Politike

Kigali: Hatanzwe itangazo ry’isoko ryo kuvugurura no kubaka umuhanda Shyira-Nyakinama- Musanze-Cyanika

Ku italiki ya 15/04/2026, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’imihanda , RTDA , cyatanze itangazo rihamagarira ba rwiyemezamirimo gupiganira isoko ryo kuvugurura no kubaka umuhanda ( Rehabilitation and upgrading) Shyira-Nyakinama-Musanze-Cyanika, ureshya na kilometero 51.2,  iki kikaba ari igice cy’umushinga mugari wo kubaka umuhanda Ngororero-Nyakinama-Musanze Cyanika ureshya n’ibilometero 72.

Hazabaho kuvugurura ibice bishaje byari bisanzwe birimo kaburimbo no gushyira kaburimo ahari hasanzwe umuhanda w’igitaka.

Amakuru Virunga Today ikesha  abakomeje gukurikirana nuko ngo uyu mushinga  watangiye gutekerezwa mu rwego rwa gahunda y’iterambere ry’imihanda y’igihugu, ukaba ufitanye isano n’umushinga mugari wa Burundi–Rwanda Integrated Development Project (BRIDEP) watewe inkunga n’Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB).

Mu mirimo biteganyijwe ko izakorwa harimo :

1.Gusana ibice byangiritse (rehabilitation)

Harimo :- Gusana ibice by’imihanda byasenyutse cyangwa byangijwe n’imvura, – Gukomeza ibice by’umuhanda yoroheje kugira ngo ihangane n’ubwinshi bw’ibinyabiziga biboneka muri iki gihe muri uyu muhanda,- Gukora imiyoboro y’amazi n’inkengero z’umuhanda.

2.Kuzamura urwego rw’umuhanda (upgrading):
Harimo:- Gushyira umuhanda ku rwego rwa bitumen standard, kaburimbo (asphalt),- Kongera ubunini n’ubushobozi bw’umuhanda kugira ngo wakire imodoka nyinshi,– Gushyiraho ibimenyetso by’umuhanda n’ibikoresho by’umutekano,– Kubaka ibiraro n’utuyira dushya aho bikenewe.

Ibi kandi bizajyana n’ibikorwa nyunganizi harimo:- Gutunganya inzira z’abanyamaguru n’abanyabiziga boroheje,– Gushyiraho uburyo bwo kugenzura no kurinda ibidukikije,– Gukora ibikorwa byo kwimura cyangwa gufasha abaturage bahuye n’ingaruka z’imirimo.

Muri make hazabaho kubaka bundi bushya umuhanda Musanze Cyanika kuri ubu warangije kwangirika no gushyira kaburimo mu gice cya Vunga Nyakinama.

Umuhanda w’ingenzi ku bukungu bw’igihugu

Umuhanda Ngororero Nyakinama Musanze Cyanika uri mu mihanda Guverinoma y’ U Rwanda  iheruka gutangaza izatwara ingengo y’imari ya  miliyari 360 Frw hakazubakwa  imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 215 izafasha mu kunoza ingendo n’ubwikorezi imbere mu gihugu ndetse no guhuza igihugu n’ibihugu by’abaturanyi birimo Uganda, RD Congo n’u Burundi.

Asobanura akamaro k’uyu muhanda mu iterambere ry’igihugu, uwari  Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo,Bwana Abimana Fidele, umwaka ushize yavuze ko  uyu muhanda ureshya na kilometero 72 wa Ngororero-Musanze-Cyanika uzanyura mu Turere twa Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, no mu Turere twa Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Hanyuma kandi uzahuza u Rwanda na Uganda unyuze ku mupaka wa Cyanika.

Yongeyeho ko by’umwihariko, umuhanda wa Ngororero-Nyakinama-Musanze-Cyanika uzanyura mu mirenge irimo Kagogo, Cyanika, Rugarama, Gahunga, Gacaca, Cyuve, Muhoza, Muko, Nkotsi, Shyira, Rugera, Matyazo, na Ngororero kandi ko  uzafasha abaturage binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu ndetse ufashe n’abaturage kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko.

Muri make ngo nyuma y’uko uyu muhanda uzaba urangiye kubakwa, uzazana inyungu zitandukanye.
Muri zo harimo kuzamura ubukungu, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, koroshya ubucuruzi haba imbere mu gihugu no mu bihugu by’abaturanyi (Uganda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo), guhanga amahirwe y’imirimo, no guteza imbere ibidukikije.

Nk’uko bigaragara muri ririya tangazo, italiki ya nyuma abifuza gupiganwa iri soko bagomba kuba bamaze gushyikiriza RTDA dosiye zabo ni 05 Knama 2026; imirimo nyirizina yo kubaka izatangira nyuma y’itangazwa ry’uwatsindiye isoko, bikunze kuba mu mezi make akurikiraho ( akenshi hagati y’amezi abiri na 4) bitewe n’uburyo bukoreshwa mu gutegura amasezerano. Ibi bivuze ko imirimo yo kubaka umuhanda Shyira Nyakinama Musanze Cyanika ishobora gutangira mu mpera za 2026 cyangwa mu ntangiriro za 2027.

Umuhanda Vunga-Musanze uzashyirwamo Kaburimbo
Uyu muhanda uzafasha mu iterambere ry’ubukerarugendo
RTDA yatanze itangazo rihamagarira ba rwiyemezamirimo gupiganira kuvugurura no kubaka umuhanda Shyira Nyakinama Musanze Cyanika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *