Rugarama-Burera: Abana babujijwe gukora ibizamini kubera kutishyura coaching, hatekerezwa ko Gitifu yari muri konje
Mu karere ka Burera, umurenge wa Rugarama haravugwa inkuru y’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri watinyutse kwirukana abanyeshuri, abavutsa gukora ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri ngo ngaho banze kwishyura amafranga bita aya coaching, ahemba umwarimu ufasha abanyeshuri gusubira mu masomo.
Iyi nkuru yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuwa 20/03/2026, ubwo mu kiganiro umuti ukwiye-gushima no kunenga, umunyamakuru Jado Fils yafataga iya mbere mu kunenga maze akifatira mu gahanga umuyobozi w’ishuri riherereye mu murenge wa Rugarama akarere ka Burera atigeze avuga mu mazinna ( yemeza ko ari ukubera ari incuti ye) watinyutse kwirukana abanyeshuri bose batari barishyuye coaching ntibaba bagishoboye gukora ibizamini bisoza igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri.
Yagize ati:” Reka ntangire nenga uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo mu murenge wa Rugarama, twakomeje guhamagarwa n’abantu benshi baturegera uyu muyobozi ko arimo kwirukana abana bose batishyuye coaching kandi nyamara ari mu gihe cy’ibizamini, byabaye ngombwa ko duhamagara ubuyobozi bw’akarere ka Burera ikibazo kibona gukemuka ”
Uyu munyamakuru yongeyeho ko bitumvikana ukuntu aba bana bakwirukanwa kandi nyamara bizwi ko kwitabira coaching ari ubushake byongeye kandi ngo ministere y’uburezi yashyizeho gahunda yiswe” remedial programm” igamije gufasha abana bagaragaje intege nke mu ishuri, akaba rero nta mpamvu zatangwa zo kwirukana abana ubaziza kutishyura coaching.
Icyo muri Virunga Today twibaza ni ukuntu hakiriho abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere nka Burera byakomeje kuvugwa ko karangwa n’imiyoborere myiza ( gahunda duhari ku bwanyu), batunyuka kwica agasozi bamaze kunyuranya n’amabwiriza ya Ministere ntihagire urabukwa.
Koko rero haribazwa ukuntu iki gikorwa cy’urukozasoni cyarinze kugezwa ku banyamakuru baba bari muri studio i Musanze, nyamara hari Gitifu w’akagari ishuri riherereyemo, hari umugenzuzi w’uburezi mu murenge ndetse hari na Gitifu w’umurenge, aba bose bakaba bari bafite ububasha n’ubushobozi bwo kuburizamo iki gikorwa cy’ubugome cy’uyu muyobozi.
Aha niho bamwe mu baganiriye na Virunga Today kuri iki kibazo bemeje ko bishoboka ko Gitifu w’umurenge muri kiriya gihe ashobora kuba yari mu kiruhuko akaba atarashoboye kumenya iyi nkuru.
Bagize bati:” Mu bintu muri iki gihe ba Gitifu barimo kwitwararikamo n’ibijyanye n’uburezi kubera amabwiriza akaze ministere yahaye uturere bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi, ntabwo byumvikana rero ukuntu Gitifu wa Rugarama ataba yaramenye iby’abana birukanywe bazira amaherere, bishoboke ko yari muri konje cyangwa yari yaragiye mu butumwa bundi“.
Bongeyeho ko biramutse byarabayeho, iki cyaba ari ikibazo gikomeye muri uyu murenge kuko byaba bisobanuye uburangare bukomeye bw’inzego zishinzwe kureberera uburezi mu murenge, intege nke zishobora kuba zigaragaza no mu bikorwa bindi bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi.
Tubabwire ko mu masuzuma yakozwe na NESA aheruka, hari ibigo by’amashuri byo mu karere Burera, ku isonga hari Gs Burera, byaje mu myanya ya nyuma mu rwego rw’igihugu, bisobanuye ibibazo bikomeye biri mu rwego rw’uburezi muri uyu murenge wa Rugarama.
