Politike

Burera-Gahunga: Inkuru ibabaje y’abana ababyeyi bohereza ku ishuri, bagakoreshwa imirimo ivunanye harimo no kujya gutashya inkwi hafi ya pariki aho bashobora guhurira n’inyamaswa zirimo imbogo

Iyi nkuru ibabaje yanditswe n’umunyamakuru Maniraguha Ladislas inyuzwa mu kinyamakuru Karibu Media, ikinyamakuru asanzwe abereye umuyobozi, manager director.

Ni inkuru ifite umutwe ugira uti :  ” Kubera Imirimo Ivunanye, Umunyeshuri Wiga ku kigo cy’Amashuri Abanza ya Musanzu Yahiriye mu Gikoni”.

Mu ntangiriro y’iyi nkuru, umunyamakuru Ladislas yagarutse ku mpanuka yabereye ku kigo cy’amashuri cya Musanzu giherereye mu murenge wa Gahunga, akarere ka Burera, impanuka yabaye ubwo umunyeshuri  wari mu mirimo y’igikoni yotswaga n’isupu y’ibishyimbo bigasaba ko yihutishirizwa kwa muganga.

Yokejwe n’isupu yo mu gikoni, ikigo kimujugunyira ababyeyi be

Nk’uko Ladislas atangira abivuga, ngo iyi mpanuka yo gushya yabaye kuwa 16/02/2026, uwahuye n’iyi mpanuka akaba ari umwana w’imyaka 11 witwa Niyogisubizo Fiacre wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ubu bushye bukaba bwaratumye amara ibyumweru bibiri atagera ku ishuri.

Byose uko byagenze, umunyamakuru yabibwiwe na se w’umwana muri aya magambo:: ” Nibyo koko umwana wanjye yahiriye ku ishuri yokejwe n’isupu y’ibishyimbo, Icyo gihe nari mu kazi aho nkorera akazi nka mucoma kuri center ya Kanyirarebe. Ku ishuri bohereje abana babiri ngo baze kubimbwira, nsanga mwarimu n’umwana wanjye kuri Poste de santé ku kagari ka Nyangwe’; Narahageze nsanga umwana bamaze kumupfuka, nkihagera mwarimu wamuzanye sinamenye aho aciye!.

Uyu mubyeyi yakomeje yifatira mu gahanga ubuyobozi bw’iki kigo agaragaragaza ko ibyakorewe umwana we atari iby’ i Rwanda. Yagize ati :’ Tuboherereza abana ngo bahabwe ubumenyi ariko abarimu bakabikoreshereza imirimo yo mu gikoni “Gushaka inkwi; Guteka no kwarura” kandi iyi mirimo ifite abayishinzwe. Umwana wanjye mutangira 1,000frs buri kwezi, ni muto si uwo guteruzwa isafuriya y’isupu kuko ntayishoboye.

Ibi ariko by’uko uyu mwana yahiye igihe yakoreshwaga  imirimo yo mu gikoni byamaganiwe kure n’umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cya Musanzu wemeje ko ibivugwa ari ikinyoma cyambaye ubusa! Yagize ati: ‘ “Ibyo bavuga ntabyo nzi, nta mwana wahiriye mu gikoni ndetse nta n’abana dukoresha indi mirimo n’ubwo nta Capitation dufite.”

Ibi ariko nk’uko uyu munyamakuru akomeza abivuga, byaje kunyomozwa n’umwarimu wigisha kuri iki kigo wemeje ko ibyabaye ari impanuka ko icyangombwa ari uko uyu mwana yahise ahabwa ubutabazi bwihuse.

Abana birirwa mu gisagara bikorezwa ibishyitsi, ahantu bashobora guhurira n’inyamaswa zirimo imbogo

Iby’uko aba bana bikorezwa ibishyitsi hashakishwa inkwi zo kwifashisha mu gikoni byatanangarijwe umunyamakuru na nyina ubyara uyu mwana ubwo yamubwiraga uko abona ibyabaye ku mwana we.  Uyu mudame yagize ati:’Tubujijwe gusibya abana kuko ubuyobozi bubimenye twahanwa, ariko bagera ku ishuri bakirirwa  mu gisagara bikorezwa ibishyitsi.

Ibi nanibyo byaje kwemezwa n’undi mubyeyi  nawe waganiriye n’umunyamakuru kuri iki kibazo ,  wahamirije umunyamakuru iby’iyi mirimo ivunanye ikoreshwa abana  wagize ati :”Ibibera kuri EP Musanzu birababaje kandi biteye inkeke, tujya kubona tukabona abarimu bashoreye abana babatwaye mu gisagara « Ahantu hadatuye abaturage, munsi y’ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura’ ; Ni nko mu birometero bibiri uvuye ku ishuri, tujya kubona tukabona bagarutse bikoreye inkwi z’ibishyitsi. Ba nyiri mirima babihera Directeur ubusa ngo abibarimburire mu mirima, ni uwitwa MASHEKOME batereza akabyasa bakabyikoreza abana bacu.”

Uyu mubyeyi yakomeje abwira umunyamakuru ko ibyo ubuyobozi bw’ikigo bukorera  abana babo  bitumvikana, akibaza impamvu umubyeyi yahanirwa  gusibya umwana yamutumye nko ku isoko, byarangira  mwarimu akamushorera akajya kumukoresha imirimo  y’agahato kandi  ikorerwa ahantu hashira ubuzima bw’umwana mu kaga kuko aho  bajya kwikorera ibishyitsi, ni ahantu bashobora guhurirayo n’inyamaswa zo muri pariki y’ibirunga  cyane imbogo, uyu mubyeyi akarangiza  yibaza uko byagenda  abana babo  baramutse baguye mu gisagara.

Virunga Today iratunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga

Muri iyi nkuru y’umunyamakuru Maniraguha harimo n’andi makuru menshi yose agaragaza intege nke z’abashinzwe uburezi mu murenge wa Gahunga.

Nk’ubwo umuyobozi w’ikigo mu bisa no kwivamo yahakanye ibyo gukoresha abana imirimo ivunanye, ariko yongeraho ko muri iki gihe ikigo kidahabwa amafranga ya captation grant afasha ikigo gutunganya imirimo inyuranye harimo no guhemba abakozi no kugura inkwi zo gutekesha.

Nta mpamvu rero zumvikana zaba zaratumye iki kigo cyimwa aya mafranga kandi yemererwa ibigo byose byo mu Rwanda. Izo mpamvu ziramutse zarabayeho ubuyobozi bw’umurenge bwakagombye kuba bwarasuzumye iki kibazo kikabonerwa umuti mu maguru mashya aho kugira ngo ikigo kirye cyimare mu mikoro nayo ya ntayoa kugira ngo abana bategurirwe amafunguro.

Ikindi cyakomojweho muri iyi nkuru n’icy’umugore, wa mwarimu twavuze haruguru  yemeza ko ari nyirabayazana w’ibibazo byo ku kigo cy’amashuri abanza cya Musanzu. Uyu mwarimu yabibwiye umunyamakuru muri aya magambo:  “Ikigo cyacu dufite ikibazo gikomeye, hari umugore wadutesheje umutwe. Uriya mugore niwe unaniza abayobozi, ahubwo mubishoboye niwe badukiza kuko tubona ariwe kibazo.”

Nubwo umunyamakuru yasezeranije abasomyi ba Karibu Media kuzagaruka ku kibazo cy’uyu mugore, ntawabura kwibaza niba  ubuyobozi bw’umurenge wa Gahunga bwarananiwe gushakira umuti ikibazo cy’uyu mugore ushobora kuba nta naho ahuriye n’urwego rw’uburezi mu murenge! Niba cyarabananiye kandi bagombaga kukigeza ku rwego rubakuriye rw’akarere.

Iby’uko kandi umurenge ntacyo wigeze ukora kuri iki kibazo, bigaragara no mu gisubizo umukozi ushinzwe uburezi mu murenge yahaye umunyamakuru ubwo yamubazaga ku bibazo bikomeje kugariza iki kigo, wamushubije amwikiza amwemerera ko ikibazo atari akizi, ko noneho ubwo abimenye agiye kugikurikirana, iyi akaba ari imvugo imaze kumenyerwa ku bayobozi baba bananiwe inshingano zabo.

Ibyakozwe n’ubuyobozi bwa Ep Musanzu bigize icyaha

Bisa naho ibyakorewe cyangwa ibikomeje gukorerwa bariya bana bo ku kigo cy’amashuri abanza ya Musanze bigize impurirane z’ibyaha n’amakosa.

Nko kubijyanye no gukoresha abana imirimo ivunanye nk’uko byabayeho muri iki kigo, , itegeko no 66/2018  ryo kuwa 30/08/2018  rigenga umurimo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 6 hatangwa urutonde rw’imirimo ibijujiwe ku mwana. Muri yo harimo: -imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye, -imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana. Iyi mirimo ivuzwe ikaba ariyo ikigo cya Musanzu gikomeje gushora mu banyeshuri bo kuri iki kigo.

Muri iri tegeko kandi mu ngingo yaryo ya 117  ku bijyanye  n’ibyaha n’ibihano byerekeye imirimo ibujijwe ku mwana bagira bati :”Umukoresha ku giti cye, ukoresheje umwana umwe mu mirimo ibujijwe ku mwana ivugwa mu ngingo ya gatandatu (6) y’iri tegeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000
FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano. Iyo uwakoze icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari isosiyete, ikigo, imiryango n’amashyirahamwe bya Leta cyangwa byigenga, ahanishwa gusa ihazabu ivugwa mu gika cya mbere cy’ iyi ngingo yikuba incuro ebyiri (2)’.

Uretse iki cyaha gihanwa n’amategeko, ubuyobozi bw’ikigo cya Musanzu bwashinjwa kandi amakosa yo kubuza abana kwiga no kubashyira mu mirimo ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ibi bakaba barabikoze bohereza abana aho bashobora guhirira n’inyamaswa z’inkazi.

Reka turangize tubabwira ko nk’uko byemezwa n’umunyamakuru wa Karibu Media, Ikigo cy’amashuri abanza cya Musanzua ari  ikigo gifite abafatanya bikorwa banyuranye harimo “RDB; Compassion International na EAR Diocèse ya Shyira” ariko ibikorwaremezo cyahawe bikaba bikomeje gufatwa nabi byongeye kandi ngo  kikaba gihora kiza mu myanya ya nyuma mu rwego rw’igihugu dore ko ngo kuri iki kigo haheruka kuva umwana watsinze ( wahawe boarding) mu myaka nk’irindwi ishize kuko ngo abana biyiririrwa hanze ubundi bagashorwa  muri iriya mirimo ivunanye kandi y’agahato.

 

Niyogisubizo Fiacre yahiriye mu gikoni ari mu mirimo ivunanye kandi y’agahato ibujijwe n’itegeko

Ikigo cya EP Musanzu gifata abana b’impinja kikabohereza gutashya inkwi mu Gisagara ahakunze kugaragara inyamaswa zirimo imbogo

Bubakirwa ibikorwaremezo n’abafatanyabikorwa, bakabifata nabi ( ishuri ryakuwemo urugi, igikarabiro kitagira robine)
Ikigo cy’amashuri abanza cya Musanzu gikoresha abana imirimo ibujijwe n’itegeko

Inkomoko y’inkuru: Karibu Media

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2026/03/ok.html, mu gika 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *