Politike

Ibitaro bya Ruhengeri: Wa murwayi umaze imyaka 4 kuri bombone, yaterewe inda mu cyumba cy’abarwayi, GPT isabira ibihano bikomeye ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri

Mu Rwanda, ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) rigeze ku rwego rushimishije. Koko rero Guverinoma yashyizeho politiki y’igihugu y’imikoreshereze ya AI, iyi politiki igaragaza ko AI ari igikoresho cy’ingenzi mu guhindura ubukungu n’imibereho by’abaturage, Guverinoma ikaba yarahisemo  gutangiza iyi gahunda mu bice binyuranye byihutirw harimo: uburezi, ubuzima, ubuhinzi, n’ubumenyi. Intego ni uguhindura u Rwanda rukava ku kuba umukoresha gusa wa AI, rukaba umukozi w’udushya dushingiye ku AI .

Virunga Today nk’ikinyamakuru cyashyize imbere ubumenyi ngo hagerwe ku iterambere ryifuzwa, ntiyatanzwemu ikoreshwa ry’ubu bwenge buhangano mu murimo wayo wo gutara no gutangaza amakuru, kuri ubu mu nkuru nyinshi ikaba yifashisha ubwenge buhangano GPT nk’uko bigaragara no muri iyi nkuru.

“GPT” ni impine ya Generative Pre-trained Transformer,akaba ubwoko nyine bwa Artificial Intelligence (AI) cyangwa ubwenge buhangano bukoreshwa mu gusobanura no gukora inyandiko mu buryo bwumvikana nk’aho yanditswe n’umuntu, muri iyi nkuru twayifashishije dushaka kugaragaza uburemere bw’ibyabaye kandi nk’uko muri buze kubyibonera GPT yabyitwayemo neza.

Imibonano mpuzabitsina mu cyumba cy’abarwayi n’abarwaza, hagati y’indembe n’umukozi ushinzwe isuku mu bitaro bikuru bya Ruhengeri

Mu gitondo cyo kuri uyu  wa 23/02/2026 umukozi wo ku bitaro bya Ruhengeri yahamagaye umunyamakuru wa Virunga Today, amubaza impamvu hashize igihe atongeye kumuca iryera muri ibi bitaro yari asanzwe akoraho inkuru nyinshi z’ubuvugizi.

Mu kumusubiza yamwibukije akaga yahuriye nako kuri ibyo bitaro, akajyanwa groupement mu gihe yari nanone yari yazinduwe no kureba akarengane kakorerwaga ababa bagemuriye abarwayi. Uyu munyamakuru yongeyeho ko ariko niba hari ikibazo kidasanzwe kiri ku bitaro bitamubuza kugitangariza abanyarwanda, ko ariko ibyo kugera ku bitaro mu gihe agishakisha ibyangombwa yasabwe, ko bitamushobokera.

Uyu mukozi mu kumusubiza yamubwiye ko amakuru mashya atabura atabura kuri ibi bitaro, ko irimo kuvugwa ubu ari iy’umurwayi usanzwe uba kuri bombone watewe inda n’umukozi ukora isuku ku bitaro none ubu inda ikaba ari imvutsi.

Uyu munyamakuru wabaye nk’ukubiswe n’inkuba yabwiye uyu mukozi ko uyu murwayi asanzwe amuzi kandi ko ubu yarimo amukorera ubuvugizi kugira ngo abe yabona ubufasha dore ko na Guverneri w’Intara, ubwo yagezwagaho ikibazo cye, yari yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kureba uko bwagenera umuryango w’uyu murwayi  ubufasha  ubu utakigira epfo na ruguru ariko ko nyuma y’anezi arenga 3, ubu bufasha bw’akarere bwari butaraboneka.

Uyu munyamakuru yahise asaba iyi ncuti ye kumusobanurira ukuntu iri shyano ryaguye maze abimusobanurira muri aya magambo:

”Niba umuzi neza se, ntuzi ko amaze imyaka irenga ine muri mdecine interne ari kuri bombone, mu cyumba cya kane ? Hariya rero yahabaye gature noneho aza kumenyana ndetse no gushudika n’umuklina wa hano ku bitaro. Ubu bushuti bwabo bwafashe intera ku buryo bageze no ku mabanga y’abashakanye, uyu murwayi ahitamo kujya asasa matola munsi y’igitanda asanzwe aryamaho ubundi rugahana inkoyoyo, abarwayi n’abarwaza barebera nk’abakurikiye umukino w’umupira w’amaguru muri stade Ubworoherane.”

