Politike

Gakenke-Nganzo: Umugore urembye amaze amezi 2 muri transit, azira amakosa y’umugabo we wacikiye i Kigali none abana bakomeje kubaho mafubyi

Kuri uyu wa kane taliki ya 26/02/202, hari umuturage wahamagaye muri Virunga Today, abwira umunyamakuru wayo ko yitwa Niyizita Aphrodis utuye mu murenge wa Gakenke, akagari ka Rusagara, umudugudu wa Mazinga  kandi ko yifuza ko Virunga Today yabakorera ubuvugizi we na bagenzi ku kibazo cy’akarengane we na bagenzi be bakorewe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke.

Basabwe gusenya inzu zabo ziri mu mudugudu baturanyemo n’abavanywe mu manegeka

Ku murongo wa Telefone Niyizita yabwiye umunyamakuru ikibazo cy’akarengane bagiriwe muri aya magambo.

Njye na bagenzi banjye umunane twari dufite inzu mu mudugudu wa Nganzo usanzwe utujwemo abavanywe mu manegeka ndetse njye iyanjye nari narayiguze n’uwayubakiwe, hashize amezi 5 tuzituyemo, tubona ibaruwa yo ku murenge idusaba gusenya amazu yacu ngo bitarenze icyumweru kuko twubatse nta cyangombwa, mu gihe iyi minsi itari yakarangiye, baje kudufata mu rugo, ngo tuzisenyere, uwanze kuyisenyera bagahita bamujyana transit yo ku Rushashi”.

Uyu mugabo yongeyeho ko kubera we atari mu rugo, bahisemo gutwara umudame we wari umaze imisni asezerewe mu bitaro bya CHUK kubera uburwayi bukomeye kandi ko atari yagakize neza, bahita nawe bamujyana i Rushashi ubu akaba  amaze amezi hafi  abiri acumbikiwe muri iyitransit, abana ngo kuri ubu bakaba batagira ntibagira ubitaho.

Umunyamakuru wa Virunga Today utarahise ufataho ukuri amakuru yari ahawe, yagiriye inama uyu muturage gushaka ibindi bitangazamakuru kugira ngo bizamufashe nabyo kugaragaza akarengane ke, ko ariko ikibazo yumva gikomeye ari icy’uwo murwayi ukomeje gufungirwa muri transit kandi hari uburyo ubuyobozi bw’akarere bwashoboraga gukemura iki kibazo, abakoze amakosa bagahanwa hakurikije ibiteganywa n’itegeko.

Gitifu Kabera yashyushye n’uwemera ibyabaye, yemeza  ko akarer ka Gakenke iki kibazo kakizi

Mu gushaka uko hakurwa urujijo  ku byabaye kuri  uyu mudame umugabo avuga ko arwaye akaba yarabujijwe inshingano zo kwita ku muryango, azira yenda n’amakosa atagizemo uruhare, umunyamakuru yahisemo koherereza ubutumwa bugufi Gitifu w’umurenge wa Gakenke, ubutumwa bugira buti:”

“Muraho Muyobozi! Hano ni muri Virunga Today ikinyamakuru gifite icyicaro mu mujyi wa Musanze.Uyu muturage wanyu aradutabaje ku bibazo afite, duhanye gahunda na bagenzi banjye yo kuziyizira ngo turebe ukuri kw’ibyo avuga! Gusa nanone igihise kidutera impungenge ni ukuntu mwahisemo kujyana uyu mugore usanzwe afite uburwayi none ngo akaba arembeye i Rushashi!”Niba ibyo mwakoze bishingiye ku mategeko nk’uko ubivuga muri iyi baruwa, kuki mutahise mushyira mu bikorwa icyo itegeko riteganya aho guhohotera uyu mudame kariya kageni agasiga abana batagira ubitaho! Kuyisenya mukishyuza ikiguzi cyo kuyisenya urebwa n’iki kibazo byari bigoranye he ?” Mukomere.”

Mukumusubiza Gitifu Kabera yagize at:” Muzaze tubiganireho”

Uyu munyamakuru urebye utaranyuzwe n’igisubizo yahawe,  yamushubije ko ibyo kuza yazaza ko ariko  ikibazo gikomeye ari icy’uwo murwayi uri i Rushashi kandi ko afite ubwoba ko isaha ku isaha byahinduka ukundi, yongera no kugaruka ku kibazo nyirizina cy’uko haba hari master plan y’akarere yaba yaravogerewe.

Yagize ati :” Ryari se ? ubwo se uyu murwayi ntazaba yaravuyemo umwuka Giti? Ariko ubundi ku Nganzo akarere kahafitiye master plan ko mbona muri iyi baruwa yanyu musaba uyu muturage kubahiriza igishushanyo cy’akarere. Simbizi, ubwo nihaboneka akanya twazayaruka ariko iki kibazo narangije kukibaza ubuyobozi bw’akarere kubera uburemere bwacyo .

Gitifu mugusubiza umunyamakuru ku bijyanye nuko uyu munyamakuru yarangije kugeza iki  ikibazo ku buyobozi bw’akarere yagize ati :” Ubuyobozi w’akarere burakizi rwose”

Tubabwire ko uyu muturage n’uyu munyamakuru batandukanye umunyamakuru yemereye uyu muturage kuzitabira ubutumire bwa Gitifu kugira ngo amenye ukuri kose ku byabaye muri uyu mudugudu gusa magingo aya,  phone ye nticamo kubera impamvu zitaramenyekanya.

Umunyamakuru yasezeranije uyu muturage kuzaza kwirebera uvugisha ukuri hagati ye wemeza ko yasabwe kwisenyera inzu  kandi aturanye  n’abandi mu mudugudu na Gitifu wemeza ko yubatse aahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi

 

Gitifu Kabera yemeje ko ubuyobozi bw’akarere aribwo bwafunze umudame urembye kubera amakosa y’umugabo we!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *