari uko babuze icyo bakora iwabo, Musenyeri rwose azace inkoni izamba, ababarire mbese yumve n’ukuri kwabo, kandi nabo bazahinduka.’’
Umunyamakuru wa Virunga Today yifuje kumenya icyo Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika buvuga kuri ibi bibazo byo muri Paruwase ya Gahunga maze mu butumwa bugufi yoherereje Nyiricyubahiro Mgr Vincent amusaba kugira icyo avuga ku makuru yari amaze kumusangiza y’ibibazo yasanze muri iyi paruwase, ariko kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru nta gisubizo cyari cyakabonetse.
Ku italiki ya 23/01/2026, umwepiskopi wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yafashe icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bwakorwaga n’umuryango w’aba oblate b’umwamikazi w’umutima mutagatifu wa Yezu bari bafite urugo muri paruwase ya Gahunga kubera makosa Umwepiskopi yemeza ko bakomeje kwijandikamo harimo kwanga kubahiriza amabwiriza ya Kiliziya, arebana n’ubuzima , ubutumwa , imikorere n’imikoranire by’imiryango y’abiyeguriye Imana muzi za Diyoseze.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, bo bemeza ko iri hagarika riri mu mugambi mugari w’Ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri wo kwigarurira imitungo icungwa n’imiryango ishamikiye kuri Kiliziya ibarizwa muri iyi Diyoseze nk’uko aherutse kubigenza ku ishuri rikuru rya INES, kuri ubu akaba ari iyi Diyoseze ifitemo ijambo rikomeye nyuma yo kwirukanamo Musanganya Faustin, bivugwa ko yari abangamiye bikomeye inyungu za Diyoseze muri iki kigo gifite agaciro k’arenga miliyari ijana mu manyarwanda.







Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Ubuse umutwe w’iyi nkuru ko ntacyo wawuvuzeho? Kandi niba ntamakuru ahagije ufite jya wicecekera ureke gupfunyikira abantu. Mugerageze mukore kinyamwuga.
Umukristu ubwe aratanga ubuhamya ko padiri Audace ari we nyirabayazana w’ibibazo, yafungiye inzira Maseri kandi nk’uko twabyiboneye, uyu muhanda wambukiranya ikigo uracyari nyabagendwa! Gusa icyo izi mpande zombi cyo cyakomeje kuba urujijo, nubu muri Virunga Today turacyari muri ubwo bushakashatsi. Uruzi n’Ubuyobozi bwa Diyoseze iyo buza gukora nka twe bukabanza gucukumbura imvo n’imvano y’uru rwangano rwabibwe hagati y’intore z’Imana aho kwirukira gutanga ibihano biremereye.
Mu gitondo paadiri runaka akabyuka ahendeza ngo baradufungiye kandi nabo barimo kwifungira! Virunga Today ikomeje akazi kayo mu bunyamwuga buke utwitirira! Ntabwo ari ukuri!! Komera cyane.