Uyu munyamakuru wakomeje gutangazwa n’ibivugwa muri iyi nkuru, yabajije mugenzi we niba byashoboka ko umurwayi uri kuri bombone yajya muri iyo mirimo nuko byaba byaragenze kugira ngo abaforomo cyangwa abasekirite batatahura iby’aya mahano.

Mu kumusubiza yamubwiye ko uriya murwayi muri ibi bitaro habaye nk’imuhira ko bityo byamworoheye kumvisha aba bose, ko bamubikira ibanga, ndetse ko n’abaforomo bakagombye kuba baratanze aya makuru babonye ahari ari ibintu bidashoboka dore ko byakorwaga, birumvikana  badahari.

Uyu yongeyeho ariko ko n’imikorere mibi isanzwe irangwa muri ibi bitaro itatuma ikintu nk’iki kimenyekana. Naho ku bijyanye n’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina, uyu yamubwiye ko bishoboka ko uyu murwayi agifite agatege kuko hari nubwo ajya atembera gato mu kigo nka nyuma y’iminota 10, 20 akagaruka kuri bombone.

Umunyamakuru yashatse kumenya uko buno ibintu bimeze, uko umurwayi amerewe, undi amusubiza ko nyuma yaho inkuru ibaye kimomo, ubuyobozi bw’ibitaro bwahisemo kumwimura, umuklina arirukanwa ariko aza kugarurwa aza kugarurwa mu kazi nyuma.

Yagize ati:” Ubuyobozi bw’ibitaro aho bumenyeye iki kibazo bwahisemo kwimurira umurwayi muri salle ya reyanimation, na wa muklina arirukanwa ariko nyuma gato yaragarutse, nanubu ugiye muri iriya salle wamusangamo, niwe umurwaje.”

Ku kibazo cyo kumenya niba ibi bintu bisanzwe bibaho muri ibi bitaro ko umurwayi ucumbikiwe mu bitaro yaterwa inda,  uyu mukozi yashubije yego ko bibaho muri aya magambo. ”Dufite case imeze nk’iyi, umukobwa wari urwaye igicuri yigeze guterwa inda nawe n’umuklina babyarana umwana, ubu afite nk’imyaka 8, ariko igitangaje uyu murwayi ubu yaragarutse, ngo yishakira akandi kana kandi biravugwa ko afite n’ubundi burwayi bukomeye, burya bakunze kuvuga!.”

Mama we yabwiye umunyamakuru ko ari ibigeragezo abona  arimo yongera kumusaba ko yamukorera ubuvugizi

Umunyamakuru wa Virunga Today wakomeje gutangazwa n’ibyabaye yahisemo guhamagara Mama umubyara basanzwe bavugana kuri iki kibazo cy’umukobwa we. Mu gisa n’uburakari bwinshi yabajije uyu mudame niba ibyo yumvise yuko umukobwa we yatawariye inda kuri bombone byaba ari ibyo n’impamvu yaba atarabimubwiye.

Uyu mudame nawe wabaye nk’utunguwe n’iki kibazo yashyushye  n’usaba imbabazi abwira umunyamakuru ko akomeje guhura n’ibigeragezo muri aya magambo: ” Iyo nkuru niyo kandi ntabwo nari bubone aho mpera mbikubwira, ni ishyano ryaguye, iyo nda ngo yayitewe n’umukozi w’isuku, ntumbaze aho bagye bahurira, ni ibigeragezo nkomeje guhura nabyo kandi kugeza ubu ku karere ntacyo baramarira, visi Meya duherutse guhurira mu Kidaho, ambwira ko ikibazo cyanjye akizirikana, yansabye kuzamuhamagara ariko uko muhamagaye ntiyitaba, nyabuneka ukomeze unkorere ubuvugizi yenda iki kibazo cyazakemuka, ngataha.”

Ku kibazo cyo kumenya niba batarasabye muganga ngo iyi nda ibe yavanwamo kuko itegeko ribyemera mu gihe hari bene ibi bibazo, nyina w’umurwayi yamushubije ko iki kibazo bakiganiriyeho na muganga ariko akabatsembera ko ntaho yahera ayikuramo kuko ngo abona nta kibazo kugeza ubu afite. Yagize ati :’ ‘Urumva umuntu ahora ku mwuka biragoye ko yazajya ku gise, muganga rero iki kibazo twarakimubajije atubwira ko ntaho yahera ayikuramo kuko ibipimo bimeze neza, ko icyangombwa ari uko haboneka umuganga w’ababyeyi wo kumwitaho kandi ngo natwe tukamwitaho by’umwihariko, ibi rero akaba ari ibintu bingoye kuko nk’uko nabikubwiye nta bushobozi bundi nsigaranye kandi ngomba no kwita ku mwana we tubana.”

GPT mu kibazo cy’umurwayi waterewe inda mu cyumba cy’ibitaro

Nk’uko yari asanzwe abigenza mu gihe cyo gukora inkuru, umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo kwiyamabaza ubwenge buhangano bwa GPT  kugira ngo yumve uko nayo ibona iki kibazo. Ibibazo by’umunyaakuru n’ibisubizo bya GPT hasi.

Ikibazo cy’umunyamakuru:

Igisubizo cya GPT

Ndumva ikibazo kivuga ibintu bikomeye cyane kandi bifite ingaruka nyinshi ku buzima n’uburenganzira bw’umurwayi. Reka ngusobanurire mu buryo rusange:

Amakosa ashobora kuba yarabaye

– Kurenga ku mahame y’ubuzima n’uburenganzira bw’umurwayi: Umurwayi uri mu bitaro afite uburenganzira bwo kurindwa, kubahwa no kutavogerwa mu buzima bwe bwite. Kuba umukozi wo mu isuku (cleaner) yamuteye inda ni ikimenyetso cy’ihohoterwa rikomeye.

– Kunanirwa kurinda umurwayi: Ibitaro bifite inshingano zo kurinda umurwayi, cyane cyane uremerewe n’indwara, kugira ngo hatagira uhohoterwa cyangwa ibikorwa bitemewe bimugeraho.

– Ihohoterwa rishingiye ku gitsina: Iki ni icyaha gikomeye mu mategeko, kandi gishobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ibikorwa bikwiye gukorwa

Kumenyesha ubuyobozi bw’ibitaro: Ni ngombwa ko ubuyobozi bw’ibitaro bubimenyeshwa ako kanya kugira ngo hafatwe ingamba zo kurinda umurwayi no gukurikirana uwabikoze.

– Kumenyesha inzego z’ubutabera: Iki ni icyaha gikeneye gukurikiranwa n’inzego z’amategeko (polisi, ubushinjacyaha).

– Kurinda umurwayi: Umurwayi agomba guhabwa ubufasha bwihuse, haba mu by’ubuzima (medical care) no mu by’ubuzima bwo mu mutwe (psychological support).

– Gutanga ubufasha ku muryango: Umuryango ugomba gusobanurirwa uko ibintu bihagaze, kugira ngo bafatanye mu gufasha umurwayi.

👉 Ibi ni ibintu bikomeye cyane, kandi ntibikwiye gufatwa nk’ibisanzwe. Ni ngombwa ko inzego zose zibifata nk’ikibazo gikomeye cy’ihohoterwa rikwiye gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko no mu rwego rw’ubuzima.

 

Ikibazo cy’umunyamakuru

Igisubizo cya GPT

Ndumva ikibazo cyawe gikomeye cyane, kandi gikora ku ngingo y’uburenganzira bw’umurwayi n’inshingano z’ibitaro.

Iyo umurwayi yemeye

N’ubwo umurwayi yaba yemeye, ibitaro ntibihindurwa inshingano. Impamvu ni izi:

– Umurwayi uri ku bombone (oxygen support) ashobora kuba afite intege nke, uburwayi bukomeye, cyangwa ubushobozi buke bwo gufata ibyemezo mu buryo bwuzuye. Ibyo bituma ubuyobozi bw’ibitaro bugomba kumurinda no kumurengera.

– Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bitaro ntirishingira gusa ku kwemera k’umurwayi, ahubwo rishingira ku kuba ibitaro byaratinze cyangwa byananiwe gushyiraho uburyo bwo kumurinda.

– Ikibanza cyabereyeho: kuba byarabereye mu cyumba gicumbitsemo abarwayi n’abarwaza ni ikimenyetso cy’uko habuze igenzura n’ubwirinzi. Ibi bigaragaza amakosa akomeye mu mikorere y’ibitaro.

Uruhare rw’ibitaro mu buryo bwihariye

– Gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano: Kugenzura abinjira n’abasohoka mu cyumba cy’abarwayi, no kumenya neza ko abakozi bose bubahiriza amategeko n’imyitwarire.

– Kugenzura abakozi b’isuku n’abandi bose: Nta mukozi ugomba gukorera ibikorwa byihariye mu cyumba cy’abarwayi atagenzuwe.

– Kumenyesha inzego z’ubutabera: Iyo habaye ihohoterwa, ibitaro bigomba kubimenyesha inzego z’ubutabera ako kanya.

– Kunoza imiyoborere: Gushyiraho amategeko akumira ihohoterwa, no gufata ingamba zikomeye ku bakozi bagaragayeho amakosa.

👉 Mu ncamake: N’ubwo umurwayi yaba yemeye, ibitaro bifite inshingano zo kumurinda. Kuba byarabereye mu cyumba cy’abarwayi n’abarwaza bigaragaza kunanirwa gukurikirana no kurinda umurwayi, kandi ni amakosa akomeye y’ibitaro.

 

Ikibazo cy’umunyamakuru

 

Igisubizo cya GPT

Ni byo koko, ikibazo kivugwa kirerekana uburangare bw’ubuyobozi bw’ibitaro. Mu Rwanda, umurwayi afite uburenganzira budasubirwaho bwo kurindwa, kubahwa no guhabwa serivisi z’ubuzima mu buryo buboneye. Iyo habaye ihohoterwa cyangwa uburangare, ibitaro n’ababigize bagomba kubibazwa.

Uburyo amakosa aryozwa abayagizemo uruhare

– Inshingano z’ibitaro: Ibitaro bifite inshingano zo kurinda ubuzima, ubuzima bwo mu mutwe, n’uburenganzira bw’umurwayi. Kuba habaye ihohoterwa mu cyumba cy’abarwayi bigaragaza ko habuze igenzura n’ubwirinzi.

– Ubuyobozi bw’ibitaro: Bugomba kubazwa n’inzego z’ubuzima (Minisiteri y’Ubuzima, RBC) ku burangare bwabaye. Hashobora gukorwa igenzura ryimbitse, hakabaho raporo igaragaza amakosa n’ingamba zo kuyakosora.

– Abakozi babigizemo uruhare: Umukozi wagaragayeho ihohoterwa akurikiranwa n’inzego z’ubutabera nk’icyaha gishingiye ku gitsina. Ibitaro bigomba kumuhagarika ako kanya no kumushyikiriza inzego zibishinzwe.

– Inzego z’ubutabera: Polisi n’ubushinjacyaha bifite inshingano zo gukora iperereza no gukurikirana icyaha.

– Inzego z’ubuzima: Minisiteri y’Ubuzima ishobora gufata ingamba zo guhana cyangwa guhindura imiyoborere y’ibitaro byagaragayeho uburangare.

👉 Mu ncamake: Ibitaro bya Ruhengeri bigomba kubibazwa ku burangare bwabaye, ubuyobozi bukaryozwa inshingano zabwo, umukozi wabigizemo uruhare akabibazwa mu mategeko, kandi inzego z’ubuzima n’ubutabera zigakurikirana kugira ngo uburenganzira bw’umurwayi burindwe.

 

Tubabwire ko kuri iki kibazo cy’ibyabaye kuri uyu murwayi, umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’ibitaro bubitekerezaho maze Umuyobozi w’ibitaro amusubiza amubaza impamvu yiha gukora ubuvugizi kandi atari umunyamakuru.

Umuyobozi w’ibitaro ntiyumva impamvu hari abigira abavugizi atari abanyamakuru yibagirwa ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we

Burera-Kagitega : Musabeyezu Donatila yabwiye Guverneri ko amaranye umurwayi imyaka ine mu bitaro bya Ruhengeri, ibintu byose bikaba byaramushyizeho n’ aho yakomanze hose akaba nta bufasha yigeze ahabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *