Politike

Musanze:Nyirishema Tharcisse arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura.

Umugabo witwa NYIRISHEMA Tharcisse w’imyaka mirongo ine(40) utuye mu mudugudu wa Bubandu, Akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve aratabaza inzego zitandukanye ngo ahabwe ubutabera.

Aganira na Virungatoday.rw NYIRISHEMA Tharcisse avuga ko yakuwe iwe mu mudugudu wa Bubandu tariki ya 06/02/2026 saa saba z’ijoro (01:00) n’irondo ry’umwuga ryari rihagarariwe na Habimana Jean Baptiste kuko ariwe ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu wa Bubandu, ngo bakimara kumugeza ku murenge wa Cyuve ngo batangiye kumukubita aranafungwa.

Yagize ati” Irondo ryari riyobowe na Habimana Jean Baptiste ryankuye iwanjye mu rugo kubera intonganya nari mfitanye n’umugore wanjye ndetse n’uwari aducumbikiye witwa Bahigubusa Gabriel bita Shatikoti, aribwo irondo ryanjyanye ku murenge wa Cyuve ryangezayo rigatangira kunkubita bya kinyamaswa bikamviramo kuvunika igufa ry’ukuboko nkanahafungirwa ariko nkaza kurekurwa mu gitondo.”

Yakomeje agira ati ” Nahise njya kwivuza kwa muganga mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho nageze ngashyirwaho isima ariko igufa ryarangiritse. Nahise ntanga n’ikirego kuri RIB ariko kubera gukomeza kuremba, isima bayikuyeho basanga igufa ryaracitse, bityo biba ngombwa ko mpabwa taransiferi(Transfert) mu bitaro byisumbuyeho(Kigali) ari naho ngiye kwivuriza ariko nta bushobozi mfite.”

Mu gusoza ikiganiro, Nyirishema Tharcisse yabwiye Virungatoday.rw icyifuzo cye aho agira ati ” Ndasaba inzego zitandukanye zirimo n’ubutabera ko abamugaje bakurikiranwa by’intangarugero, nkavuzwa kuko nabuze ubushobozi ndetse ngahabwa n’ibintunga n’umuryango wanjye dore ko ntacyo nkibasha kwikorera kuko namugaye burundu.”

Kuri iki kibazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Ndayambaje Karima Augustin yabwiye Virungatoday.rw ko ntacyo yabivugaho kuko abakekwa bari gukurikiranwa.

Yagize ati” Ntacyo nabivuga ho kuko abakekwa bari gukurikiranwa, bityo nibaramuka bemejwe ko aribo babikoze, nibwo nagira icyo mbivugaho kuko ubu biri mu butabera.”

Amategeko ateganya iki kuri iki cyaha?

Itegeko n°68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 121, igika cyayo cya gatatu ivuga ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake aho igira iti” Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo gukubita byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw).

Ubwo twakoraga iyi nkuru, biravugwa ko ngo bamwe mubagize uruhare mu ikubitwa rya Nyirishema Tharcisse baba bari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera bafunzwe, gusa Virungatoday.rw ntiyabashije kuvugana nabo ariko mu nkuru itaha, abasomyi bayo bazahabwa amakuru ahagije kuri iki kibazo.

Mu gusoza iyi nkuru, Virungatoday.rw ntiyabura kumenyesha abafite umutima w’urukundo kandi utabara ko bafasha uyu Nyirishema Tharcisse kwivuza, buri wese uko yifite kugira ngo abashe kwivuza kuko nta bushobozi afite.

Nomero ya Telefoni imubaruyeho kandi iri muri Mobile Money (MoMo) ni 0783697916.

Nyirishema urembeye mu bitaro bya Ruhengeri yamaze guhabwa transfert byo kujya mu bitaro bya CHUK

Yanditswe na SETORA Janvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *