Politike

Sobanukirwa n’ibikorwa bya Iran n’Amerika byo gufunga umuhora wa Hormoz, ibikorwa bikomeje guhungabanya ubukungu bw’Isi

Inkuru ikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru byo ku Isi Yose, ni ibikomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati aho intamabara Amerika na Israel byashoje kuri Iran bisa naho yafashe indi sura, urusaku rw’amasasu rukaba rwarasimbuwe n’ihanagana rikomeye hagati y’Amerika na Iran  rikomeje kubera mu muhora wa Hormoz, kuri ubu wafunzwe n’impande zombi ibikomeje guhungabanya ubukungu bw’Isi, umuhora wari usanzwe ucishwamo 20%  by’amavuta yose akoreshwa kuri Iyi Isi ya Rurema.

Virunga Today yahisemo kugaruka kuri ukugahangana ngo igaragariza abasomyi bayo, imiterere y’iki kibazo n’ingaruka gikomeje kugira ku bukungu bw’Isi.

Iran niyo yatangiye ifunga Hormoz

  1. Kubera iki ?

Ku italiki ya 28/043/2026, Amerika na Israel byatangiye ibitero bikaze  kuri Iran, ibitero aba bombi bemeza ko bigamije guca intege ubutegetsi bwa Iran, guhagarika gahunda y’icyo gihugu ya nikreyeri n’ibisasu bya balistike muri rusange kugabanya imbaraga zayo mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

2. Uburyo ikoresha

Iran ikoresha uburyo butandukanye bwo gukumira amato mu muhora wa Hormuz: ibisasu byo mu mazi (naval mines), amato mato yihuta (fast attack boats), ndetse n’ibitero by’indege n’ibisasu bya misile. Ibi byose bigamije gutuma amato atanyura mu muhora udafite uruhushya rwa Tehran.
-Ibisasu byo mu mazi (Naval Mines):Iran yashyize ibisasu byinshi mu muhora wa Hormuz; amakuru avuga ko ishobora kuba ifite hagati ya 5,000–6,000  ishobora gushyirwa mu mazi vuba cyane hakoreshejwe amato mato. Ibi bisasu bituma inzira z’amato ziba ziteje akaga, bikabuza amato y’amahanga kugenda nta burenganzira. Ikibazo gikomeye ni uko Iran yatakaje ubushobozi bwo kugenzura zimwe mu bisasu yashyize, bigatuma n’iyo yifuza gufungura inzira itabasha kwizeza umutekano.

-Amato mato yihuta (Fast Attack Boats):Iran ikoresha amato mato azwi nka “Mosquito Boats”, ashobora kugenda ku muvuduko wa 90–150 km/h. Aya mato aba afite  missiles zirasa ku ntera ntoya cyangwa izirasa ku ntera iciriritse ndetse n’imbunda akaba  ashobora kugaba ibitero mu buryo bwa “swarm” (amato menshi icyarimwe) ku mato manini atwaye ibicuruzwa.

-Ibitero bya Misile n’Indege:Iran ikoresha misile zituruka ku butaka ndetse n’indege zidafite abapilote (drones) mu gukumira cyangwa gutera ubwoba amato yinjira mu muhora.

3.  Aho ibi bikorwa bibera

Iran yakumiriye amato atwaye amavuta mu muhora wa Hormoz cyane cyane mu nkengero za Qeshm Island no ku ruhande rwayo rwa Perisiya, aho amato ava mu bihugu nka Kuwait, Qatar, Bahrain, n’UAE anyura ajya ku masoko mpuzamahanga (Uburayi, Aziya y’Uburasirazuba, n’Ubushinwa). Ni kuri iki kirwa Iran ifite ikigo gikomeye cya gisirikare n’ububiko bwa missile buri munda y’isi, bifasha mu kugenzura uyu muhora.

Aya amato aba yikoreye ibikomoka kuri petrole aba avuye  mu bihugu nka Kuwait, Qatar, Bahrain, n’UAE anyura ajya ku masoko mpuzamahanga (Uburayi, Aziya y’Uburasirazuba, n’Ubushinwa).

Ikirwa cya Qeshm kiri hafi y’imigi ihuriye ku izina rya Bandar

4.Ibikorwa binyuranije n’amategeko mpuzamahanga

Ibikorwa bya Iran byo gukumira amato mu muhora wa Hormoz bigaragara nk’ibinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga ubwikorezi mu mazi mpuzamahanga, cyane cyane biteganywa n’amasezerano ya UNCLOS (United Nations Convention on the Law of the Sea).

Ibi kubera ko: Hari

1. Uburenganzira bwo kugenda mu mazi mpuzamahanga (Freedom of Navigation )
UNCLOS iteganya ko inzira mpuzamahanga nk’iya Hormoz igomba gufungurwa ku mato yose, yaba ay’ubucuruzi cyangwa ay’abaturage.  Iran kuba ibuza  amato kwambuka cyangwa ikayasaba amafaranga ni uguhungabaa uburenganzira bwemewe n’amategeko mpuzamahanga.

2. Uburenganzira bwo kwambuka inzira mpuzamahanga (Transit Passage )
Inzira ya Hormoz ni “Umuhora mpuzamahangat” ihuza nyanja ya Arabia n’inyanja ya Oman. Amategeko avuga ko bene aha hantu amato agomba kwambuka nta kubangamirwa.  Kuba nanone Iran ikora ibikorwa byo gufata cyangwa kurasa ku mato bigahungabanya ubu burenganzira.

3. Ikumira ( blockade)  ridafite ishingiro

Gufunga inzira nk’intwaro ya politiki bifatwa nka ’blockade. Nyamara  blockade yemerewe gusa mu gihe cy’intambara yemewe n’amategeko mpuzamahanga. Kuri Hormoz, nta ntambara yemewe irimo, bityo ibikorwa bya Iran bifatwa nk’ibinyuranyije n’amategeko kuko bibangamira n’ibihugu bitari muri iyo ntambara.

4. Uburenganzira bw’abakozi b’amato
– Abakozi b’amato bafashwe nk’imfungwa mu gihe amato yabo  afashwe. Ibi bigaragara nk’gufata abantu ku ngufu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ifungwa ry’ibyambu bya Iran n’abanyamerika

  1. Kubera iki ?

Ku itariki ya 13 Mata 2026, nyuma y’igihe gito  Amerika na  Israel bitangije intambara kuri  Iran ( ku wa 28 Gashyantare 2026) amerika yafunze ( blockade)  umuhora wa Hormoz  mu rwego  guhagarika ubucuruzi bwa Iran.  Amerika yashyizeho blockade ku byambu bya Iran kugira ngo ihagarike kugurisha amavuta, ikoresheje inzira ya Hormoz.

Iki cyabaye cyo gusubiza Iran  yari imaze gufunga Hormoz ku wa 28 Gashyantare 2026, ikabuza amato y’ibicuruzwa kugenda, ikoresheje, maze Amerika nayo ihita e isubiza ifunga inzira zose zerekeza ku byambu bya Iran.

2. Uburyo ikoresha:

Amerika mu gushyira mu bikorwa blockade ku byambu bya Iran irimo kwifashisha ibikoresho bya gisirikare  bikomeye.

Muri ibyo twavuga
Amato ya gisirikare (naval fleet):Amerika yashyize mu nyanja ya Perisi amato manini ya gisirikare (aircraft carriers, destroyers, frigates) kugira ngo afate cyangwa ahagarike amato yerekeza mu byambu bya Iran.
Indege z’intambara: Izi ndege  zicunga ikirere (air patrols) kugira ngo zikumire amato cyangwa indege zigerageza kwinjira mu gace ka Hormoz.
Helicopters na drones:Bifasha mu kugenzura inzira ya Hormoz no kumenya aho amato y’ubucuruzi yerekeza.
Special forces (Navy SEALs): Izi ngabo kabuhariwe zishobora  kwinjira ku mato igihe ziketse  butwaye  ibicuruzwa bya Iran.

Aho ibi bikorwa bibera

Mu buryo bunoze, ibikorwa bya blockade y’Abanyamerika bibera ahantu hazwi neza muri muhora wa Hormoz, ariko si hose: hari ibice by’ingenzi byatoranyijwe kugira ngo bigire ingaruka ku byambu bya Iran.

Ahantu nyamukuru ibikorwa bibera
Bandar Abbas: Iki ni cyo cyambu kinini cya Iran kiri hafi ya Hormoz. Amerika yashyizeho amato ya gisirikare hafi aho kugira ngo igenzure amato yinjira cyangwa asohoka.
Kharg Island: Iki kirwa ni cyo cyambu gikomeye cyo koherezamo amavuta ya Iran. Amerika yashyizeho blockade hafi yacyo kugira ngo ihagarike amato atwaye petroleum.
Bushehr: Cyambu gikomeye ku nyanja ya Perisi, gifite inganda za nucléaire. Amerika ikora patrôl hafi aho kugira ngo ikumire amato yinjiza ibikoresho.
Abadan: Cyambu cya kera ku mpera y’uruzi Shatt al-Arab, gifite inganda zikora amavuta. Amerika yashyizeho ingabo mu nyanja hafi aho.
Hormoz chokepoint: Ahantu hato cyane mu nyanja ya Perisi aho amato yose anyura. Amerika yashyizeho destroyers n’indenge zicunga ikirere kugira ngo igenzure buri gikorwa.

Ibi Amerika ibigeraho yifashishije uburyo buhambaye ifite muri kariya gace ariko cyane cyane mu gihugu cya Oman gikora ku muhora w’Armoz. Twavuga

  1. Musandam Peninsula (Oman)Iki gice ni cyo gicye cya Oman gihana imbibi n’umuhora wa Hormuz, Amerika yashyizeho amato ya gisirikare n’indege z’intambara kugira ngo igenzure inzira z’amato anyura muri Hormuz.
  2. Bandar Khassab (ku ruhande rwa Musandam)Ni ahantu h’ingenzi ho kugenzura inzira z’amato, kuko ari hafi cyane y’aho amato yinjira mu muhora.merika yahashyize radars n’ibikoresho byo kugenzura ibisasu byo mu mazi.
  3. Seeb na Duqm (Oman mainland)Seeb Air Base hafi ya Muscat yakoreshejwe n’indege za Amerika mu kugenzura ikirere cya Hormuz.Duqm Port yabaye ikicaro cy’amato manini ya gisirikare, ikaba ari ahantu Amerika yashyizeho ibikorwa byo gufata no kugenzura amato yinjira mu muhora.
Ibyambu byinshi bya Iran byahagarikiwe ibikorwa n’abanyamerika
Ibigo bya gisirikare by’Amerika biherereye muri Oman nibyo bigira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa bya embargo yafatiwe ibyambu bya Iran.

Ibikorwa by’Amerika muri Hormoz nabyo binyuranije n’anategeko mpuzamahanga.

Ibikorwa bya Amerika muri Hormoz byagiye bigarukwaho n’impuguke n’ibihugu bitandukanye nk’ibinyuranye n’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’“blockade” y’inyanja n’ifatwa ry’amato y’Abanyairani, bikitwa icyaha cy’agression n’ubusahuzi bwo ku nyanja.
Koko rero
– UNCLOS (United Nations Convention on the Law of the Sea): itanga uburenganzira bwo kugendera mu mazi mpuzamahanga (“innocent passage”). Blockade idafite uburenganzira bwa Loni cyangwa itari mu kwirwanaho irafatwa nk’itemewe.
– Itegeko ry’intambara z’amato (Law of Naval Warfare): ribemerera abari mu ntambara gushyiraho blockade gusa mu gihe cy’intambara yemewe. Ariko ibikorwa bya Amerika muri Hormoz ntibyemejwe n’Inama y’Umutekano ya Loni, bityo bikitwa “clearly unlawful blockade.”
– Icyaha cy’agression: gukoresha ingufu ku butaka cyangwa ku nyanja y’igihugu kitari cyaguteye, nta cyemezo cya Loni, bifatwa nk’icyaha gikomeye mu mategeko mpuzamahanga.

Ingaruka  ku bukungu bw’Isi

Ifungwa rya Umuhora wa Hormuz ryagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi: ryahagaritse hafi 20% by’amavuta ku isoko mpuzamahanga, ryongera ibiciro ku kigero cya 50%+, rigabanya ubucuruzi mpuzamahanga kuva ku 4.7% mu 2025 kugera kuri 1.5–2.5% mu 2026, kandi ryateje igitutu gikomeye ku bihugu bikennye byamaze kurenza amafaranga y’inguzanyo ku buzima n’uburezi.

1. Energi n’amavuta

  • 20% by’amavuta ku isi yari anyura muri Hormuz; ubu byahagaritswe.
  • Ibihugu nka Irak, Kuwait, Saudi Arabia byagabanyije umusaruro kubera ko amavuta atagishobora koherezwa.
  • Ibiciro by’amavuta byazamutse cyane: ubu ku isoko ubwoko bw’amavuta bwa Brent crude bugeze  hejuru ya $110 ku kagunguru.

2. Ubucuruzi mpuzamahanga

  • Ubucuruzi bw’Isi bwagabanutse: kuva ku 4.7% mu 2025 kugera kuri 1.5–2.5% mu 2026.
  • Kohereza no kwakira ibicuruzwa byahungabanye kubera izamuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi (maritime na air cargo).

3. Ibiciro n’ifaranga

  • Inflation yatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu, bikongera igiciro cy’ubuzima ku isi hose.
  • Agaciro k’ifaranga ry’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ryaragabanutse, inguzanyo zirahenda, bikongera igitutu ku bukungu bwabyo.

4. Ibicuruzwa bitari amavuta

  • Hormuz si inzira y’amavuta gusa: fertilizers (urea, ammonia), aluminium, sulfur, graphite n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi mu buhinzi n’inganda byahungabanye.
  • Ibi byagize ingaruka ku ibiribwa (fertilizers) no ku nganda z’ikoranabuhanga n’ingufu zisubira (graphite, aluminium).

   Ingaruka ku bihugu bikennye

  • 3.4 miliyari z’abaturage batuye mu bihugu bikennye bimaze kurenza amafaranga y’inguzanyo ku buzima n’uburezi.
    Ibi bivuze ko kubera ikibazo cya Hormoz, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byongeye kugwa mu ngorane z’amadeni. Amafaranga menshi ajya mu kwishyura inguzanyo aho kujya mu buzima n’uburezi. Ibi bishobora gutuma abaturage babura serivisi z’ingenzi, bikongera ubukene n’ubusumbane ku isi.

  • Ifungwa rya Hormuz ryabateje igitutu gikomeye ku nguzanyo, rikongera ubukene n’ibibazo by’imibereho.

Twifashishije : UNCTAD Federal Reserve Bank of Dallas

www. bbc.com na www.wikipedia.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *