Politike

Musanze: Hamenyekanye igihe imirimo yo kubaka bundi bushya inyubako z’ibitaro bya Ruhengeri izatangirira, hagaragazwa impungenge z’aho abarimo abarwaye indwara z’umutima bazimurirwa

Nyuma y’igihe kitari gito havugwa iby’imirimo yo kubaka bundi bushya inyubako zishaje z’ibitaro bya Ruhengeri ariko amaso agahera mu kirere, noneho byamenyekanye ko iyi mirimo izatangira muri Nyakanga uyu mwaka; N’ikimenyimenyi zimwe muri service zatangirwaga muri izi nyubako zigomba kwimurirwa ahandi bitarenze uku kwezi kwa Werurwe 2026.

Iyimurwa ry’izi service hitegurwa itangizwa ry’imirimo yo kubaka bundi bushya inyubako z’ibi bitaro byavuzwe n’ubuyobozi bw’ibi bitaro mu itangazo ryanyujijwe mu itangazamakuru ryagenewe ababigana ndetse no mu kiganro cyahitishijwe kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze.
Iki kiganiro cyahitishijwe kuwa 18/03/2026, cyari  cyatumiwemo Visi meya mu karere ushinzwe imibereho myiza n’Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, amakuru yatanzwe aha hombi akaba ariyo tugarukaho muri iyi nkuru.

Inyubako nshya zizashyirwa ku gice kimwe cy’ahasanzwe hubatse ibitaro bishaje, imirimo izatangira muri Nyakanga, irangire nyuma y’imyaka 2, itwaye akayabo ka amayero miliyoni 75

Aya ni amakuru y’ingenzi yatanzwe mu kiganiro kuri muri iki kiganiro.

Nk’uko byemejwe na Dr Muhire Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, ngo imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Ruhengeri izatangira muri Nyakanga uyu mwaka kandi hari imirimo y’ibanze yatangiye gukorwa  harimo gutegura ikibanza izi nyubako zizashyirwamo,himurwa imiyoboro y’amashanyarazi yari isanzwe yifashishwa mu ikwirakwiza ry’umuriro mu bitaro.

Ni muri urwo rwego kandi hateganyijwe igikorwa cyo kwimura service zakoreraga mu gice kizashyirwamo iyi nyubako nshya, igikorwa kigomba gukorwa mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe.

Ku bijyanye n’aho izi nyubako nshya zizashyirwa, Umuyobozi w’ibitaro yemeje ko inyubaka zizashyirwa mu gice cy’ibumoso cy’ahari service yakira indembe, urgence,  winjira mu bitaro, abakoreraga muri izi nyubako akaba ari nabo bagomba kwimurwa.

Aba bagomba kwimurwa akaba ari : 1. Service yita ku ndwara zo mu mubiri ( Internal medecine) , 2. Service ivura indwara z’abana ( Pediatrics), 3. Ubuyobozi bw’ibitaro, 4. Service y’igororangingo ( physiotherapy). iy ‘inyunganirangingo n’y’insimbura ngingo ( prosthetics, na Orthotics), 5. Service yita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’abarwaye indwara zandura  z’umwijima, 6. Service yita ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ( Isange One Stop Center), 7. Service yita ku burwayi bwo mu mutwe ( Mental Health Centers).

Nk’uko bikomeza byemezwa na’Umuyobozi w’ibitaro, ngo imirimo yo gutangira kubaka ibi bitaro izatangira mu kwezi kwa Nyakanga, bikaba ngo biteganyijwe ko iyi mirimo izamara igihe cy’imyaka 2, ikazarangira itwaye akayabo k’amayero miliyoni 75, ni ukuvuga asaga miliyari 126 na miliyoni 220 mu manyarwanda.

Service y’indwara zo mu mubiri n’izivura abana mu gikari cya stade ubworoherane, mu marembo y’umuhanda Rubavu-Musanze.

Nk’uko byagarutsweho mu itangazo ndetse no mu kiganiro cyahise kuri Radio Musanze, Service zavuzwe haruguru zimuriwe ahantu hakurikira

1. Service yita ku ndwara zo mu mubiri  na  Service ivura indwara z’abana zizmurirwa  mu Nyubako ya NMC iherereye aharebana n’igorofa rya RSSB, ku gice cyegereye Stade Ubworoherane;
2.Ubuyobozi bw’ibitaro,Service y’igororangingo, iy’inyunganirangingo n’iy’insimbura ngingo, zizimukira  mu mazu yahoze ari aya Region Sanitaire ya Ruhengeri , ahahoze hakorera umwarimu Sacco;
3.Service yita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida n’abarwaye indwara zandura  z’umwijima, zizacumbikirwa  ahahoze amacumbi y’abakinnyi ba Musanze FC, munsi ya RSSB, ugana ku igororero rya Musanze;
4.Service yita ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izimukira mu nyubako iri  hagati y’ikigonderabuzima cya Muhoza n’ahazimurirwa ubuyobozi bw’ibitaro.
5. Service yita ku burwayi bwo mu mutwe yo  izakomeza kuba mu bitaro ariko yimurirwe mu nyubako iri munsi ya morgue ugana kuri Sopyrwa.

Umuyobozi w’ibitaro yakomeje yemeza ko inyubako zisigaye harimo, inzu y’indembe, SIPO,  ahavurirwa amaso, inzu y’imbangwa, materinite n’izindi, Leta izashaka ikindi zazakorerwamo umunsi ibitaro bizaba byuzuye.

Iyi nkuru y’iyimurwa ry’izi service ikimara gusakara benshi mu baganiriye na Virunga Today bayibwiye ko biruhukije kubera iyi nkuru nziza bari bamaze iminsi bategereje yari ishyizwe hanze.

Umwe muri abo yagize ati:” Twakomeje kwibaza niba amakuru yo kubaka ibi bitaro ari impamo, imyaka hafi 5 yari irangiye dutegereje, none aka wa mugani w’abanyarwanda ngo inkono ihira igihe birangiye iyubakwa ry’ibitaro ritangiye, uyu mushinga niba uku bivugwa ari uku bizagenda, tukabona inyubako nziza, tugahabwa n’abaganga bahagije b’inzobere, service zikarushaho kunozwa, abapfuye koko barihuse, dufite amatsiko yo kureba niba koko iriya pavillon imaze imyaka 70 na…. izasimbuzwa inyubako zigezweho nk’izo twabonye Shyira na Gatonde.”

N’abandi bose baganiriye na Virunga Today bagarutse ku byiza biteze kuri uyu mushinga harimo nuko imirimo yo kubaka ibitaro  izatanga akazi ku mubare munini w’abatuye Musanze ndetse hakaboneka n’isoko ry’ibikoresho biboneka mu karere harimo umucanga n’amabuye, ariko banagaragaza impungenge ku mutekano w’abazimurirwa muri iriya nyubako iherereye mu gikari cya Stade Ubworoherane.

Umwe muri bo yagize ati: ” Nta kundi byagenda , ziriya service zagombaga kwimurwa kugira ngo byorohere iyubakwa ry’inyubako nshya z’ibitaro, gusa nanone ntabwo tuzi icyo bahereyeho bimurira abarwayi barimo abafite indwara zikomeye z’umutima hafi y’Ubworoherane, stade ikunze kugaragaramo urusaku igihe cy’imikino y’umupira w’amaguru, keretse niba nta mupira uzongera kubera ku bworoherane.”

Undi we yongeyeho ko kuba nanone mu marembo y’ibi bitaro hari umuhanda mpuzamahanga uhoramo urujya n’uruza rw’ibimodoka biremereye nabyo bishobora gutera umutekano muke ku barwayi biganjemo ab’indembe baba bacumbikiwe mu bitaro.

Yagize ati:” Uyu muhanda usigaye ukoreshwa cyane n’amakamyo, nta minota 5 yarangira hadaciye hano igikamyo cya Bralirwa kigemuye byeri, ikivuye mu ruganda rwa Sima cyangwa  icyambukiranya kijya Congo, uru rusaku rwa moteri z’izi modoka, nta kabuza ntabwo byaha umutekano abacumbikiwe mu bitaro barwaye indwara zirimo ni iz’umutima.”

Virunga yahawe amakuru ko ibyumba by’abarwayi byashyizwemo  ibikoresho bikumira urusaku, GPT igaragaza ko ibyo bintu bigomba kwitonderwa

Nubwo Virunga Today yakomeje kugira ikibazo cyo kubona amakuru ku bitaro bya Ruhengeri, yabonye iki kibazo cy’ahazimurirwa bariya barwayi gikomeye maze umunyamakuru wayo ahitamo kugeza izi mpungenge ku umukozi ukorera muri ibi bitaro maze  ku bw’amahirwe ashobora kubona igisubizo cye  muri aya magambo:

Nta kibazo kizavuka kuko biriya byumba  byose byashyizwemo sound proof nk’izi zishyirwa muri za studio, ngo hakumirwe urusaku rwaturuka muri stade ubworoherane, nawe ubonye akanya wazanyaruka ukirebera, byose byatekerejweho”.

Umunyamakuru wa Virunga Today utaranyuzwe n’iki gisubizo yahisemo kubaza programme GPT y’ubwenge buhangano niba nta mpungenge iki gikorwa cyo gukumira urusaku mu byumba by’abarwayi cyatera.

Ku kibazo kigaira kiti :’ Ni ikihe kibazo cyaterwa na sound proof zashyirwa mu cyumba cy’abarwayi hirindwa urusaku nko kubitaro byegereye stade y’imikino ?” 

Mu gusubiza GTP yagize iti : ”Ikibazo gishobora guterwa no gushyira soundproof mu cyumba cy’abarwayi ni uko nubwo bigabanya urusaku rwinjira, bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umurwayi n’imikorere y’abaganga: bishobora gutuma habaho ikibazo mu guhanahana amakuru, kugenzura ibimenyetso by’umurwayi, cyangwa kubura umwuka uhagije bitewe n’imiterere y’icyumba.’

Nyuma yo gutanga ibisobanuro bihagije kuri izi ngruka,  no kugaragaza uko ibona  iki kibazo cyakemuka, GPT yarangije itanga inama igira iti :

‘Soundproof mu cyumba cy’abarwayi hafi ya stade ni igisubizo cyiza cyo kurinda urusaku, ariko gikeneye gutegurwa neza kugira ngo kitazatera ibibazo mu buzima bw’umurwayi cyangwa mu mikorere y’abaganga.”

Tubabwire ko ibitaro bya Ruhengeri kuri ubu biri ku rwego rwa Teaching Hospital Lever 2 bivuze ko ari ibitaro bikuru by’icyitegererezo, bifite inshingano zo kuvura abarwayi no kwigisha abiga ubuvuzi, Ikaba yakira mu bisanzwe abarwayi bavuye mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke two mu Ntara y’amajyaruguru ndetse n’abo mu karere ka Nyabihu.

Inyubako nshya z’ibitaro zizashyirwa ku gice kimwe cy’ahari hasanzwe hari inyubako z’ibitaro bya Ruhengeri
Inyubako icumbikira abafite indwara zinyuranye zo mu mubiri iri muzigomba gusenywa
Inzu yo kubagiramo abarwayi iri muzizashakirwa indi mirimo yakorerwamo nyuma y’iyuzura ry’ibitaro
Inzu izacumbikira Medecine Interne na Pediatrie iherereye mu gikari cya Stade ubworoherane, imbere y’umuhanda mpuzamahanga Musanze-Rubavu
Dr Muhire Philbert Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri
Gpt yagaragaje ibibazo byaterwa no gushyira sound proof mu byumba by’abarwayi

Yagaragaje n’igikwiye gukorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *